Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Icukumbura: Ukuri ku bujura buvugwa kuri Jay polly na bagenzi be biswe agatsiko k’ingegera

Umuhanzi Tuyishime Joshua bakunze kwita Jay Polly aravugwaho ko mu ijoro ryacyeye yaraye yibye telefoni 2 z’umusore wahoze ari umunyamakuru, ibi bikaba byabaye mu ijoro ryacyeye kuri iki cyumweru tariki ya 6 Kanama 2017 mu karere ka Nyanza, icyakora Jay Polly akabihakana avuga ko telefoni zibitse kuri hoteli.

Umuntu witwa Ntwari Anaclet yashyize itangazo ku rukuta rwe ku rubuga rwa Facebook, amenyesha abazi umuhanzi witwa Tuyishime Joshua Polly bakunze kwita Jay Polly, ko yibye Telephone 2 n’ibindi bikoresho bitandukanye, bikaba byaribiwe mu Mujyi wa Nyanza mu ijoro kuri iki Cyumweru taliki 6 Kanama 2017.

Iryo tangazo rya Ntwari ryakomezaga rigira riti "Turasaba ko umuntu wamenya aho uyu mugabo atuye (Umudugudu, Akagali, Umurenge n’Akarere) ndetse n’ahandi mwamubona ko mwatumenyesha kuri Tel:0785782629 cyangwa mukabwira inzego z’umutekano ziri hafi, ikirego twamaze kugishyikiriza Polisi y’aho yakoreye icyaha, ubufatanye bwanyu ni ingirakamaro kugira ngo atabwe muri yombi. Murakoze.”

JPEG - 43.5 kb
Ntwari Anaclet uvugwaho kwibwa telefoni

Aganira na Imirasire.com, Ntwali Anaclet uzwi ku izina rya Ntwali Naty yavuze ko Jay Polly n’abasore bari kumwe baje bakamwaka telefoni 2 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 100,000 n’igikapu cyarimo ibyangombwa.

Ngo intandaro y’ubu bujura buvugwa, ni igitaramo cyabereye i Nyanza mu mujyi, aho Jay Polly yari yaje kuririmba mu kirori cyateguwe n’umusore w’i Nyanza witwa Sano Maurice uzwi ku mazina ya DJ Momo.

Nk’uko Naty abivuga, ngo Momo yagiye kureba Jay Polly bagirana amasezerano ndetse anamuha avansi, kugirango aze kuririmba muri icyo gitaramo, ariko uyu muhanzi w’Umuraperi abura abantu bitabira. Naty we yari yagiyemo nk’umushyushyarugamba (MC).

Naty akomeza agira ati “Njye uko nabibonye Jay Polly yabuze abantu amafaranga arabura, uwateguye igitaramo arigendera. Jay Polly akiva kuri ’stage’ (ku rubyiniro) yaramushatse aramubura, nanjye nk’umuntu wari uhari wagombaga gukora nka MC mbonye ibintu byapfuye ndabyanga, ubwo uwo mutipe ndavuga Jay Polly ashobora kuba yarabuze amafaranga amucyura, ubwo ni bwo nari nibereye aho afata abatype bari kumwe b’amabandi n’ibirara bafata ibikoresho byose nari mfite barabinyambura barirukanka. Ikibazo nahise ngishyikiriza polisi.”

Naty akomeza avuga ko Jay Polly ari we wamwantse izo telefoni, ati “ Jay Polly kandi ari we wazinyatse izo telefoni. Jay Polly ni we wazincapuye n’ibyo birara ariruka.”


Umunyamakuru yamubajije ibyo yamutwaye asubiza ko ari telefoni n’ibindi byangombwa atashatse kuvuga amazina, gusa izo telefoni ngo ntizari zihenze cyane kuko zagura nk’ibihumbi ijana na mirongo itanu.

Jay Polly yatangarije Imirasire ko ibyo avugwaho atari ukuri, kuko atari we ubifiteho amakuru, ati "Baza Manager. Sinjye uzifite ziri aho ngaho kuko ari bo bafitanye ikibazo.”

Jay Polly avuga ko yavuganye na Momo bakumvikana ko aza gukora igitaramo. Ngo yaraje igitaramo kirakorwa ndetse kibona abakiriya.

Mbere y’uko atangira, Jay Polly yari yabanje kubyanga kuko batari bamuhaye amafaranga yari asigaye kandi mu masezerano bari bavuganye ko abanza kuyamwishyura mbere y’uko yurira kuri Stage.

Umuyobozi wa Hotel ngo yasabye yinginga Jay polly kujya kuri Stage amwemerera ko aza kumwishyuriza abona kujya kuri stage.

Umuriro waje kubura Jay Poly ava kuri stage bajya gushaka uwamuhaye ikiraka aramubura kandi na telefoni ye itariho abaza nyirakabari iby’amafaranga ye.

Ati “Navuye kuri stage njya gushaka ’boss’ ndamubaza nti ’ese amafaranga yanjye yabonetse. Tubonye akanya ndagira ngo nze kujya gusubira kuri stage ibintu byakemutse. Ahita ambwira ati se ’uzi ko uriya mushenzi abuze wana. Sinzi aho aciye ariko ntaho ari buncikire ari hano mu kigo”.

Jay akomeza avuga ko umuriro wagarutse asubira kuri stage kuririmba igitaramo kirangiye abanza kujya kuruhuka gato. Agarutse bashaka DJ Momo baramubura.

Jay Polly ati "Nabwiye boss ko nshaka ko ibintu birangira ngataha maze na we ahamagara kuri telefoni aramubura. Ariko hagati aho abamukatiraga amatike n’abo bakoranye igitaramo bagiteguranye. Boss arambwira aba bantu ni bo bagiteguranye baza hano buri munsi bagomba kuba bazi aho ari."

"Nahise mbabwira nti mwese mujye mu modoka njyane ikirego kuri polisi ya Nyanza. Nari ndi kumwe na nyiri akabari, Manager, aba bamufasha mu matike njyana ikirego bambwira ko bagikurikirana mu gitondo.

Jay Polly avuga ko Naty ari mu bakataga amatike kandi ko yakomezaga kuvugana na Momo twe (Jay Poly) akadushyiraho code ni bwo bamwambuye izo telefoni bamusaba ko yakuraho code akamenya icyo bari kuvugana.

Uwitwa Jean Paul ushinzwe imirimo n’abakozi mu kabari Jay Polly yaririmbiyemo, yavuze ko Jay Polly atigeze yiba telephone za Naty, ahubwo yazifashe ari gushaka ko yishyurwa amafaranga yasigawemo atishyuwe amaze kuririmba.

Yagize ati’’Mbere y’uko igitaramo kiba Jay Polly yishyuwe na Naty n’undi musore witwa Momo, amafaranga make, bamusigaramo ibihumbi 70, biba ngombwa ko aririmba atarayabona ku bw’ubusabe bwanjye, kuko yari yabyanze, amaze kuririmba umwe mu bateguye igitaramo yarabuze, dusigarana umunyamakuru Naty mu modoka."

"Mu gihe tugishakisha mugenzi we wari ufite amafaranga, telephone ye ntiyari iriho ariko tuza gukora iperereza dusanga yashyizemo code kuko yara ari kuvugana na Naty, byumvikane ko bari babiziranyeho."

"Tugeze nka saa 05h za mugitondo, Jay Polly yahisemo kwaka Naty telephone ze, amubwira ko azimusubiza nibamwishyura amafaranga bamusigayemo, Jay Polly yafashe izo telefoni azisigira inshuti ye ituye i Nyanza, ntago yazibye nk’uko uwo mu nyamakuru abivuga’’.

Jay Polly yari yabwiye Imirasire.com ko Telefoni yazisigiye ubuyobozi bw’akabari n’ubwo Manager abihakana.

Imirasire.com yashatse kumenya icyo Dj Momo abivugaho maze ku murongo wa telefoni yemera ko yatorotse akajya kwihisha ku bw’umutekano we wari mu kaga.

Ati “Nagiye kubona mbona ubuyobozi bw’akabari butangiye kunyivangira mu kazi buvuga ko bushaka kwishyuza kugira ngo Jay Polly aze kubona ayo bamwishyura. Bambuye uwacuruzaga amatike yo kwinjira wanjye bashyiramo uwabo mbona biri buteze ikibazo cy’umutekano mpitamo kwigendera.”

Agaruka ku kibazo cya Naty yemeje ko Naty yari yamuhaye akazi ko kuba MC atari muri mu buyobozi bw’igitaramo. Ngo telefoni yazamburiwe mu mujyi n’abasore bari kumwe na Jay Polly ubwo Naty yari mu mujyi yagiye gutega imodoka igomba kumugarura i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yatangarije Imirasire ko iyo dosiye atayizi, ko ahubwo agiye kuyikurikirana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/09/2017 saa 00:31

baramubeshyera pe?
Kanda hano umusubize

BIZUMUREMYI gaspard - 31/08/2017 saa 17:10

jay naho ageze ho kwiba 4ne koko ,izo ni ingaruka zo kwitandukanya na tuff.
Kanda hano umusubize

- 10/10/2017 saa 14:54

unva nig jey numuntu wihaye ubwo bu4ne ntiyabutwara. kandi mujye mwiyubaha kuva muri taf nuburenganzirabwe
Kanda hano umusubize

Lakesha - 10/08/2017 saa 02:05

Hey! Tһis post cօuldn't be written any bеtter! Reading tһiѕ post reminds me of my old room mate! Ηe alѡays kept chatting ɑbout thіs. I will forward thiѕ post to һim. Fairly ceгtain he will have a ɡood read. Μany thɑnks for sharing! Also visit mу weblog :: [blackbey cuve->https://www.protechos.com/]
Kanda hano umusubize

- 9/08/2017 saa 04:03

muraharabika kbsa. ntimugashake gukorera mukavuyo mukoreshe abahanzi ibyo myishakiye nti munabishure. jay p ntakibazo cye ndamuzi bihagije.
Kanda hano umusubize

- 8/08/2017 saa 10:49

yewebirakazepe,jay poll koko yabayibye trfN
Kanda hano umusubize

NIYIBIZI evariste - 8/08/2017 saa 09:57

haha yoba asarishije pee gusa imana imufashe
Kanda hano umusubize

hudson scratch - 8/08/2017 saa 06:20

Uwo nakereti nacunde chan ibyo biramenyerewe
Kanda hano umusubize

- 7/08/2017 saa 17:58

ibintu birantunguye jay polly koko numubandi ahaa !! birakaze .
Kanda hano umusubize

maniragaba - 9/08/2017 saa 04:32

Baramubeshyera police niyo iZabyemeza
Kanda hano umusubize

diogene - 7/08/2017 saa 16:01

Sha jye ndumva ibi bintu byo kuvuga ngo yibye 4ne Ari urubwa ahubwo niba mwishyure amafaranga ye maze hanyuma azasigare akuricyirana uwo munyamakuru kubwo kumuharabika no kumusebya
Kanda hano umusubize

- 12/08/2017 saa 02:20

ntibishobokape!
Kanda hano umusubize

dj paccy - 7/08/2017 saa 13:59

ariko ndibaza ubungubu jay pollaziko ingaruka zoguhemukira dj paccy namubwiyeko azicuza asigaye akora ibitaramo akabura abfana none ngo agafaranga ntikaguze umwana wimana momo ihangane muzungu yaragute ngunshye kandi bizashira abaye umumonsi wakalubanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X