Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Asnah agiye gusohora indirimbo nshya


Umuhanzi Mukasine Asnah bitarenze kuwa kane araba ashyize indirimbo nshya hanze iyi ndirimbo ikazaba iri mu majwi gusa.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru niho umuhanzi Asnah yateze ajya Kampala agiye gukora indirimbo nshya ateganya ko bigenze neza yasohoka kuwa kane w’iki cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire.com kuri uyu wa mbere yavuze ubu yagiye Uganda gushaka studio yamukorera indirimbo nshya agiye gusohora.
Ati “ Iby’abagande ntiyabyizera neza wihangane ejo nzakubwira neza iby’iyi ndirimbo nibicamo”.

Umunyamakuru yamubajije izina ry’indirimbo nshya agiye gusohora maze asubiza ko atarayishakira izina. Yongeye kubazwa icyo izibanda avuga ko ivuga ku rukundo cyane.

Asnah avuga ko indirimbo agiye gukora ni audio ariko hari igihe yaza ayifatiye amashusho.

Ati “ Ni audio ariko kubera ko mfitanye indirimbo na Radio and Weasel ntarakora binshobokeye navayo mfashe amashusho yayo. Nawe mbaye nkunosheyeho abo bantu kugira ngo nzababone ni ibintu bishobora kumfata umwanya.”

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’indi yari amaze iminsi asohoye yise Gimmer Love.
Asnah wigeze gukundana igihe kirekire n’umuhanzi Riderman yamenyekanye cyane mu ndirimbo Gimme Love na Game is Over.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X