Monaco cosmetics

Ibyamamare 8 byakunzwe kandi byaratangiye batabyiyumvamo (igice cya 2)

Mu buzima bwa buri munsi ntibijya byoroha gukora ikintu utacyiyumvamo nyuma ngo kiguhire, kuko akenshi gukora ikintu ngo kiryohe hazamo no kuba ugifitemo impano, ndetse nk’uko twabibabwiye mu gice 1 burya ngo umuti wabyo ni uko usabwa gukunda ibyo bintu ugiyemo maze ukabishyiraho umutima wawe wose.

Reka dukomeze rero tubagezeho n’abandi 4 banyuma bari basigaye maze murebe uburyo na bo bazamutse:

5. Demi Lovato

Ubwa mbere ucyumva izina Lavato yavugwaga nk’umuntu w’umunebwe cyane ariko kuko yari afite inshuti zigira umuhate ni zo yagiye zimukundisha umwuga wo gukina amafilime nyuma biza kumuhira maze aba icyamamare gutyo.

Akiri muto rero Lavato ntiyari azi kwiyitaho ariko kuko yaje kugenda yiyitaho byatumye ahinduka maze avamo umukobwa mwiza kuri ubu ukurura abagabo kakahava.

6. Ariel Winter

Yakuze ubona ko mu myitwarire ye nta kintu cy’iterambere yifitemo, ariko nyuma yaje gukururwa n’ababyeyi be maze bamujyana mu mwuga wo gukina amafilime aza kuvamo icyamamare gikomeye.

Ariel Winter rero mu bwana bwe kuko atari azi kwiyitaho habe namba abantu bibazaga niba azabona umuhungu wazamukunda, ariko nyuma yaje guhinduka akavamo umukobwa mwiza cyane byatumye abasore benshi bagaba imigabane yabo ngo abebere umukunzi.

7. Blake Mciver Ewing

Na we akiri umwana ntiyari azi kugira icyo yihaho ariko ku bwo kureba filime nyinshi cyane byatumye abikunda nyuma aza no kubikora maze avamo umukinnyi ukomeye cyane.

Mu buzima bw’uyu musore yakundaga kuba yigunze cyane ariko aho yabaga ari hose yabaga afite akantu kerekana amashusho arikureba filime.

Nyuma amze kubijyamo yaje kuba icyamamare ubu akaba ari umwe mu bantu bahagaze neza kandi bakunzwe cyane ku Isi.

8. Shia Labeouf

Akiri muto yakundaga siporo cyane, ariko akaba yarakundaga n’akantu ko gutekereza cyane kuko yarangwaga no kwitonda bikabije cyane.

Yari afite inshuti ye magara yitwa Steven, yaje kumujyana mu bintu byo ku modalinga (model) maze abishyiramo no kwa gukunda umurimo biza kumugira icyamamare.

Uyu musore n’ubwo yarangwaga no kwitonda ariko yakundwaga nabantu benshi yanyuzagamo akanabasetsa, biza gutuma akundwa n’abakobwa benshi cyane.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X