Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Umunyarwanda Mark Irumva yigaruriye imitima y’Abanyakenya ku bw’ubutumwa bwiza anyuza mu bihangano

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi w’umunyarwanda, Mark Irumva utuye muri Kenya uko iminsi ishira ni ko agenda atera intambwe ishimishije ari na ko yigarurira imitima y’abakirisitu kubera indirimbo nshya ziganjemo iziri mu rurimi rw’icyongereza agenda asohora dore ko intego ye ari ugukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga.


Uyu muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko mbere na mbere yuzuye ishimwe ku Mana kuko igenda imwiyereka uko bwije n’uko bukeye kandi akabona azasingira intego yihaye yo gukora umuziki uri ku rwego mupuzamahanga.

Yagize ati: ”Natangiye kuririmba mu mwaka wa 2007 maze indirimbo ya mbere nyikora muri 2012, uko iminsi ishira ubu nkaba nkomeje kugenda nkora n’izindi zitandukanye mpamya ko mbifashijwemo n’Imana nkorera zizagera kure mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kirisito."

Zimwe mu ndirimbo z’uyu musore uje neza mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda ihimbaza Imana harimo nk’iyo yise ”Things" (ibintu), ikaba ivuga ukuntu ubuzima bwe bwahindutse amaze kubona agakiza, akaba yarayikoranye n’abahanzi bo mu gihugu cya Kenya aho aba ari bo Jeremie na MC Elfra.

Indirimbo ya kabiri uyu muhanzi yayise ngo " Tonight " (Irijoro) ikaba ivuga ngo ’twishime tubyine ku byiza Imana itugirira. N’aho iya gatatu yitwa “Let
go” bisobanuye "tugende", aho avuga ngo ’tureke iby’isi tureke ibikorwa bikomeretsa abandi’.

Uretse izo hari n’izindi ziri mu rurimi rw’Igiswahili nka "Wayuda", "Mungu baba" akaba anategura gukora izindi ndirimbo nyarwanda no gukorana n’abandi bahanzi kandi Indirimbo nyinshi ze zivuga ku buzima no kuyoboka Imana.

Umva hano indirimbo ye

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X