Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Abanyarwanda, Kalisa Rashid na Ombolenga Fitina bagiye gukina muri Espagne

Kalisa Rashid na Ombolenga Fitina berekeje muri Espagne ngo babe ari ho bakomereza umwuga wabo nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru kandi babigize umwuga.

Nyuma y’umwaka bari bamaze bakinira ikipe ya Topolcany MFK yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia bagahita basesa amasezerano na yo, Kalisa Rashid ukina hagati na Ombolenga Fitina ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo berekeje mu ikipe ya Universidad Católica de Murcia Club de Fútbol (UCAM Murcia) ikina mu cyiciro cya 3 bita Segunda B.

JPEG - 264.5 kb
Ombolenga Fitina yagiye muri Slovakia we avuye muri Kiyovu Sports

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama nib wo Kalisa Rashid na Ombolenga Fitina baza guhaguruka berekeza muri Espagne muri ikipe imaze imyaka 18 ishinzwe na Kaminuza Gatolika y’i Murcia.

Amakuru agera kuri Imirasire avuga ko iyi kipe yahoze muri Segunda División (Icyiciro cya 2) yakoze ibishoboka byose ngo ibone aba basore babiri b’abanyarwanda nyuma yo kuyinyuramo igihe gito ngo bakore igeragezwa, bakaba bagiye kuyisinyira imyaka ibiri n’ubwo amafaranga yabaguze yo ataratangazwa.

Ikipe ya UCAM Murcia iri mu rugamba rwo kwiyubaka ngo irebe ko yazamuka igasubira mu cyiciro cya kabiri ndetse ikanaharenga ikajya mu cyiciro cya mbere, byayihira tukazabona aba basore b’Abanyarwanda bahangana na ba Lionel Messi n’abandi bazaba bakina mu makipe y’ibigugu muri Espagne.

JPEG - 114.6 kb
Kalisa Rashid yagiye muri Slovakia avuye muri Police FC

Omborenga Fitina na Kalisa Rachid ntiborohewe kubona ibyangombwa bibasubiza i Burayi nyuma yo gusesa amasezerano muri Topolcany MFK bagatakaza uburenganzira bwo kujyayo, ariko bongeye gutangira bundi bushya, ndetse Kalisa Rashid we akaba agiye nk’Umukinnyi uturutse mu ikipe y’abana yitwa IMENA FC itozwa kandi ikayoborwa na Mateso Jean de Dieu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X