Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amavubi yatsinze Sudani mu mukino wa gicuti mbere yo guhura na Uganda Cranes

Amavubi Stars, ikipe y’u Rwanda yatsinze Sudani mu mukino wa gicuti mbere yo guhura na Uganda Cranes mu mukino w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018 izabera muri Kenya mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Hakiri kare cyane, ndetse hari ku munota wa 3 gusa w’umukino, Nshuti Dominique Savio yahise afungura amazamu ku mupira yari aherejwe na Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende.

JPEG - 133 kb
Mubumbyi Barnabe nyuma yo gutsindira Amavubi igitego cya kabiri

Sudani yabaye nk’igiye ku gitutu ari na ko Amavubi akomeza kurwana ku gitego cyayo yugarira izamu ryari ririnzwe na Nzarora Marcel ariko akananyuzamo agasatira.

Icyakora Sudani nay o ntibyayiciye integer, ndetse bituma iyobora umukino hafi igice cya mbere cyose kuko ari yo yihariraga umupira. Ibyo byaje kuyivira mo kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 25, cyatsinzwe na Maki Saifledlin wari wambaye nomero 9.

Kuva ubwo umukino wabaye nk’aho ufunguwe, amakipe yombi akomeza guhatana ariko Sudani ikarusha u Rwanda gushaka uburyo bwinshi bushobora kubyara ibitego n’ubwo nay o itabashaga kububyaza umusaruro.

JPEG - 123 kb
Mubumbyi aho agiriyemo ntiyoroheye abanyasudani

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1, ndetse n’icya kabiri gitangira gikinwa mu buryo busa n’ubwo icya mbere cyakinwemo, uretse ko abatoza ku mpande zombi bagerageje guhindura abakinnyi mu buryo butandukanye, dore ko bose barimo bashaka abo bazifashisha mu mikino ikomeye bafite mu mpera z’iki cyumweru.

Ku munota wa 46 w’umukino Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yahise yinjiza Mubumbyi Barnabe, Abeddy Biramahire, Olivier Niyonzima bita Sefu basimbura Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio na Nshuti Innocent, icyakora n’Umutoza wa Sudani yahise abigenza atyo na we yinjiza abakinnyi batatu bashya.

JPEG - 117 kb
Yannick Mukunzi na we hagati ntibyamuhiriye neza

Uku gusimbuza kwahiriye cyane Antoine Hey warushijeho gusatira, maze ku munota wa 75, Mubumbyi Barnabe ahita anatsindira Amavubi igitego cya kabiri akoresheje umutwe, cyanayahesheje intsinzi ku mupira yaherejwe na Djihad Bizimana wari uteye umupira w’umuterekano (Coup Franc).

Wari umukino wo kunoza imyiteguro, dore ko Amavubi afitanye na Uganda Cranes umukino ukomeye kuwa 12 Kanama i Kampala, ukazaba ari umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izabera muri Kenya mu ntangiriro z’umwaka utaha.

JPEG - 126 kb
Mubumbyi yishimira igitego hamwe na bagenzi be

Ubwo Amavubi azaba ari i Kampala, Sudani yo izaba iri muri Ethiopia aho izaba igomba kwisobanura n’iyo kipe yo mu ihembe rya Afurika.

Amavubi azahaguruka i Kigali kuwa kane tariki ya 10 Kanama, ikazakina kuwa gatandatu tariki ya 12 Kanama ku kibuga cya St Mary’s Kitende guhera saa cyenda ku isaha ya Kigali.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

U Rwanda: Nzarora Marcel, Manzi Thierry, Rucogoza Aimable, Nsabimana Aimable, Iradukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad (C), Mukunzi Yannick na Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Nshuti Savio Dominique

Sudani: Salim Akram, Osman Mohamed (C), Hassan Abdelhman, Zakaria Hamza, Abdalla Nasreldin, Daiyeen Walieldin, Abdelrahman Maaz, Maki Saifeldin, Tairab Mohamed, Mohamed Abu Aagla, Makki Bakri.

Amafoto: UMUSEKE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

.DEVID. - 10/08/2017 saa 02:47

URWANDA RUZAKINA NA YUGANDA RYARI
Kanda hano umusubize

hakizimana emm - 8/08/2017 saa 14:50

ewana nihatari urwanda rusigayerwa razamuye urwego ruzabikora tururinyuma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X