Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

UEFA Super Cup:Manchester United yahigiye kwesura Real Madrid nyuma y’uko Cristiano ashobora kutabanza mu kibuga

Umutoza Jose Mourinho utoza ikipe ya Manchester United arakubita agatoki ku kandi ko ari butsinde ikipe ya Real Madrid itozwa na Zinedine Zidane nyuma y’uko ngo umunnyi ukanganye(Christiano Ronaldo)ashobora kutabanza mu kibuga.


Manchester United yegukanye Europa League na Real Madrid yatwaye UEFA Champions League zirahurira mu mukino wa UEFA Super Cup kuri uyu wa Kabiri, i Skopje muri Macedonia.

Uyu mukino urabera kuri National Arena Filip II, uratangira saa 20:45, urahuza aya makipe afitanye amateka akomeye mu myaka yashize.

Ku ruhande rw’ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo yatangiye imyitozo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ndetse ari muri 24 bajyanywe kuri uyu mukino n’ubwo bishoboka ko atabanza mu kibuga nyuma yo kumara igihe kinini mu biruhuko ubwo yari avuye mu gikombe mpuzamigabane hamwe n’ikipe y’igihugu cye cya Portugal.

Ku ruhande rw’ikipe ya Manchester United, umutoza Mourinho yatangaje ko Nemanja Matic ari mu bifashishwa muri uyu mukino, ariko bigoye ko yakina iminota 90 yose kuko ataramenyera nk’abandi.

Iyi kipe yo mu Bwongereza irakina uyu mukino idafite abakinnyi barimo Eric Bailly usiba umukino wa kabiri muri itatu yahanwe ubwo yabonaga ikarita itukura ku mukino wa 1/2 cya Europa League bahuyemo na Anderlecht, ndetse na Phil Jones na we wahanwe imikino ibiri na UEFA.

Luke Shaw, Marcos Rojo na Ashley Young baracyafite imvune z’igihe kirekire muri yi kipe ya Manchester United, bivuze ko na bo bataza gukina kuri uyu wa Kabiri.

Manchester United ifite igikombe kimwe cya UEFA Super Cup nyuma yo gutsinda Red Star Belgrade igitego 1-0 mu 1991 mu gihe Liverpool ari yo kipe yo mu Bwongereza imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi (3).

Aya makipe agiye guhura nyuma y’uko Manchester United imaze iminsi iguze rutahizamu Rukaku wahoze akinira ikipe ya Everton ndetse na Matic wahoze akinira Chelsea.

Gusa ntibirarangirira aha kuko Mourinho avuga ko um umunsi Real Madride yibeshye ikarekura uwitwa Galeth Bale azahita amusamira hejuru akamwongera ku bandi bakinnyi be bakomeye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Suzanne - 9/08/2017 saa 11:38

This article will help the internet visitors for creating new webpage or even a weblog from start to end. Here is my blog - [http://lagufavorit.com/->http://lagufavorit.com/]
Kanda hano umusubize

Kristeen Fuhrmann - 8/08/2017 saa 18:17

There can be quite a theatre generally in most cities or another place that puts on regular plays. INFORM THE FLIGHT CREW: The pilots are usually informed when there is a dog within the cargo hold. And then finally this season in one edition in the same newspaper I noted seven headlines centering upon violent incidents inside Greater Toronto Area. Feel free to visit my website; [RV's->http://nasihudin.blog.ahovey.4pets.es/php.php?a%5B%5D=%3Ca%20href%3Dhttp%3A%2F%2Fwww.valentinesgift.net%2F%3Egift%20giving%20etiquette%3C%2Fa%3E]
Kanda hano umusubize

NIYIBIZI evariste - 8/08/2017 saa 09:10

ooh vyomBaza cane umusaza wacu atabanjemwo zidane ndamwizeye turagiterura oye REAL MADRID NDAYIRI INYUMA
Kanda hano umusubize

Nshimiyumukiza aron - 8/08/2017 saa 14:33

Turamena iteamya manchester united
Kanda hano umusubize

Nshimiyumukiza aron - 8/08/2017 saa 14:33

Turamena iteamya manchester united
Kanda hano umusubize

Nshimiyumukiza aron - 8/08/2017 saa 14:34

Turamena iteamya manchester united
Kanda hano umusubize

Nshimiyumukiza aron - 8/08/2017 saa 14:34

Turamena iteamya manchester united
Kanda hano umusubize

Nshimiyumukiza aron - 8/08/2017 saa 14:34

Turamena iteamya manchester united
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X