Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuryango wa Obama wajemo rwaserera

Nyuma y’uko Barack Obama avuye ku butegetsi nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntiyorohewe n’abakobwa be kuko bamaze guteza rwaserera mu muryango bitewe n’ibikomeje kubavugwaho.


Muri iyi minsi ibintu ntibiri amahire mu muryango wa Barack Obama kubera ibintu birikugenda bivungwa ku bana be ndetse akenshi ugasanga ari na byo.

Hamaze iminsi hacicikana inkuru yavugaga ko umukobwa we mukuru, Maria Obama yirukanywe muri Ambasade y’igihugu cya Espagne muri leta zunze ubumwe za Amerika nyuma akaza kugaragara arikwiyahuza inzoga cyane.

Si ibyo gusa kuko biranavugwa ko uyu mukobwa kandi yaba atwite n’ubwo aya makuru we ayamaganira kure. Ariko kandi ntibyaciriye kuri iyo mfura ya Obama, kuko na murumuna we Sasha Obama yaje kugaragara akora ibitari bisanzwe bimuzwiho.

Uyu mukobwa ukiri muto cyane dore ko afite imyaka 16 gusa kuri ubu inkuru ye ni yo iri kuvugwa mu binyamakuru byinshi byo muri leta zunze ubumwe za Amerika bitewe n’uko kuri iki cyumweru yagaragaye mu birori bihuza ibyamamare ndetse n’abanyamuziki byitwa Lolla palooza yasohokanye n’umusore ubona ko amuruta cyane, ndetse bidatinze bakihagera ibyishimo byamurenze atangira gusomana na we ku karubanda ahari hateraniye imbanga yaje muri ibyo birori.

JPEG - 115.5 kb
Sacha wagaragaye asomana n’umusore umuruta

Uyu mwari ukiri muto cyane akaba umuhererezi wa Barack Obama ndetse na Michelle Obama bitewe n’ukuntu yari yishimanye n’uwo musore umuruta cyane abenshi bari aho batangiye gukeka ko ari we baba bari mu rukundo bitewe n’ukuntu bari bishimanye hagati yabo banakora ibimenyetso bigaragaza ko karimo ak’urukundo.

JPEG - 70.5 kb
Sacha akomeje kuryoherwa n’ubuzima

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize Maria Obama yigeze gufotorwa anywa urumogi ubwo yari mu birori na bagenzi be. Ibi na byo byavuzwe cyane mu bitangazamakuru ndetse benshi banacika ururondogoro ku bwo kubona umwana wa Perezida yijandika mu biyobyabwenge.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jees - 9/08/2017 saa 22:38

Kandi muzatuma mva kubinyamakuru byo mu Rda kuko muracyandika utuntu tudafatika twa fake gusa. None hano muri America gusomana kukarubanda n'ibisanzwe, kunywa urumugi ni nko kujya muri misa iyo usohakanye umukobwa ntugure urumogi ahita agucika. Naho mwe mwibereye mumandazi gusa.
Kanda hano umusubize

nicky ange taylor - 9/08/2017 saa 00:31

nibint bb bikomuy kub witesh agacir kd uri umwan wahoz ar uwa perezida
Kanda hano umusubize

Bgenge - 8/08/2017 saa 14:58

Igitangaje muri ibi byose se ubundi ni ikihe? Ni nde se wababwiye se ko kuba Obama yarabaye President agomba kugira abakobwa b'Abamalayika? None se, niba Obama ari mu muryango wa Illuminati, kuba abakobwa be banywa urumogi cg bagatwara inda igitangaza kibirimo ni ikihe? Ahubwo se, ni uwuhe mu President wayobotse Illuminati ubyiruye abakobwa badakora nk'ibyo abakobwa ba Obama bakora? Ahubwo se ntimuranabyumva no mu miryango y'Abapasiteri nkanswe aba star nka Obama? Jye ngisoma umutwe w'iyi nkuru nari nagizengo mu muryango wa Obama bafatanye mu majosi, naho muravuga kuri biriya bizungerezi bye? Rurihose rero si kwa Obama honyine; abakobwa bose bari ku rwego rw'ubu star BOSE BOSE NI IBIRYABAREZI nta numwe muzima ubarimo!!! Ahubwo nuko mubonye insina ngufi mukaba ari yo muciyeho urukoma!
Kanda hano umusubize

- 9/08/2017 saa 10:54

Ibyo uvuga nibyo pe
Kanda hano umusubize

Eric - 9/08/2017 saa 12:07

Nibyo kbs woe ureba kure.
Kanda hano umusubize

Basabose Peter - 8/08/2017 saa 12:10

Iki ni igisebo gikomeye kuli ex-first family.Byerekana ukuntu abantu muli rusange bataye Moral Values.Umukobwa yumva atabaho adafite Boyfriend.Nubwo byitwa ko aba ari umukunzi we,nta kindi bakorana uretse kuryamana.Kuba Bible ibyita ICYAHA,ntacyo bibwiye abantu,kuko baba bashaka kwishimisha.Ibyo imana itubuza,ntacyo bibabwiye.Kuba Bible yigisha ko abantu bumvira imana bazaba muli Paradizo,usanga abantu batabyitayeho.Kuba YESU yaravuze ko abantu bumvira imana izabazura ku Munsi wa Nyuma,nabyo ntacyo bibabwira (Yohana 6:40).Kulibo,ubuzima ni ukwishimisha ukora ibyo imana itubuza (gusambana,kurwana,kwiba,kurya ruswa,etc...). Mujye mumenya ko imana yashyizeho umunsi w'imperuka.Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuli uwo munsi,imana izica abantu bose banga kuyumvira.Izabigenza nkuko yabigenje igihe cya NOWA.Yishe abantu bose bali batuye isi kubera ko biberaga mu byisi gusa,isigaza abantu 8 gusa bayumviraga.Niko bizagenda ku munsi w'imperuka uri hafi cyane.
Kanda hano umusubize

NZARAMBA Timothy - 9/08/2017 saa 05:53

Urakoze cyane wowe witwa BASABOSE.Impamvu ku munsi w'imperuka imana izica abantu banga kuyumvira nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,nukugirango abantu bake bayumvira bazarokoka,bazabeho mu mahoro.Ni kimwe nuko imana yirukanye mu ijuru SATANI n'Abadayimoni be,kugirango batanduza abamarayika bumvira imana.Bisome muli Ibyahishuwe 12:7-9.Impamvu imana itinda kurimbura abantu banga kuyumvira,nuko hari bake bihana (to repent) bagahinduka.Ariko yashyizeho umunsi w'imperuka ntarengwa (Deadline) kandi uru hafi cyane. Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi batita ku bintu by'imana.Kuli bo,ubuzima ni IFARANGA,shuguri,politics,etc...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X