Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Queen Cha, Riderman na TMC ntibavuga rumwe na MC Tino

Umuhanzi, umunyamakuru ndetse n’umushyushyarugamba, Kasirye Martin uzwi ku mazina ya MC Tino aherutse gutangaza ko umuhanzi ukiririmbira mu tubari kuwa gatandatu, utega moto na bus adakwiye kuba umuhanzi, gusa ibi ntabyemeranyaho n’abahanzi barimo Queen Cha, Riderman na TMC wo muri Dream Boys

MC Tino aherutse kuvuga ko igihe cyose umuntu akubona mu buryo butamugoye uba utakiyise ikirangirire ‘Super Star’.

Mc Tino, umwe mu bahanzi badakunze gupfana ijambo, yeruriye ko mu Rwanda hari abahanzi bamaze kwishyira mu myanya yo hejuru ko barenze abandi.

Ati "Mbere yo kwiyumva utyo wakabanje ugaharanira kubaka izina ryawe n’ibikorwa bibonwa na bose aho kwishyira mu mutwe ko urenze ibyo yita nko gushuka ubwonko."

Ku ruhande rwe abona ibyo ntaho bihuriye n’ibikorwa abanyarwanda bashaka ku bahanzi. Ko aho kwishyira hejuru bakabanje kumenya neza icyo basabwa ngo bamamare.

Ati “Niba wumvikana kuri radiyo eshatu zikunzwe muri Kigali kubera ko wazishyuye ngo zigukine, wibaza ko izindi 40 zidafite abazumva?”.

Avuga ko hakiri igihe kugira ngo umuhanzi abe yakwicara ngo yiyumvishe ko asumba abandi mu gihe hari aho wajya mu gihugu ugasanga ntibazi niba iryo zina ari iry’umuhinzi cyangwa se umuyobozi runaka.

Nyuma y’ibi bitekerezo bya MC Tino bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda ntibabyakiriye kimwe Imirasire.com yagereye Queen Cha, Riderman na TMC bagaragaza icyo batekereza ku byo yavuze.

1.Queen Cha

Umuhanzi Mugemana Yvonne uzwi ku mazina ya Queen Cha na we ntiyanyuzwe n’ibitekerezo bya MC Tino, ndetse ntiyaripfana, maze agira ati “ Sinzi icyo we yita ubuhanzi ariko ntekereza ko umuntu utaramira aho bitamubujije kuba umuhanzi kandi kuba umuhanzi atega iki atega iki bitamukuraho kuba umuhanzi."

"Umuziki wacu turacyari kuwubaka kandi ibintu bigira aho bihera bikagira aho bigera. Nta mpamvu yo kuba umuntu yaguca intege ntibikwiye ko umuntu afata impano y’umuntu ngo ayihindure zeru ntaho bihuriye.”

Queen Cha yasoje avuga ko muri rusange umuziki nyarwanda uri gutera imbere nta mpamvu yo kuwuca intege uwureba mu buryo buri ’negative’ (buwupfobya).

2.Riderman

Gatsinzi Emery bakunze kwita Riderman yabwiye Imirasire.com ko ntacyo ashobora kuvuga ku bitekerezo bya MC Tino kuko atigeze amwumva abyivugira, ati “Sinagendera ku byo umuntu yavuze ntabyiyumviye.”

Icyakora yakomeje asobanura uko we afata umuhanzi, ati "Umuhanzi ni uhanga nyine. Ijambo umuhanzi bisobanuye umuntu uhanga.”


3.TMC wo muri Dream Boys.

Mujyanama Jean Claude uzwi ku izina rya TMC ni umwe mu bagize itsinda Dream Boyz Indatwa na we ntiyemeranya n’igitekerezo cya MC Tino.

TMC yagize ati “Ntabwo igitekerezo cya MC Tino cyakwafekita (affecter/guhungabanya) abantu bose. Uwo ashobora kwita umuhanzi n’uwo yakwita ko atari umuhanzi afite icyo yagenderaho aca urubanza, ariko abanyarwanda bazi abahanzi n’abatari abahanzi."

Buri munyarwanda azi umuhanzi akunda, umuhanzi umushimisha. Ntabwo igitekerezo cy’umuntu umwe ari cyo wafatiraho ukavuga ko ibindi byose ari ibinyoma. Ikindi kandi abahanzi bagendera kuri izo moto mwari muvuze cyangwa batega bus nk’uko mwari mubivuze ntawagenda n’amaguru afite imodoka. Iby’abandi bagenderaho bavuga iby’abandi njye nareba ibyanjye sinareba iby’abandi.

TMC yakomeje avuga ko ibyo Tino yavuze babifashe uko byavuzwe ariko itsinda ryabo ridashobora kubitaho umwanya, ati “Ntabwo twabyakiriye kuko byavuzwe n’umuntu nk’uriya ufite uko abibona ku giti cye ariko Dream Boyz, business zacu tuzikora gute ni byo ndeba.”

“Waba umuhanzi w’ikirenga waba utari we sinzi ko hari urwego rushinzwe kubireba ruriho? ngendeye ku bya Tino sinzi ko hari icyo wakora. Njyewe ngendera ku kazi kantunze n’abo nkorera uko bakakakira “

TMC ahamya ko kwamamara bidasobanura kutegerana n’abafana, ari na yo mpamvu kuririmbira mu tubari bidakwiye kuba ikibazo.

Ati “ Kuba umu ’Superstar’ (Icyamamare) ntibisobanuye ko udashobora kwegerana n’abafana bawe. Rimwe na rimwe ntekereza ko kwegera abafana mukanavugana bituma iyo kariyeri yawe y’ubu superstar yubakika. Gusabana n’abafana rimwe na rimwe biba bikenewe. Ikindi kandi ntekereza ko n’utwo tubari abantu bavuga tujyamo ntabwo ari ubuntu ni amafaranga.”

MC Tino ubusanzwe yahoze abarizwa mu itsinda rya TBB, ariko kuri ubu barashwanye ubu araririmba ku giti cye.

N’ubwo agaya abaririmbira mu tubari n’abahanzi kuri moto, MC Tino na we aririmbira mu kabari kazwi nko kwa Jules i Remera. Ni umwe mu bahanzi bagenda na moto cyane cyane iyo yaje kuririmba muri ako kabari.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Irene - 10/08/2017 saa 12:03

Ariko harya ngo mugihugu cy'impumyi ipfuye ijisho rimwe niyo iyobora? Kugeza ubu ntawarubara kubashishuzi nyarwanda n'ibyo bashishura ntibishishuka nukucyatsa kuko ni amaburakindi, nabo twari kuba twita izo Super Star baririmba basubijwe inyuma n'ubujura bw'abashishuzi n'inda mbi no gukundwakaza biranga media zakabashyize imbere: Urugero hano ni nka Mavenge Sudi, wari mubanyarwanda bashoboraga gufata gitari agakina indirimbo y'umwimerere nyarwanda nka Gakoni k'Abakobwa, aho byivangiye kubera inzara cash, kubona ntaho bamwerekeza impano ye yazimijwe rugikubita, abitwa ba Mugabo Justin umwe wa Radio Isango, shwiii, ntumbaze uko byagenze, n'abandi bazimije impano babitewe no kuganzwa n'uburaya bufite ijambo uyu munsi: mvuze uburaya ndongeraho n'ubwomanzi kuko nibyo bihangano bijyambere; nibwo ubona higanwa za mafiya z'imiziki ikaze ku isi ndetse hakiganwa na maraya ziyambika ubusa ngo bikundwe kungufu, mbese byabaye agatogo! ngo bigezweho bigezweho nyine ni Uburyo bw'ubusambanyi: Udafite igikundiro, udafite ubusa bukurura benshi ntamuhanzi ukuvamo, ntuvugwa,...Puuuuuuuu!!!!!!!
Kanda hano umusubize

pedro someone - 10/08/2017 saa 07:30

Tugomba kuba cool nta muhanzi wakwigira super star niryo jambo super star njye sindyemera pe!
Kanda hano umusubize

kay - 9/08/2017 saa 21:01

uyu sewe ataeye aturuka he nibyanwa nkibya savimbi wese ninde umuzi harya uyu siwe wigeze kwiba telephone yo mugore aho njye niho namumenye
Kanda hano umusubize

Thiago Kurutuba - 9/08/2017 saa 07:09

Ubundi se ko muvuga ngo Tino ni umuhanzi, Njye nta n'indirimbo ye n'imwe nzi. Ubu se ko abandi zizwi ubwo we ahera he yiyita umu Super Star? Ahubwo se utegereye abafana wamenyekana ute, ndamunenze cyane ntazongere!
Kanda hano umusubize

kagame Johnson - 9/08/2017 saa 06:40

Arabugisha ukuri kabisa bagomba kwitandukanya nutubari.
Kanda hano umusubize

kevin - 9/08/2017 saa 04:07

Noneho niba ibyo abuza abahanzi abikora ubwo afite icyo agamije, souf kubaca mu kabari akayakorera mu kabari atari kurwego rwubuhanzi abikorere , then niba abikora yiyita umuhanzi (kuririmbira aho kwa jules no kugenda Na moto ) ubwo hari ibulo imwe mu mutwe we yasose. Sorry guys, this guy have problems .
Kanda hano umusubize

kagame Johnson - 9/08/2017 saa 06:44

ndabyumvaaa cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.