Monaco cosmetics

Ubushishuzi bwa Filme zo muri Tanzania buravuza ubuhuha

Abazi filime zo muri Tanzania baheruka ireme ryazo mbere y’uko uwafatwaga nk’inkingi ya mwamba, Steven Kanumba apfa, kuko nyuma y’urupfu rwe uruhando rwa sinema rwajemo akajagari hatangira kwaduka umuco wo kwigana iz’abanyamahanga, ibi mu Rwanda dukunze kwita ’gushishura’.

JPEG - 26 kb
Nyuma y’urupfu rwa Kanumba nibwo hatangiye kuvugwa ubushishuzi muri Filme za Tanzania

Ijambo ’ubushishuzi’ ryari risanzwe rimenyerewe mu muziki nyarwanda bikanavugwa ko ari yo mpamvu ituma udatera imbere.

Ibi rero si umwihariko w’abahanzi nyarwanda kuko kuri ubu no mu gihugu cya Tanzania gushishura ni imwe mu mpamvu ikomeye ituma filimi zo muri icyo gihugu zidatera imbere nk’uko byahoze, ahubwo zikarushaho gusubira inyuma.

Ibi ni ibyatangajwe na Elisabeth Michael wamenyekanye nka Lulu, izina yakoresheje muri filimi yitwa Houseboy.

JPEG - 41 kb
Elisabeth Michael uvuga ko ubushishuzi buvuza ubuhuha

Ubwo yaganiraga na Bongo5, Lulu yavuze ko gushishura no kwigana ari bimwe mu byatumye filimi zo muri Tanzania zicika intege, ubu zikaba zitagikunzwe haba muri icyo gihugu n’ahandi, cyane abakoresha ururimi rw’igishwahili, ngo ahanini kandi bigaterwa n’abakora izi filimi n’abazikina babona umuntu umwe akoze ibintu byamuhira na bo bakabyigana.

Yagize ati “Bibaho mu bucuruzi, iyo umuntu acuruje imyenda akunguka, buri wese ahita ashaka gucuruza imyenda, no muri filimi n’uku bimeze iyo umuntu ahiriwe mu kintu runaka usanga n’abandi bose bamwiganye ugasanga bidusubije inyuma”

Lulu akomeza avuga ko ikindi kibazo gisubiza filimi zo muri Tanzania inyuma ari ukuvangavanga indimi no kudashyira amagambo asobanura mu cyongereza ibiba byavuzwe (Subtitles).

Yagize ati “Dufashwe kugira ubushobozi ku buryo twakwandika neza amagambo asobanura filimi zacu kuko kuba atari ho hari abazireba ntibasobanukirwe icyo zisobanuye, urumva n’umuntu utumva igiswahili ntiyayireba.

Elisabeth Michael Lulu yavutse ku wa 16 Mata 1995 yatangiye gukina filimi mu mwaka w’2000 izatumye amenyekana ni Misukosuko yakinnye mu mwaka w’2005, Lost Twins na Mtoto wa Nyoka yakinnye mu mwaka w’2012.

Kugeza ubu Vicent Kigos, Jacqueline Wolper, Oprah (Iren Uwoya) n’abandi bacye, ni bo basa n’abafatiye runini sinema yo muri Tanzania kandi na bwo ngo nibatongeramo imbaraga zirazima burundu.



Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

x - 11/08/2017 saa 10:48

Lulu yaba yaratangiye gukina film afire 5 years!!!???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X