Monaco cosmetics

Fc Barcelona irahigira gukorera Neymar ubugome akazicuza ubuzima bwe bwose

Mu gihe cyashize nibwo Neymar umusore w’umuhanga ukomoka mu gihugu cya Brazil yasezeraga ikipe ya Fc Barcekona ariko ikaba igiye kubimuziza.


Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Fc Barcelona bwababajwe bikomeye n’uyu musore wagiye akabasiga mungorane zikomeye za Shampiyona ndetse akanashwana n’ubuyobozi bw’iyi kipe, kuri ubu bamaze kuvuga ko bagiye kumuhemukira mu buryo bukomeye cyane.

Nyuma yuko umukinnyi Neymar abujijwe gukina umukino wa mbere na Amiens aho ikipe ya PSG yatsinze ibitego 2-0 muri Champiyona y’abafaransa yatangiye kuri uyu wa gatanu ushize, impamvu uyu musore atakinnye ikaba yashyizwe ahagaragara, ndetse hakaba hari namakuru avuga ko atazakina n’indi mikino mugihe cyose azaba aturuzuza ibyangombwa asabwa n’iyikipe.

Kugirango Neymar yemererwe kwinjira mu kibuga nuko ibyangombwa bye byose bigomba kwimurirwa i Paris kandi ibyo byangobwa akaba azabihabwa na Fc Barcelona mu minsi 30 gusa isabwa ngo bibe birangiye.

Ubuyobozi bwa Fc Barcelona bukaba aribwo buri guhima uyu musore kugirango abure epfo na ruguru .

Uretse iyi mpamvu gusa , ubuyobozi bwa Fc Barcelona bwavuze ko buzakora iyo bwabaga maze bagahima uyu musire maze ntazabashe gukuna muri iyi kipe ya PSG.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nsekanabojaenpaul - 9/08/2017 saa 14:16

Neymar yaratuba baje gusanta kundi, Imana izamufashe,agumemuriforume..
Kanda hano umusubize

Tuyishime jerome - 9/08/2017 saa 07:46

Ark wowe wabaye ute amafaranga yaguze umwana wimana urayapfobya gusa nkabakunze be neymar aratubabaje pe kuva muri balcerona akajya psg azicuza bidatinze
Kanda hano umusubize

NZARAMBA Timothy - 9/08/2017 saa 05:40

Amafranga ni meza kandi akaba mabi nkuko abaririmbyi bavuga.Bible nayo ivuga ko "gukunda amafranga ari impamvu y'ibintu bibi byinshi" (1 Timothy 6:10).Bituma abantu bahemuka.NEYMAR nawe yahemukiye BARCELONA kubera amafranga.Abakire bo mu gihugu cya QATAR bamuguze 222 millions euros,bihwanye na 188 700 000 000 RWF.Hafi 1/10 ya Rwanda National Budget.Azajya ahembwa buri kwezi amafranga ahwanye na 2 Billions/Milliards RWF.Bivugwa ko ashobora guhemba Presidents bose bo ku isi inshuro nyinshi.Nubwo bimeze gutyo,ntabwo amafranga azabuza NEYMAR kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu Bible idusaba gushaka imana no kuyikorera,aho kwibera mu byisi gusa (shuguri,umupira,abagore,politics,etc...).Abibera mu byisi gusa ntibashake imana,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka nkuko tubisoma muli 1 Yohana 2:15-17.Niyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Ariko abantu bitanga bagashaka imana kandi bakayikorera,imana izabazura ku munsi w'imperuka,ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Dokore imirimo isanzwe kugirango tubeho,ariko dushake n'imana,tuyikorere kugirango tuzabe muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Pacifique - 9/08/2017 saa 07:56

Hi Thimoty, Rwose nkunze ukuntu wasobanuye ibyo wavugaga wifashishije evidences!! I really like that. Your idea was very smart!!
Kanda hano umusubize

Emmyzo - 9/08/2017 saa 11:01

Neymar Se Si Umukristo Unasenga Cyane;ujye Kuri Instagram Ye Urebe Ko Udasangaho Ijambo Ry'Imana. Ntawe Udakunda Amafaranga Maze Na Messi Yarivumbuye Baramwongeza, Barcelona Nayo Ibabajwe N'uko Itamucuruje!
Kanda hano umusubize

kigabo AMMON - 9/08/2017 saa 12:31

Ntabwo GUSENGA bivuga ko umuntu ari umukristu.Urugero,abajya kurwana mu ntambara bose babanza gusenga.Ndetse n'abagiye kwiba babanza gusenga!!!Abantu birirwa basambana nta muntu ubarusha gusenga.Menya ko imana itajya yumva abanyabyaha (Yohana 9:31).
Kanda hano umusubize

Ndayisenga eram - 8/08/2017 saa 14:21

Mumureke angende iyo umwana yivumbuye uramureka
Kanda hano umusubize

Nshuti edward - 11/08/2017 saa 07:03

erega turabiz abis nik mumez ntimushak ko umuntu atera imber.mugabanye amagambo.
Kanda hano umusubize

king Kong - 8/08/2017 saa 13:24

Source muvandi, iyi nkuru ni igihuha ariko urikuyemeza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X