Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Real Madrid yahigitse Manchester United yicara ku ntebe y’icyubahiro ku mugabane w’u Burayi

Real Madrid ubu ni yo nomero ya mbere ku mugabane w’u Burayi, ndetse ni na yo izahagararira uwo mugabane mu gikombe cy’Isi cy’amakipe, nyuma yo gutsinda Manchester United ku mukino w’igikombe kiruta ibindi kuri uwo mugabane, gihuza ikipe yatwaye Europa League n’iyatwaye UEFA Champions League.

JPEG - 108.4 kb
Casemiro yishimira igitego hamwe na bagenzi be Sergio Ramos, Marcelo n’abandi

Igitego cya mbere cya Casemiro ku munota wa 24 n’icya kabiri cyatsinzwe na Isco ni byo bahesheje igikombe kiruta ibindi bikinirwa n’amakipe ku mugabane w’u Burayi, mu gihe impozamarira ya Lukaku yo ntacyo yafashije Jose Mourinho n’ikipe atoza, Manchester United.

Wari umukino w’ingufu n’ishyaka ryinshi, dore ko aya makipe yombi anitegura gutangira ikikino ya shampiyona mu bihugu, ukaba wari n’umwanya mwiza ku bakinnyi bashya cyane cyane aba Manchester United ngo biyereke abafana ku mukino ukomeye.

JPEG - 89 kb
Casemiro yatsindiye Real Madrid igitego bamwe bakeka ko yaraririye

Real Madrid ni yo yegukanye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) itsinze Juventus de Turin yo mu Butariyani, mu gihe Manchester United yo yegukanye igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Europa League).

Real Madrid yabaye ikipe ya mbere yegukanye iki gikombe ku nshuro yikurikiranya kuva bikozwe na Milan AC mu 1989 no mu 1990 mu gihe Jose Mourinho utoza Manchester United yabaye umutoza wa mbere utakaje iki gikombe inshuro eshatu; 2003 muri Porto, 2013 muri Chelsea na 2017 muri Manchester United.

JPEG - 108.4 kb
JPEG - 137.3 kb
Isco yatsinze igitego yashakishije afatanyije na Galeth Bale bonyine
JPEG - 107.2 kb
Lukaku yatsinze igitego cy’impozamarira
JPEG - 136.8 kb
Real Madrid ni yo izakina igikombe cy’iki cy’ama club ihagarariye umugabane w’u Burayi
JPEG - 220.8 kb
Real Madrid yakoze amateka atarakozwe n’amakipe menshi ku mugabane w’u Burayi
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Aime darius - 10/08/2017 saa 06:06

yegoyego turabashyigikiyerwosepe bakomezebatsinde nikipeyimanape
Kanda hano umusubize

Hahagazintwari Ferdinand - 9/08/2017 saa 15:18

Congz Madrid
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X