Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuraperi Tyga arashimagiza umuryango wa Kim Kardashian watumye aba icyamamare mu bagore

Umuraperi Micheal Ray Stevenson (Tyga) arashimira abo mu muryango w’umunyamifdeli Kim Kardashian watumye abakobwa bakunda ibyo akora biturutse kuri Kylie Jenner wari umukunzi n’ubwo ngo baje gutandukana.

JPEG - 103 kb
Tayga akiri mu rukundo na Kelia Jenner

Umuraperi w’umunyamerika Tyga yamaranye imyaka itatu mu rukundo n’umwe mu bakobwa bo mu muryango wa Kardashian ariwe Kylie Jenner, ari nawe muto mu bakobwa bo mu muryango wa Kardashian ku myaka 19.

Nyuma yo gutandukana kw’aba bombi Tyga yabwiye ikinyamakuru XXL Magazine icyo byamusigiye kuba yarakundanaga na Kylie Jenner wo mu muryango wa Kardashian nawo wamamaye.

Yagize ati"Kuba narabaga hafi y’uriya muryango nta kintu kidasanzwe byanyongereye mu buryo bw’amafranga cyangwa ikindi ahubwo byatumaga menywa n’abakobwa benshi kuko abafana b’uriya muryango benshi ni abakobwa, rero nanjye byatumaga nsuzuma umuziki wanjye, ndetse n’uburyo nitwara kuko nabaga nziko abakobwa benshi bareba ibyo nkora.

Ni nyuma y’uko muri Werurwe muri uyu mwaka uyu musore ashinjwa n’umubyinnyi Blac Chyna bahoze bakundana kudatanga indezo n’ubufasha mu kubahiriza inshingano ze nka se w’umwana babyaranye.

Icyo gihe yavuze ko yananiwe gutanga indezo, anahishura ko batandukanyijwe n’undi musore w’ihabara ye bakundana mu buryo bw’ibanga.

Tyga ni umwe mu baraperi bafite amazina azwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yazamukiye mu itsinda rya Cash Money, asanzwe anazwi mu ndirimbo zabiciye bigacika zirimo iyitwa ‘Deuces’ yakoranye na Chris Brown ikanamuhesha igihembo cya Grammy, banakoranye ‘Ayo’ na ‘Loyal’ nazo zirakundwa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X