Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Might Popo yongeye kwitsa ku budasa bwa Kigali Up Festival 2017

Nk’uko byakomeje gutangazwa ko Kigali Up igomba kuba muri uyu mwaka, Might Popo umwe mu bateguye iki gikorwa yongeye gushimangira ko nta gisibya, ahubwo yitsa ku budasa bw’iy’uyu mwaka bitewe n’ibihangange bizayitabira ndetse n’uburyo iteguyemo.

Murigande Jacques uzwi nka Might Popo, umwe mu bateguye Kigli Up 2017, yemeza ko iryo serukiramuco rizagenda neza kandi rikitabirwa n’ibihangange.

Agira ati “Ndishimye cyane kubera iyi Kigali Up, abahanzi twerekanye ko bazitabira iki gitaramo ni ibihangange ku isi, ibi bizadufasha kugirana umubano wihariye uzatuma Kigali up igumya gutera imbere.”

Biteganyijwe ko Kigali Up 2017 izaba kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 20 Kanama 2017.

Abategura iryo serukiramico bavuga ko mu bahanzi bazayitabira harimo Alpha Blondy umuhanzi ukomeye mu njyana ya Reggae, ufatwa nka Bob Marley wa Afurika.

Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zivuga kuri politiki ya Afurika, aha tukaba twavuga nka “Jelusalem”, “Brigadier Sabari” n’izindi.

Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo Isamel Lô, umunya-Senegal uzwi cyane mu ndirimbo yitwa “Tajabone”.

JPEG - 93.7 kb
umuziki w’umwimerere niwo ukunze kurangwa muri KigaliUp

Abandi bahanzi kandi bazitabira Kigali Up harimo umucuranzi wa gitari witwa Manou Gallo, Nkento Bakali, Soleil Laurent na Quantum Spilit.

Uretse abo hari n’abandi bahanzi bategerejwe bazaturuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) no muri Kenya. Abategura Kigali Up bavuga ko bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Muri KigaliUp!Kids, abana bazidagadura mu buryo butandukanye bacurangirwa umuziki, basigwa amarangi mu maso n’ibindi bikorwa bitandukanye bizakurura abana.

Ibyo ngo bizatuma ababyeyi bajyana n’abana babo muri iryo serukiramuco kandi bikazanatuma bitabira ibikorwa bigaragaza umuco.

Tubibutse ko umuhanzikazi Alicia Keys wari uteganyijwe ko azitabira Kigali Up,byamaze kwemezwa ko atakije ku mpamvu zitandukanye, gusa ngo abamaze gutangazwa haruguru bose bakazaba bahari.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X