Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Darasa, Umuraperi ukomeye muri Tanzaniya agiye gususurutsa Abanyarwanda

Shariff Thabeet uzwi ku izina rya Darassa, akaba umwe mu baraperi bakunzwe muri Tanzania kuri uyu wa kane araba ari i Kigali, aje kwitegura igitaramo cyiswe ‘Pressing Forward Concert’ azaririmbamo kuri uyu wa gatanu, kizahuriza hamwe urubyiruko kizabera muri Camp Kigali.

Intwali Christian, Umuyobozi mukuru wa Sick City yatumiye Umuraperi Darasa, avuga ko uyu muraperi azagera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kanama 2017 aririmbe ku munsi uzakurikiraho.


Avuga ko impamvu bahisemo gutumira uyu muraperi byatewe n’uko amaze iminsi ari kwitwara neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Intwali yavuze ko nta wundi muhanzi w’Umunyarwanda uzaririmba, ahubwo abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa na Dj Miller, Dj Toxxyk, Dj Marnaud n’abandi.

Abandi ni ababyinnyi b’itsinda rya Jabba Junior n’itsinda ribyina indirimbo za gakondo ryitwa “Abenegihanga”.


Ubusanzwe Darassa amaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasizuba.

Yamamaye cyane mu mu ndirimbo ‘Muziki’ yahuriyemo na Ben Pol. Izindi ndirimbo azwimo ni: Too Much, Hasara Roho, Utanipenda yakoranye na Rich Mavoko, Heya Haye ahuriyemo na Mr. Blue n’izindi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X