Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Juliana Kanyomozi yatunguye abafana be bibatera agahinda

Juliana Kanyomozi, umunyabigwi muri muzika yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko mu gihugu cya Uganda ari na ho akomoka, ubu ntabwo ari mu byiyumviro bimwe n’abafana be nyuma y’uko atangaje ko atazitabira igitaramo bari bamwitezemo, dore ko bari bamaze igihe kinini batamuca iryera ku rubyiniro.


Nyuma y’iminsi mike mu gihugu cya Uganda hacicikana amatangazo yamamaza igitaramo cyo gufungura akabyiniro k’umuherwe w’umunya Uganda Tycoon Lwasa,
Juliana wari mu bazakitabira yatangaje impinduka zitavuzweho rumwe n’abakunzi be, aho uyu muhanzikazi yavuze ko atazitabira icyo gitaramo ndetse anavuga ko nta gahunda afitanye n’abagitegura.

Juliana Kanyomozi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atazitabira iki gitaramo, asaba abafana be cyane abaherereye mu mujyi wa Masaka aho aka kabyiniro kitwa Tavern Kick kazafungurwa ku mugaragaro gaherereye kudafata nk’ukuri ibiri mu matangazo y’iki gitaramo kuko atazakitabira.

Yagize ati “Ku bafana banjye bose ba Masaka. Ndashaka kwitandukanya n’icyo gitaramo. Ntacyo mbiziho kandi sinzahagaragara cyangwa ngo ndirimbe aho hamamazwa ko kizabera. Murakoze.”

Mbere y’uko Juliana Kanyomozi ahakana ibyo kwitabira iki gitaramo byavugwaga ko ariho azaririmbira bwa mbere indirimbo ebyiri yakoze mu minsi ishize nyuma yo kumara imyaka irenga 2 atagaragara mu muziki, akaba ari yo mpamvu yari ategerejwe cyane n’abafana be.

Ni nyuma kandi y’andi makuru avuga ko yari acuditse n’uyu muherwe aho byavugwaga ko yaba yaramuteye inda isimbura umwana we w’imfura yapfushije mu myaka ishize.

Ndacyaisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X