Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Bugesera FC mu rugamba rwo kwigwizaho amaboko yateruye ibikombe muri Rayon Sports

Mu rwego rwo kwiyubaka inarushaho kwiremamo icyizere cyo kuzatwara ibikombe, ikipe ya Bugesera FC ikomeje kwigwizaho abafite uburambe, aho ubu hagezweho abatoza bari bungirije Masudi Djuma muri Rayon Sports.

Amakuru agera ku Imirasire avuga ko Bugesera FC yamaze kumvikana na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ wari umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse na Manirakiza Claude wari umutoza w’abanyezamu, ngo baze gufata na Kanyankore Yawunde.

Umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC, Mbonimana Silas yatangaje ko intego y’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, ari ukuza mu myanya y’imbere y’uwa gatanu yasorejeho ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka ushize yegukanywe na Rayon Sports.

Bugesera FC ishaka abatoza bagira ishyaka ryo gutwara ibikombe

Aha ni ho haturutse icyemezo cyo kugura abakinnyi n’abatoza bamenyereye kwegukana ibikombe, kugirango uwo mwuka ushinge imizi, bityo no mu myaka itaha na yo izajye ibitwara.

Nshimiyimana Maurice naramuka ahawe amasezerano y’akazi muri Bugesera FC azaba asimbuye Nzunga Thierry uherutse guhagarikwa n’ubuyobozi bw’iyo kipe azira ko we n’Umuganga w’ikipe witwa Omar bateza umwuka mubi mu ikipe bikanaba intandaro y’umusaruro muke iyo kipe yagize mu mikino ya mbere Kanyankore yayitoje.

Uretse abatoza, Bugesera FC yaniyubatse mu bakinnyi, aho yazanye Ndatimana Robert imukuye muri Police FC, izana Patrick Ntijyinama imukuye muri Gicumbi FC, Nsabimana Jean de Dieu wari Umunyezamu wa Pepiniere FC, bUKEBUKE Bukebuke Yannick na Ninihazwe Fabrice ba APR FC ndetse na Nzigamasabo Steve na Moussa Omar bavuye muri Vitalo’ y’i Burundi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X