Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amavubi ya Djihad Bizimana nka Kapiteni yerekeje i Kampala guhatana n’Imisambi ya Uganda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yerekeje i Kampala muri Uganda iyobowe na Kapiteni wayo Djihad Bizimana washyizweho asimbura Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ utemerewe gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018.

Nyuma y’imyitozo yo mu mugoroba w’uyu wa gatatu tariki ya 9 Kanama ni bwo Umutoza Antoine Hey yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 kongera Bakame wa 19, bahaguruka i Kigali mu gitondo cy’uyu wa kane tariki ya 10 Kanama berekeza i Kampala, mu mukino ikipe y’icyo gihugu, Uganda Cranes igomba kwakiramo iy’u Rwanda Amavubi Stars.

Amavubi yizeye gusezerera Uganda agakina CHAN bwa gatatu

Ni umukino w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) izaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018.

Umutoza Antoine Hey yatangaje ko nta mpungenge kugeza ubu afite ku kuba azatsinda Uganda Cranes n’ubwo izaba ikinira imbere y’abafana bayo, kuko nta mvune afite mu ikipe ye, kandi akaba yarakinnye umukino wa gicuti wamufashije kubona urwego rwiza ikipe ye iriho.

Yagize ati “Abakinnyi bameze neza, bariteguye kandi bafite ishyaka. Byari byiza gukorera imyitozo ku kibuga cy’ubwatsi kuko ni cyo tuzakiniraho. Nta mvune dufite kugeza ubu buri mukinnyi yiteguye kugenda no gukina.”

“Uyu ni umukino ukomeye cyane kurusha indi twakinnye kugeza ubu. Turatekereza ko tuzitwara neza n’ubwo bitoroshye kuko bazaba bakinira imbere y’abafana babo.”

Nyandwi Saddam (4) wa Rauyon Sports ari mu batajyanye n'ikipe

Umukino ubanza Uganda izakiramo u Rwanda uteganyijwe kuba ku gicamunsi cy’uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kanama, ukabera ku kibuga cya St Mary’s Kitende mu Mujyi wa Kampala, mu gihe uwo kwishyura wo uzabera kuri Stade ya Kigali kuwa 19 Kanama.

Mu bakinnyi 19 umutoza Antoine Hey yajyanye ntihagaragaramo Mutsinzi Ange, Nyandwi Saddam na Nshuti Innocent, bakaba ari bo bavanywe muri 22 bari bamaze iminsi mu mwiherero, ariko ntibivuze ko basezerewe, kuko bashobora gukina umukino wo kwishyura mu gihe haba hari ugize ikibazo kimubuza gukina umukino wo kwishyura.

Nyandwi Saddam (4) wa Rauyon Sports ari mu batajyanye n'ikipe

Abakinnyi 19 Antoine Hey yajyanye:

Abanyezamu:

NDAYISHIMIYE Eric (Rayon Sports)
NZARORA Marcel (Police FC)
KIMENYI Yves (APR FC)

Ba myugariro:

NSABIMANA Aimable (APR FC)
RUCOGOZA Aimable (Bugesera FC)
MANZI Thierry (Rayon Sports)
KAYUMBA Soter (AS Kigali)
BISHIRA Latif (AS Kigali)

Abo hagati:

NIYONZIMA Olivier (Rayon Sports)
MUKUNZI Yannick (APR FC)
BIZIMANA Djihad (APR FC)
MUHIRE Kevin (Rayon Sports)
IMANISHIMWE Emmanuel (APR FC)
MUVANDIMWE Jean Marie Vianney (Police FC)
IRADUKUNDA Eric (AS Kigali)
NSHUTI Dominique Savio (AS Kigali)

Ba rutahizamu:

MUBUMBYI Barnabe (AS Kigali)
NSHIMIYIMANA Amran (APR FC)
BIRAMAHIRE Abeddy (Police FC)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bahati - 11/08/2017 saa 16:19

ntimugire igihunga umugambi nugutsinda.
Kanda hano umusubize

- 10/08/2017 saa 18:17

Tubafatiye iryiburyo
Kanda hano umusubize

Ngendahimana Vedaste - 11/08/2017 saa 20:18

AMAHIRWE KUMAVUBI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X