Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

APR FC yatangiranye imyitozo abakinnyi bashya 16 barimo n’abafite inweri

Gusuka inweri byari bimaze igihe ari umuziro mu bakinnyi ba APR FC ndetse no gutunga umusatsi mwinshi byari birimo byototerwa guhagarikwa hagendewe ku mabwiriza y’isuku ashyirwaho n’ubuyobozi bw’iyo kipe.

Ubusatirizi bwa APR FC buzaba buyobowe n'aba biyongereyeho Nshuti Innocent

Icyakora ubu si ko bimeze ugendeye ku masura yagaragaye mu myitozo ya mbere ya APR FC yitegura gutangira umwaka mushya wa shampiyona, ahagaragaye abakinnyi 16 bashya barimo 10 bavuye mu ishuri ry’iyo kipe (APR Academy), batatu bavuye mu Isonga FC, umwe wo muri Kiyovu Sports n’abandi babiri b’abanyarwanda bivugwa ko bigaga muri Uganda.

Abo bakaba bakoranye imyitozo n’abakinnyi basanzwe muri APR FC batahamagawe mu ikipe y’igihugu, biganjemo abarangije umwaka ushize bafite imvune barangajwe imbere na Blaise Itangishaka na Buteera Andrew, ndetse n’abandi barimo kapiteni Ngabo Albert, Hakizimana Muhadjili na Twizerimana Onesme.

Nyirinkindi Saleh na we yitezweho byinshi nyuma yo kuzamurwa ava muri Academy

Nyuma y’imyitozo, umutoza Mulisa Jimmy yatangarije itangazamakuru ko yishimiye uko abakinnyi be bahagaze, ndetse ko yizeye ko bazagera kuri byinshi byiza muri uyu mwaka w’imikino batangiye.

Mulisa yagize ati “Nishimiye uko abakinnyi bitwaye uyu munsi biragaragara ko bakoraga imyitozo aho bari bari. Tugiye gutangira kwitegura shampiyona haracyari igihe, twatakaje abakinnyi babiri babanzaga mu kibuga gusa turizera ko tuzaziba icyuho cyabo.”

“Urebye dufite abakinnyi benshi bashya bakiri bato kuko ni yo gahunda y’ikipe, gusa iyo uri muri APR FC uba ugomba gutwara ibikombe natwe twizeye kuzabigeraho.”

APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro umwaka ushize, ariko ihita itakaza abakinnyi batandukanye barimo Rusheshangoga Michel na Sibomana Patrick babanzaga mu kibuga, mu gihe abandi barimo Ngando Omar, Faustin Usengimana na Rutanga Eric berekeje mu yandi makipe nyuma yo kurangiza amasezerano.

Manzi Patrick ngo yari amaze igihe akina muri Uganda

Tuyishime Eric bita 'Congolais' we yazamuwe umwaka ushize, bivuze ko ari umwe mu bazaba bayoboye bagenzi be bazamutse uyu mwaka

Abayobozi bari bahari, barimo Maj Gen Jacques Musemakweli, Perezida wa APR FC na Maj. Gen. Mubalak Muganga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDINDIRIYIMANA BONAVENTURE - 11/08/2017 saa 04:58

APR NIKIPE NKUNDA ARIKWIGERAGEZE GUSHAKA AMAHUGURWA AKOMEYE KUBAKINNYI BASHYA KUGIRANGO TUREBEKO CHAMPION Y'UYUMWAKA TWAYIBIKAHO.
Kanda hano umusubize

eric bizimana - 20/08/2017 saa 11:34

apr.nikipe nkunda kandi mpoza kumutima sinifuzako yakongera kutubabaza uyumwaka izadutsindire amakipe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X