Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Antoine Hey yifashishije abakinnyi bakarishye bazafasha amavubi guhangana na Uganda Cranes

Mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu ruribube rwambikanye hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Uganda Cranes,umutoza Antoine Hey yifashishije bamwe mu bakinnyi bakomeye bazwiho ubuhanga ngo bamufashe kwikiranura n’iyi kipe.

Ndayishimiye Eric bita ‘Bakame’ usanzwe ari we munyezamu wa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ni umwe mu bakinnyi Umutoza Antoine Hey yatoranyije ngo berekeze muri Uganda mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018.

JPEG - 219.7 kb
Ndayishimiye Eric bita ‘Bakame’

Ikipe y’Amavubi igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo.

Uyu mukino ubanza Uganda izakiramo u Rwanda, uzabera ku kibuga cya St Mary’s Kitende kuwa gatandatu tariki ya 12 Kanama guhera saa cyenda z’igicamunsi ku isaha ya Kigali.

Umutoza Antoine Hey yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 19 ajyana muri Uganda, ahagaragaramo Ndayishimiye Eric bita ‘Bakame’ utemerewe gukina uwo mukino ubanza bitewe n’amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino yombi y’ijonjora rya mbere u Rwanda rwahuyemo na Tanzania.

Bakame ntazaba yemerewe gukina uyu mukino ubanza, aho izamu ry’u Rwanda rizaba ririnzwe na Nzarora Marcel uzaba asimburwa na Kimenyi Yves, mu gihe muri uwo mukino, Bizimana Djihad ari we uzaba ari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda.

Abakinnyi bandi barimo Mutsinzi Ange na Nyandwi Saddam ba Rayon Sports na Innocent Nshuti, rutahizamu wa APR FC wasimbuwe na Biramahire Christophe Abeddy wa Police FC.

Biteganyijwe ko abo basore bose uko ari 19 ndetse n’abatoza babo bahaguruka i Kigali kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kanama saa mbili n’igice za mugitondo (8:30am), akazakorera imyitozo y’igicamunsi i Kampala, kuwa gatanu tariki ya 11 Kanama akazongera gukorera indi ku kibuga azakiniraho. Amavubi azaba acumbitse muri Imperial Resort Beach Hotel iherereye mu Mujyi wa Entebbe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Candace - 17/08/2017 saa 01:44

Nicely, what doeѕ God lіke?? Lee аdded. ?I mean, we like cookies and сartoօns and toуs, but what kkind of things are enjoyable for God?? It waas a qᥙestion that for a minute Mommy and Daddy had to sᥙppose about. my web sitre - Jaϲk ([Ernest->http://www.linux.org])
Kanda hano umusubize

Arielle - 16/08/2017 saa 19:40

With that Valerian dagger in hands of Arya, now i think its confirmed House Stark will be doing like thier ancestors Bran The Builders i.e. kill the White Walkers not by building any wall but by using Dragonglass and Valyrian Steel [Watch Game of Thrones Season 7 Online->http://www.season7gameofthronesonline.com/]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X