Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Meddy yashyize hanze indi ndirimbo nyuma y’umwaka acecetse

Umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard uzwi nka ‘Meddy’, nyuma y’umwaka acecetse nta gihangano gishya, ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise "Slowly" iri mu njyana ituje.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe hari hashize umwaka ashyize hanze indi yitwa "Nta wamusimbura" n’ubu yari igikunzwe na benshi ariko cyane cyane abafana biganjemo urubyiruko.

Ubwo Meddy yabazwaga ku by’iyi ndirimbo shya, yasobanuye ko yayisohoye mu rwengo rwo kongera kurushaho kwiyegereza abafana ariko anategura inzira zo kugaruka mu rwamubyaye mu minsi ya vuba.

Aha ashimangira ko iyi ndirimbo iri mu bigaragaza ibimenyetso byo guhindura umuvuno w’uburyo akoramo indirimbo, aho ubusanzwe yasohoraga indirimbo hagashira igihe kinini nta kindi gihangano, none kuri ubu ngo akaba agiye kujya asohora urukurikirane rw’indirimbo.

Akomoza ku byo kuza i Kigali, Meddy yatangaje ko ataramenya igihe runaka azaba yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda kuko ataramenya iby’itike y’indege izamuzana, icyakora ngo kuza ku ivuko byo byamaze kunozwa.

Meddy yaherukaga gusohora indirimbo zikunzwe nka, Si byo, Nasara, Paradizo, Holy Sprit n’izindi, izi zikaba zimwe mu zamwongereye abafana nyuma yo kugera muri Amerika.

Ngabo Medard biteganyijwe ko azaririmbira i Nyamata taliki 2 Nzeri uyu mwaka ku butumire bwa Bralirwa.

Azaba ageze mu Rwanda ku nshuro ye ya Mbere kuva yahava mu 2010, mu gihe mugenzi we The Ben bagendeye rimwe amaze igihe kitari kinini ahavuye, aho yari yitabiriye igitaramo cya EAP kiba buri ntangiro z’umwaka.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kelly princia irumva - 30/08/2017 saa 06:35

komerezah meddy turakwemer sana kd turagukund
Kanda hano umusubize

Rugirushema kevin - 15/08/2017 saa 21:14

thx mn nice song bro !!
Kanda hano umusubize

Rugirushema kevin - 15/08/2017 saa 21:12

thx musore komerezaho kbx nice song papa
Kanda hano umusubize

BAZIMAZIKI Jean Bosco - 13/08/2017 saa 04:00

meddy turakwemera cyane pe nubwo wari waratwicishije irungu ariko turishimye cyane kuberako utwijeje ko bitazonge karibu mu rwakubyaye rero kandi ndabizi nuhagera izashishwa n'iterambere twagezeho sawa rero IMANA izabigufashemo
Kanda hano umusubize

shanessa Nelly - 12/08/2017 saa 12:54

Thanks for your hard work
Kanda hano umusubize

- 12/08/2017 saa 12:53

Thx for your hard work
Kanda hano umusubize

rwakagimbaf - 11/08/2017 saa 11:15

thx for your best song bro comes again in our country
Kanda hano umusubize

rwakagimbaf - 11/08/2017 saa 11:14

thx for the best song brother comes again in our country
Kanda hano umusubize

nibishaka jeanpaul - 10/08/2017 saa 22:17

Nkunda umuziki nyarwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X