Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Haribazwa aho indirimbo The Ben yagombaga gukorana na Marina yaheze


The Ben ubwo aheruka mu Rwanda yagombaga gukorana indirimbo na Uwase Deborah uzwi ku mazina ya Marina bigizwemo uruhare na Uncle Austin wari Manager wa Marina. Uncle Austin avuga The Ben yabuze umwanya.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo umuhanzi The Ben yaje mu Rwanda. Uncle yagiye gutereta The Ben ngo azakorane indirimbo na Marina.

Marina yategereje igihe the Ben azamuhera umwanya ngo baririmbane arinda asubira muri Amerika bataririmbanye.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire.com Uncle Austin wahoze ari Manager wa Marina yavuze ko yagiye gushaka The Ben ngo azakorane indirimbo na Marina.

Bahuriye muri restaurant atashatse kuvuga izina ahuza Marina na The Ben. Bashatse gukorana indirimbo ariko ntibyashoboka kuko The Ben yari ahugiye mu Bitaramo yari yatumiwe na Airtel.

Nyuma y’ibi bitaramo The Ben yahise abona ibindi biraka byo kuririmba yagiye gukorera muri Uganda iminsi yagombaga kumara irangira ntacyo bageze.

Uncle Austin akaba avuga ko kugeza magingo bigoranye kujyana Marina muri Amerika kugira ngo abashe gukorana indirimbo na The Ben.

JPEG - 25.6 kb
Uhereye ibumoso ni The Ben bivugwa ko yagombaga gukorana indirimbo na Marina uri iburyo bwe

Hari hashize umwaka 1 Uncle Austin ari manager wa Uwase Deborah uzwi ku mazina ya Marina. Mu minsi ibiri ishize Uncle Austin yatangaje ko yatandukanye nawe nyuma umunyamakuru wa Imirasire.com amubajije asubiza ko bakiri kumwe.

Igitangaje n’uko Uncle Austin yiyemereye ko batandukanye ibintu bihura n’ibyo yari yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.

JPEG - 89.5 kb
Uncle Austin wahuje The Ben na Marina ngo bakorane indirimbo ariko bikananirana

Yakomeje avuga ko Ramadhan yaje aje kumwunganira amushoramo amafaranga ashingiye ku mpano ye. Uncle Austin yavuze ko bakiri kumwe azakomeza kumufasha ku bijyanye n’amafaranga gusa naho ibindi bisigaye bakiri kumwe

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

wilson - 11/08/2017 saa 16:07

Ariko narumiwe inkuru iragenda ikagira title idahuye nahato nibiribuyivugwemo ahaa ubu c uretse amazina yagarutsweho ibyubusambanyi nabonaga muri title birih?
Kanda hano umusubize

- 10/08/2017 saa 15:23

ariko uncle komurikwitesha agaciro
Kanda hano umusubize

MAGEZA Alphonse - 10/08/2017 saa 09:14

Iyi nkuru yari ikwiye kubera abakobwa bose ISOMO.Abahungu nta kindi baba bashaka,ni SEX gusa,bakababwira ko babakunda.Iyo mumaze kubaha icyo bashaka,ntabwo burya bakomeza kubakunda.Mwebwe mukomeza kubita ngo ni UMUKUNZI wanjye (boyfriend),ariko nyuma y'igihe gito,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita URUKUNDO??Ikirenze ibyo,nuko abantu basambana bose bababaza imana yaduhaye sex.Impamvu imana yaduhaye sex,nukugirango twishimane gusa n'umuntu dushingana urugo binyuze mu mategeko (Imigani 5:15-20).Ibi mwirirwa muryamana n'abantu batari abagore cyangwa abagabo Banyu,bibabaza imana yacu yitwa Yehova.Imana yashyizeho umunsi w'imperuka,ubwo izica abantu bose basambana,biba,baheranwa n'ibyisi gusa,etc.. Kwishimisha ukora ibyo imana yaturemye itubuza,ni UBUCUCU cyane.Kuko ejo uzapfa,we kuzazuka.Ariko abantu bumvira imana,nubwo ari bake cyane,bazazuka ku munsi w'imperuka,imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Byisomere muli Yohana 6:40.Ari Uncle AUSTIN,ari MARINA,ari The Ben bakwiye KWIHANA,bakareka ubusambanyi. Buli gihe nibaza impamvu abantu banga kumvira imana yaturemye.Ndi mu bantu bajya KUBWIRIZA mu mihanda no mu ngo z'abantu nkuko YESU yasize abidusabye (Matayo 24:14).Birambabaza cyane kubona abantu banga kumva,bagahera mu byisi gusa. Twe tubabwiriza,turi abantu nka mwe.Tuba dushaka ko namwe muza tukiga Bible ku buntu,kugirango mumenye icyo imana idusaba,tugikore,hanyuma izaduhe UBUZIMA BW'ITEKA.Kuki mwanga kumva???
Kanda hano umusubize

Jaay Nyamutare - 10/08/2017 saa 14:39

ko mu nkuru ntaho bavuze ubusambanyi wowe ubukuye he? ESE wumva ko niba umuntu ari manager cg akoranye featuring nundi baba bagamije ibyo wowe ukeka. Ijambo ry'Imana ribuza gukeka no guca imanza kuko ari yo mucamanza utabera
Kanda hano umusubize

Rubwa - 12/08/2017 saa 03:26

Bahinduye inyito ubundi bavugaga ubusambanyi.
Kanda hano umusubize

Kagenza - 11/08/2017 saa 03:19

Ibitekerezo nkibi ntacyo bimarira abasomyi kuko tutari munsengero.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X