Monaco cosmetics

Imwe mu mitungo yari iya 2Pac ikomeje kugurishwa urusorongo

Umuraperi nyakwigendera 2Pac Amaru Shakur nyma y’uko yitabye Imana akiri muto ibye bikomeje gutezwa cyamunara,kuri ubu imodoka ye yo mu bwoko bwa Humer ikba yamaze gushyirwa ku isongo igurishwe.

Imodoka yo mu bwoko bwa Hummer H1 yari itunzwe n’Umuraperi Tupac mu mwaka w’I 1996 mbere y’uko apfa yagarutse kw’isoko. Iyi modoka igarutse muri cyamunara bwa kabiri nyuma yuko muri Gicurasi 2016 yari yagurishijwe ku madorali 337,000 ariko uwari wayegukanye akaza kunanirwa kwishyura nyuma.

Kampani ya RR Auction imenyerewe mu guteza cyamunara ibintu bya cyera, biteganyijwe ko izagurisha iyi modoka ku madorali y’amanyamerika ibihumbi ijana ($100,000) ku italiki 10 z’uku kwezi.

Iyi Hummer, Tupac Shakur yari yarayiguze taliki ya 16 Kanama 1996, mbere y’ukwezi ngo apfe, ikaba ari nayo modoka yanyuma yaguze, binavugwa ko yakundaga kuyigendamo agiye muri studio.

Iyi Modoka ikaba ifite Pulake (Plaque/ License plate) yanditseho ngo “YAKNPAC” (“Yaki” Kadafi akaba yari incuti magara ya 2Pac) ndetse uzayigura akaba zahabwa na Kasete ziriho umuzingo wa 2Pac “All Eyez On Me” ndetse n’umuzingo wa Michael Jackson “Thriller”

JPEG - 81.1 kb
Imodoka ya 2Pac igiye gutezwa cyamunara ubugira kabiri

Ni nyuma y’uko nanone hatangajwe amakuru y’uko inzu ye ihereye i San Fernando Valley muri Leta ya california yashyizwe ku isiko ku madolari ya Amerika angana na miliyoni 2.65.


Mu kwezi gushize uyu muraperi 2Pac yongeye kugarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye ko yagize irondaruhu ubwo yabengaga umuririmbyikazi Madona amuziza ko ari umuzungu undi akaba umwirabura.

JPEG - 102.6 kb
Madona wabenzwe na 2Pac

Ibi byatahuwe ubwo ibaruwa uyu muraperi yandikiye muri gereza ubwo yarafunzwe aho yabwiraga uyu muhanzikazi ko atagishoboye gukundana nawe kuko bishobora kumuhesha ishusho itandukanye n’uwo abantu bari bazi ko ariwe.Iyi baruwa nayo abashatse kuyigura bari uruhuri.

Tupac Amaru Shakur yamenyekanye cyane ku Isi nk’umwe mu mpirimbanyi mu bakora injyana ya Hip-Hop, izina rye ryabaye ikimenyabose guhera mu 1987, urugendo arusoza mu 1996 ubwo yarasirwaga mu modoka yari arimo mu ijoro ubwo yari yitabiriye umukino w’iteramakofe wahuje Bruce Seldon na Mike Tyson ku wa 7 Nzeri 1996.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X