Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amag The Black mu ndirimbo ye nshya ngo akumbuye Tuff Gang

Hakizimana Aman uzwi ku mazina ya Amag The Black aratangaza ko afitiye urukumbuzi rwinshi itsinda rya Tuff Gang cyane cyane P- Fla. Ibi akaba yabigaragaje mu ndirimbo nshya yasohotse muri iki cyumweru indirimbo yise Ntaho tuzajya

Mu cyumweru gishize ikinyamakuru Imirasire.com cyavuganye na Amag The Black akibwira ko agiye gusohora indirimbo. Iyo ndirimbo yavugaga ko yayise Ntaho Tuzajya ndetse anemeza ko iyo ndirimbo izasohoka bitarenze kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Iyo ndirimbo yarasohotse aho yongeye kugaragaza ko akumbuye itsinda ryari rigizwe na Green P, Bul Dog, Fireman, P- Fla ndetse na Jay Polly.

Muri iyi ndirimbo nshya, uyu muhanzi yongeye kugaragaza ko akumbuye aba bahanzi bagize iri tsinda ariko cyane cyane P- Fla.

Ibi bica amarenga yuko iri tsinda rishobora gusubirana nkuko bamaze iminsi nabo babivuga mu biganiro bagenda bagirana n’itangazamakuru.

Muri iyo ndirimbo avuga kandi ko adashobora kwitabira umunsi mukuru w’abakundana ‘Saint Valentin’, ahubwo igihe hazaba habaye umunsi w’abababaye aribwo azaboneka.

Amag The Black yavuze ko gukora iyi ndirimbo byamusabye igihe cyo gushaka amagambo anoze kandi afitiye ubutumwa rubanda. Bitandukanye cyane n’uburyo bari basanzwe bavuga ko akora indirimbo zibasira igitsina gore.

Akaba yagarutse kuri ba Nyampinga b’u Rwanda aho yavuze ko bose nta Nyampinga ubarimo ko Nyampinga ari nyina naho abandi bakaba ibisonga bye.

Ati “Umubyeyi wanjye niwe nyampinga kuri njye. Abandi mbita ibisonga kubera ko bataruta MAMA. Ibi sinabikoreye kuba ntishimira igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda ahubwo ni imyumvire n’imyemerere yanjye”.

Hakizimana Amani cyangwa se Amag The Black mu muziki, ni umwe mu bahanzi bakunze gukora indirimbo zivuga ku buzima bwa buri munsi umuntu ahura nabwo.
Gusa nanone akenshi agakunda gukora indirimbo zibanda ku bikorwa by’abakobwa bamwe na bamwe bakunda ibintu, amafaranga n’ibindi.

Yagiye akora indirimbo zakunzwe zirimo Twarayarangije, Care , Nyabarongo, Uruhinja, Lipstick n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Kanda munsi wiyumvire indirimbo Ntaho Tuzajya ya Amag The Black

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/08/2017 saa 02:57

ndayikundapeeee?
Kanda hano umusubize

Muyange - 12/08/2017 saa 23:21

Ikosora niryo nkunda.
Kanda hano umusubize

Alain - 11/08/2017 saa 07:44

Tuff kbsa irakumbuwe sanaaaaaaaa.....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X