Monaco cosmetics

Hagiye gukorwa Filimi y’uruhererekane ivuga kuri Paul Kagame

Morgan Freeman igihangange muri Cinema umaze imyaka 52 akora ibijyanye n’uyu mwuga aratangaza ko yatangiye gukora umushinga wa filime mbarankuru(Film Documentaire) ihuriyemo abantu bafite amateka yihariye ku mubumbe w’Isi barimo na Perezida Kagame.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Variety Morgan Freeman yavuze ko amaze igihe akora filime mbarankuru y’uruhererekane yise “The Story of God With Morgan Freeman”, mu bice biyigaragaramo harimo n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

JPEG - 46.3 kb
Morgan Freeman ugiye gukora filimi ivuga kuri Perezida Kagame

Yazengurutse mu bice bitandukanye by’Isi bifite amateka yihariye akabaza abantu ibyerekeye n’imyimerere yabo, urukundo, amahoro, ipfundo ry’ubumwe muri buri gihugu, ingorane abantu bahura nazo ndetse akanibanda ku mpumeko yabo mu gutegura ahazaza.

Yagize ati “Nari maze igihe mpawe amahirwe akomeye yo gukusanya ibitekerezo ku rugendo rushya rw’umubumbe kugira ngo menye uburyo umuco wa muntu wabigizemo uruhare.”

Mu musogongero wa filime “The Story of God With Morgan Freeman” hari agace Morgan agaragara yicaranye na Perezida Kagame muri Village Urugwiro. Mu byo Morgan Freeman abaza Perezida Kagame agira ati ‘Utekereza ko kwihorera n’ubutabera bitandukanye?’.

Ubwo yari mu Rwanda, yasize avuze ko ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi yahafatiye amwe mu mashusho ya filime ivuka ku mateka y’ubu bwicanyi, ndetse yanabonanye na bamwe mu barokotse Jenoside bamuha ubuhamya n’ubuzima babayemo muri iki gihe nyuma yo kurokoka.

Iyi filime ije ikurikira indi nayo yakunzwe cyane yitwa ‘The Story of God with Morgan Freeman’ , yagiye hanze kuwa 3 Mata 2016., ‘The Story of Us’ yo izajya hanze ku itariki ya 11 Ukwakira 2017.

Iyi filime izakorwa bigizwemo uruhare na Freeman, McCreary ndetse na James Younger biciye mu ikompanyi ikora filime ya Revelations Entertainment yashinzwe na Freeman.

Morgan Freeman agiye gutunganya iyi filimi nyuma y’igihe gito amaze avuye mu Rwanda, yahageze kuwa 11 Gicurasi 2017 ahamara iminsi itanu.

Mu gihe yamaze mu Rwanda, Morgan Freeman yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yahavuye yize birambuye amateka y’ubu bwicanyi bwahitanye Abatutsi basaga miliyoni anasobanurirwa uburyo igihugu cyiyubatse mu myaka 23 ishize.

Morgan Freeman yavutse ku wa 1 Kamena 1937, ni umukinnyi wa filime ubimazemo imyaka irenga 52 ndetse akagira ubuhanga bukomeye mu kuzitunganya.

Uyu mukambwe yatwaye igihembo cya Academy Award mu 2005 nka Best Supporting Actor muri filime Million Dollar Baby (2004). Anafite ibindi bihembo bikomeye birimo Golden Globe Award na Screen Actors Guild Award.

Morgan Freeman yamenyekanye cyane mu mafilimi nka Street Smart (1987), Driving Miss Daisy (1989), The Shawshank Redemption (1994) , Invictus (2009) Glory (1989), Robin Hood: Prince of Thieves (1991), Seven (1995), Deep Impact (1998), The Sum of All Fears (2002), Bruce Almighty (2003), The Dark Knight Trilogy (2005–2012), The Lego Movie (2014), Lucy (2014).

Kanda munsi wirebere uduce duto twa filimi ivuga Perezida Kagame

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karisa - 12/08/2017 saa 18:59

Muvandimwe Mwanditsi Alpha Nkindi Wibeshye ntago ari the story of God ni "The Story of us'' nkuko munsi wake kubikosora. Murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X