Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sick City mu gihombo gikomeye gitewe no gutumira umuhanzi Darasa (Amafoto)

Intwari Christian umuyobozi mukuru wa Sick City ari mu gihombo gikomeye gitewe no gutumira icyamamare muri muzika umuraperi Darassa wo muri Tanzaniya Umuraperi Darassa maze amafaranga bari biteze mu gitaramo akabura.

Umwe mu bakozi ba Sick City utashatse kwivuga amazina ku mpamvu z’akazi ke yabwiye imirasire.com igitaramo cy’umurapera Shariff Thabeet uzwi ku mazina ya Darassa cyaraye gihombeje bikomeye Sick City.

JPEG - 59.1 kb
Batangiye kuboneka

Uyu mugabo avuga ko byibura amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 15 zari zitezwe nk’inyungu zitabashije kuboneka bitewe n’uko iki gitaramo kitabonye abakitabira bahagije.

Iki gitaramo cyabaye muri iri joro kitabiriwe n’abantu batagera kuri 50 nk’uko mubibona ku mafoto mu gihe iyi sale yakirirwamo abantu bagera byibura ku bihumbi 2.

Imirasire.com yashatse kuvugana na Intwari Christian ariko ntibyashoboka kuko numero ye ya telefoni itabashije kuboneka muri iki gitondo cyo kuri uyu wa hatandatu
Darassab uri mu bahanzi bagezweho muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Kanama 2017, yaririmbiye bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, igitaramo cye cyitabirwa n’abantu mbarwa.

Shariff Thabeet uzwi nka Darassa umaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu gihugu cye no mu Karere, azwi cyane mu ndirimbo "Muziki" yahuriyemo na Ben Pol; iyitwa "Too Much"; "Hasara Roho"; "Utanipenda", yakoranye na Rich Mavoko; "Heya Haye", ahuriyemo na Mr. Blue n’izindi.

Igitaramo cy’uyu muhanzi i Kigali byari biteganyijwe ko gitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, gusa ayo masaha nta bantu bacyitabiriye bari bakahagera, kuko byibuze abashoboye kuhagera mbere bari bahari guhera saa moya n’igice.

Mu gihe kingana n’amasaha akabakaba ane abahageze bacurangiwe umuziki na bamwe mu ba DJs batumiwe barimo Marnaud, Toxxyk na Lou wiyerekanaga bwa mbere. Itsinda ry’ababyinnyi rya Jabba Juniors, ryagiye ku rubyiniro saa yine zishyira saa tanu, ribyina akanya gato abitabiriye igitaramo biganjemo abana n’urubyiruko bava mu dukundi bari biremyemo baregerana.

Umuhanzi Darassa wari ugeze mu Rwanda bwa mbere akakirwa n’abafana mbarwa mu gitaramo cye, ntiyigeze yikoza ku rubyiniro ahubwo yegereye igikundi cyarimo benshi mu bitabiriye atangira kuririmba indirimbo ze zizwi. Yahereye ku yitwa "Too Much" aririmba ajyana n’abafana bacye bari bahari, asoza aririmbye eshatu gusa.


Darassa yavugiye muri iki gitaramo ko kuba yaririmbye yabikoreye kudashaka gutesha agaciro ibyifuzo by’abafana bari bahari. Mu magambo yumvikanamo ugutungurwa n’umubabaro, yagize ati "Ibi mbikoreye icyubahiro n’urukundo, ubusanzwe aho ndirimba haba hari abantu benshi, ntabwo njya ndirimba byifashe gutya."

Uyu muraperi wamaze iminota 20 asusurutsa abitabiriye igitaramo cya mbere cye mu Rwanda, yasoje aririmba indirimbo "Muziki" ifatwa nk’ibendera rihagarariye umuziki we, yayisubiyemo inshuro eshatu, aririmba ajyana mu majwi n’abafana bari bamuhagaze imbere arangije arasezera.

Uyu muhanzi yiyongereye mu mubare w’abandi baturuka hanze batahiriwe n’imitegurire y’ibitaramo i Kigali, bamwe bakaririmbira intebe, abandi umwanya bari buririmbemo bakaganiriza abantu babarirwa ku ntoki babaga bahageze.

Usibye amazina y’abahanzi bakizamuka cyangwa abo mu Rwanda byagiye bibaho, ibyamamare birimo 2Baba, Chameleone, Amani, Radio & Weasel, Kidum n’ab’imbere mu gihugu barimo Jay Polly na Ama-G the Black ibisa nk’ibi byababayeho ibitaramo byabo bitabirwa n’abantu mbarwa.

Shariff Thabeet uzwi ku izina rya Darassa, akaba umwe mu baraperi bakunzwe muri Tanzania yaje atumiwe na Sick City iyobowe na Intwari Christian mu gitaramo cyiswe ‘Pressing Forward Concert’ abakitabiriye abenshi bakaba ari urubyiruko.

Dore uko byari byifashe mu mafoto






JPEG - 37.8 kb
Abenshi mu bitabiriye igitaramo ntabwo bari bishimye




Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndoli egide - 14/08/2017 saa 14:19

reka nkubwire abanyarwanda bakunda Ambiance ariko banyiribitarammo babipanga nabi ntanubwo baba babi promotinze kuri media hose kubera iyo mpamvu bazajya bashya tu
Kanda hano umusubize

muhire - 13/08/2017 saa 04:46

Abantu bifitiye ibibazo by'ubukene mukabazanaho imiteto ngo n'ibitaramo? ???? Ubukene, inzara biratumaze namwe mugateta.Izo miliyoni muzi imishinga irimo? ????
Kanda hano umusubize

Migo - 12/08/2017 saa 23:16

Dukize ku rurimi gusa.Nicyo kizonga abantu rimwe narimwe kwisumbukuruza tukarenga umusozi.Tukaba ba Semuhanuka.
Kanda hano umusubize

ngabo - 12/08/2017 saa 07:57

ubucyene buri kuvuza ubuhuha my banyarwanda izo ni zimwe mu ngaruka zibyerekana
Kanda hano umusubize

Bgenge - 12/08/2017 saa 14:54

Si ubukene bubitera, ahubwo biterwa nuko ibi bitaramo ari ibya Shitani! Nta mugisha rero bishobora kubona! Ibi biburagasani ngo ni ibitaramo reba uko bimaze konona abana bacu beza b'abakobwa? Abakobwa bacu kera bari abaziranenge, none ubu bataye ibara, barahabutse ntibakigira imitima mu bitereko, bararushanwa kwiyambika nk'abazimu, bose barashyugumbwa bataye imitwe nta burere nta bupfura nta bupfasoni na mba bakigira, none ngo ibitaramo birimo guhomba? Hababaje twebwe abasore turimo gushakisha abakobwa bazima bo kurambagiza! None ibi bitindi by'ibitaramo abakobwa bacu bari beza ubu byabahinduye ibiryabarezi gusa gusa! Ni ishyano!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X