Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Indirimbo ya Riderman yise Kadage yatangiye kwibazwaho n’abafana batandukanye bavuga ko yatukanye.

Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku mazina ya Riderman yasohoye indirimbo nshya yise Kadage. Bamwe mu bafana be bayumvise batangaje ko yashatse kwibasira mu bitutsi uwahoze ari umukunzi we Mukasine Asnah ubu wabaye nawe umuhanzi.

Bamwe mu bafana be babwiye Imirasire.com ko uwo yise Kadage ari Asnah nta wundi kuko niwe bagifitanye amakimbirane kandi bakaba aribo bakunda guhangana mu ndirimbo.


Abandi bavuze ko yashatse kwibasira bamwe mu baraperi bagenzi be barimo abahoze bagize itsinda rya Tuff Gangs barimo Jay Polly, Green P, P- Fla,Fireman na Bull Dog.

Aba bahoze bagize itsinda rya Tuff Gangs ngo icyo bapfa na Riderman ntikizwi ahubwo n’ uko gusa bahuriye ku njyana ya Rap bose bityo bigafatwa nk’ubucyeba.
yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Kadage’ yumvikanamo amagambo asa nk’aho hari umuntu atuka, ariko nyuma byabaye ngombwa ko agira icyo abivugaho.

Riderman yabajijwe uwo yashakaga kubwira ko ari ‘Kadage’ muri iyi ndirimbo yasubije aseka cyane ati “Hahaha, nta muntu nashakaga kubwira ni terme gusa , ariko ushaka kubyumva neza uze kumva aho igitekerezo cyavuye cyo kuyikora.”

Amagambo asoza iyi ndirimbo agita ati “90% y’abantu birirwa bamvuga, ni abantu batanzi, batarambona, batari banyegera, batari banganiriza.Ni gute umuntu ashobora gucira umuntu urubanza cyangwa se kukuvugaho atakuzi? Ngaho byibaze nawe.”

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Umurashi’, ’Inzozi mbi zabo ’, ’Nkwite nde’, ’Piquant’ yavuze ko ushaka kumenya aho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye yatega amatwi amagambo ayisoza.

Kanda hano mu nsi wumve Lyrics wumve indirimbo nshya ya Kadage

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sikuzani - 24/08/2017 saa 16:22

Nibareke umusaza abereke icyo abarusho bagabanye!
Kanda hano umusubize

nshimyimana jean pierre - 15/08/2017 saa 10:40

abahwihwisa ibyobihuha barabeshyakabisa
Kanda hano umusubize

munyamahoro modeste - 14/08/2017 saa 15:19

nibareke umusaza yikorere ingoma ayo namagambo
Kanda hano umusubize

Ishimwe Fiston Alnourd - 14/08/2017 saa 09:24

Namuntu Uzi uwo yabwiye ibihuha bahwihwisa wasanga bitaribyo
Kanda hano umusubize

ndatimana girbert - 14/08/2017 saa 16:28

rider man turakwemera cyane ujye ubabwira mukinyabupfura saw turagukurikiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X