Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Itorero ADEPR rigiye kujya mu bihe bikomeye by’ubwiyunge

Hashize iminsi havugwa ibibazo bikomeye mu itorero ADEPR byatumye bamwe mu bakirisitu bataryiyumvamo. Kuri ubu Umuvugizi wungirije w’ itorero ADEPR Rev Karangwa John aratangaza ko itorero ayoboye rigiye kwinjira mu bihe by’ umwiherero udasanzwe ,uzahuza ingeri zitandukanye z’ abakristo b’ itorero rya Pentekote mu Rwanda hagamijwe kongera kugarura ubwiyunge n’umwuka mwiza mu itorero.

Uyu mwiherero uzahuza ingeri zitandukanye z’ abakristo b’ itorero rya Pentekote mu Rwanda ( ADEPR ) mu rwego rwo kugarura imitima y’ abakrito yataraye kubw’ ibibazo byagaragaye muri iri torero .

JPEG - 73.1 kb
Rev Karangwa John umuvugizi w’itorero ADEPR wungirije

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Umuvugizi wungirije Rev Karangwa John w’ itorero ry’ abapentekote mu Rwanda yavuze ko nka komite nshya ,bagiye kureba uko bahuriza hamwe abakrisito mu ngeri zitandukanye ku buryo buri mu kirisitu azaba ahagarariwe noneho bagakora igikorwa cyo gusasa inzobe buri wese akavuga icyamubangamiye ndetse n’uko cyakosoka ,ibi ngo bikazafasha itorero kuko bizatuma abakirisito bongera kuryibonamo bakumva ko ari iryabo .

Ibi kandi ngo bizatuma na bamwe mu bari bararivuyemo bitewe ngo n’ibyo bitaga imiyoborere mibi bashobora kugaruka.

Abajijwe ibindi bikorwa bahugiyemo yavuzeko muri iyi minsi icyibaraje ishinga ari ukwegera abakirisitu babo bakabereka ko ari bamwe kuko ngo umuyobozi mwiza yegera abo ayobora bakajya inama .

Ku kibazo cy’abayobozi bari muri gereza bashinjwa kuba barakoresheje nabi umutungo w’irorero;yavuzeko ubutabera buhari ngo bugaragaze ukuri ko we nta byinshi yabivugaho.Yongeyeho ko hari igenzura (audit)riri gukorwa ngo hagaragazwe ukuri nyako.

Iterero ADEPR ni itorero rimaze kuba ubukombe kuko ubu ribarizwamo abakirisitu bagera kuri miliyoni ebyiri(2,000,000).Rikaba ryaravuzwemo ibibazo byinshi bitandukanye birimo nko gushyira imbere amafaranga kuruta agakiza aho ibintu byose byari byahindutse business ,gufata ibyemezo hatagishijwe inama abakirisitu kandi aribo ba nyiraryo,….ibi bikaba byaratumye hahindurwa komite nyobozi hagashyirwaho indi nshya mu rwego rwo kureba ko iri to rero ryazanzamuka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vavad - 15/08/2017 saa 18:10

Arega munsenge ibindi Imana izabikora ariko mwige nu buryo mucamo ibintu byo kudefriza(uduhoziana) mudu fashe abaririmbyi bongere guhagarara ku ruhimbi bateze rwose bigaragara neza kdi bituma umwuka wera ampanuka
Kanda hano umusubize

Jeff - 15/08/2017 saa 05:35

ADEPR ni itorero Imana ikunda cyane. Aho ubutunzi buri niho abajura bajya. Kuva Stefano yaterwa amabuye ntabwo itorero ryigeze ribona amahoro kuko na satani.abera maso umurimi we. Nkunda ADEPR cyaaaane kuko iracyemera imikorere y'umwuka wera ! I Samariya bahoraga bifuza ko Ubuyuda bwamera nkabo bukavanga imico y'isi n'iyo mu itorero. Imana izabikemura mu izina rya Yesu Kristo kuko ijya ibivuga kenshi ku bemera ko ivuga. Naho rero nshuti bahamya ba Yehova, Kristo yaravuze ngo mureke urukungu rukurane n'amasaka. Imana ibahe umugisha kandi mbakundira umuhate wanyu.
Kanda hano umusubize

MUTESI VAVA - 14/08/2017 saa 16:21

ADPR BATWIVANZEMO NI MUREKE URUKUNGU RUKURANE NAMASAKA BIZASOBANUKA;KBS NI MUBAREKE BAVUGE ICYOTUZI TURACYIZI.
Kanda hano umusubize

sibomana - 14/08/2017 saa 08:48

adper yahinduyisura iva kwigisha agakiza ihinduramo ubucuruzi niho isigeze ijambo kwishingana ugatangamafr. ahogukizwa gusa ahoabanabimana bateraniye satani agabayo ibitero kandi unesha azagirorerwa gusanasaba abayoboke kwitayane kugusoma ijambo ryimana rishingiye kuri bible nihobazubaha imana badapfunyikiwe nabiyitabahanuzi itorero ryifashisha mukuvuga message zabo zidaturutsekumana zigambiriye kubakamafranga byahindutse nkiterabwoba gusa imana irahari musengemushikamye
Kanda hano umusubize

rugwiro - 14/08/2017 saa 08:16

Mr Kadage Joseph mbanje kugusuhuza, buriya rero Iby'uvuga niyo byaba byo Ariko utabivugany'ikinyabupfura bituma igitekerezo cyawe git'agaciro
Kanda hano umusubize

KADAGE Joseph - 14/08/2017 saa 06:03

Nasengeye muli ADEPR mbere ya 1994.Ni idini nzi guhera kera.Nta na rimwe bigeze bagira UBUMWE.Kuva babaho,barangwa n'amatiku,irondabwoko no gushwana kubera amafranga.Ibyo ni ibintu bibonwa n'abantu benshi,ndetse bica no kuri Radio na TV. Gusa sibo bonyine kuko n'andi madini niko ameze. Usanga bivanga cyane muli politics kubera gushaka ibyubahiro n'amafranga.Birababaje cyane kubona abakuru bose ba ADEPR bafungiye kwiba amafranga arenga 3 billions Rwf. Nubwo ADEPR ivuga ko iba yuzuye umwuka,ntabwo imana ishobora guha UMWUKA wera abantu bahora bashwana.Bible itubwira ko imbuto z'umwuka ari urukundo n'amahoro (Abagalatiya 5:22).Gufata Bible ukaririmba ko wuzuye umwuka kandi ko ugiye mu ijuru,sibyo bikugira umukristu nyakuri.It is Hypocrisy and wishful thinking.Ni nayo mpamvu imana ivuga ko abiyita Abakristu bayubahisha gusa iminwa yabo,nyamara umutima uri ahandi (Matayo 15:8).Nta bumwe bushoboka muli ADEPR kuko imaze imyaka irenga 75 yarananiwe kugira IMBUTO z'umwuka wera.Nkuko Muzehe Pastor MPYISI ahora avuga,amadini arangwa no kwishakira IFARANGA.Niyo mpamvu Bible ibita "abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18).
Kanda hano umusubize

nsengumuremyi - 13/08/2017 saa 14:12

Reka tubitege amaso, kandi dukomeze gusenga kugira ngo Uwiteka ahire intambwe zabo.
Kanda hano umusubize

nkubiri - 13/08/2017 saa 07:30

Nibatungwa n Imana ibyo bazakora byose n umubiri birasenyuka.Bible iravuga ngo nimusubiranamo ntimugaconcomere ni abapagani kandi ngo ntimukaburanire imbere y abapagani N ibindi ........
Kanda hano umusubize

NSABIMANA Emmanuel - 12/08/2017 saa 15:53

ADEPR ni Itorero ryacu kandi rwose turarikunda, ariko hari abantu baryinjiyemo bifitiye gahunda yo gushaka ubutunzi iby'agakiza ntabyo bitayeho, bituma abenshi barikundaga turizinukwa: gushyira imbere amafaranga ku buryo umukene nta jambo afite, guha inshingano abakire bazatanga menshi batitaye ku buhamya bw'umuntu....kugurishiriza mu nsengero byo byaradushenguye. Badufashe rero ibintu bikosoke, bashyire imbere Umwuka Wera n'agakiza ubundi n'intama zari zarasohotse zizagaruka mu rwuri.
Kanda hano umusubize

KADAGE Joseph - 14/08/2017 saa 10:45

Wowe witwa NSABIMANA,Imana idusaba gusohoka mu madini y'ikinyoma kugirango tutazarimbukana nayo ku Munsi w'imperuka (Ibyahishuwe 18:4).Nanjye nahoze nsegana nabo.Ariko nahuye n'Abahamya ba Yehova,nigana na bo Bible,menya UKURI,ndabohoka (Yohana 8:32).Kimwe na bagenzi banjye b'Abahamya,tujya mu nzira tukabwiriza abantu UKURI nyako.Benshi mu bayoboke ba ADEPR babaye Abahamya. Kuki wizirika ku idini ubona yananiranye kuva na kera?Yisohokemo nawe.
Kanda hano umusubize

Theoneste twagirimana - 15/08/2017 saa 07:59

Erega mujye mutanɗukanya itorero n'idini . Uko byagenda kose Itorero rya Ƙristo ryubatse ku rutare .Yesu yaravuze ngo hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha. Mukomere rero .1abakor.16 : 13-14.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X