Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Abahamya ba Yehova mu giterane cyiswe “Ntugacogore”


Kuva ejo kuwa gatanu kugeza kuri iki cyumweru, Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova mu Rwanda riteraniye ku Kicukiro mu Rwanda mu giterane cyiswe “Ntugacogore” ngo kuko muri iyi minsi ya nyuma y’isi abantu bari mu bigeragezo bikomeye birimo indwara, imu, ubukene n’ibindi…abantu ngo ntibacogore, ibi ntibibabere intandaro yo kureka gukora ibyiza.

Abahamya ba Yehova ni idini ry’imyemerere abantu bamwe bo mu yandi madini badakunda kuvugaho rumwe, imyemereye yabo ivuga ko bihatira kuba Abakristo nyakuri, bagakurikiza Bibiliya bakabisobanura mu bintu 15 biranga imyemerereye yabo muri make.

Bakunda cyane kubahiriza igihe, iri koraniro ryabo rizamara iminsi itatu, ryatangiye saa mbili n’igice za mugitondo nk’uko byari biteganyijwe.
Hatangira indirimbo n’isengesho bifungura hagakurikiraho inyigisho nayo iisimburana n’indirimbo, bityo bityo…

Nta chorale bagira cyangwa uyobora indirimbo, bose baba bafite ibitabo by’indirimbo zabo bakaririmba bose bose. Abayehova hose kw’isi bagira indirimbo zibarirwa kuri 200, nizo baririmba ku isi hose mu njyana imwe gusa mu ndimi zitandukanye.

Muri iri koraniro ‘Abasaza’ (ni nk’abigisha) muri iri dini bagendaga batanga inyigisho zishingiye ku kwigisha uko bakomeza kubwiriza inzu ku nzu no mu ruhame badacogora, agakiza, kwihanganira ibigeragezo nk’uburwayi, izabukuru, urupfu, gutotezwa, ubukene…, kubaka umuryango ukomeye n’ibindi…

Didier Hubert Rukundo w’imyaka 39 uri muri iri koraniro ngo amaze imyaka 10 yitabira iri koraniro buri mwaka yabwiye abanyamakuru buri mwaka ngo rimubera ingirakamaro kandi rikamufasha kwihanganira ibigeragezo.

Rukundo aganira n’abanyamakuru yagize ati “iri koraniro ridufasha no kumenya uburyo tugomba kwita ku bandi bantu, uburyo twabana nabo n’uburyo twaba abaturanyi beza.”

Imanibaho Wellars umuvugizi wa bahamya ba Yehova muri iri koraniro yabwiye abanyamakuru ko iri koraniro rigamije kubafasha kurushaho gukora ibyiza nubwo abantu bahanganye n’ibibazo.

Imanibaho Wellars ati “ kudacogora buriya ni umuco rusange twakwiga wo muri bibiliya kugira ngo dukomeze gukorera Imana , turi indahemuka , nicyo urebye tugamije.”

Iri koraniro ririmo abantu benshi cyane b’ingeri zinyuranye, abamugaye bitabwaho by’umwihariko, abatavuga, abatabona n’abatumva bose baba bafashwa gukurikira ibihavugirwa no kubigiramo uruhare, kugeza no ku kuririmba.

Abahamya ba Yehova ku isi ukwemera kwabo n’ukwizera bishingira ku Mana imwe yo muremyi wabyose bita Yehova, Bibiliya bashingiraho ibyo bavuga byose bakemera ko byahumetswe n’iyo Mana, bakemera inyigisho za Yesu no kumufataho urugero, bakemera ubwami bw’Imana n’ubutegetsi bwayo (bita nyakuru) butegekera mu ijuru, bakemera ko umuntu ashobora gukizwa icyaha n’urupfu kubera igitambo cya Yesu.

Bemera kandi ijuru ribamo Imana, Yesu n’Abamarayika b’indahemuka. Iri juru ngo rizajyamo abantu bacye bagera ku 144 000 bazazuka bakajyayo gutegekana na Yesu muri ubwo bwami, naho Isi ngo abantu bazayituraho Iteka ryose nicyo Imana yayiremeye, icyo Imana izakora ngo ni ukuyihindura Paradizo igaturaho abantu bayumviye.

Kuri bo, iyo abantu bapfuye ntibaba bakiriho ntabwo kandi bajyanwa mu muriro utazima kubabazwa, Imana ngo izazura abantu babarirwa muri za miliyari, abazazuka ntibabashe kumenya Imana ngo nibo bazarimburwa iteka ryose.
Ibi byose bavuga babishingira ku byanditswe muri Bibiliya.

Abahamya ba Yehova ntibemera ubutinganyi, bemera ko umugabo ashyingiranwa n’umugore bakaba bashobora gutana uyo umwe aciye inyuma uwo bashakanye.

Mu myifatire yabo ngo bihatira kugaraza urukundo ruzira kwikunda, birinda ibikorwa bidashimisha Imana nko guterwa amaraso, kutajya mu ntambara, bakumvira abayobozi n’amategeko y’igihugu atadusaba kurenga ku mategeko y’Imana.

Ngo birinda kwivanga muri politiki no kwifatanya n’andi madini, icyakora, ntibabuze abandi kujya muri politiki cyangwa mu idini bashaka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Munezero Patrik - 5/10/2017 saa 21:10

Abahamya Ba Yehova Bakurikiza Ingngo Ngndrwako Za Bibiliya
Kanda hano umusubize

DUSHIME ISAAC - 23/08/2017 saa 15:42

Nchuti zacyu dukunda twishimira ibiganiro mugirana n'abahamya ba yehova biradushimisha tubateze yombi muje mutubaza twitegu kubasubiza.
Kanda hano umusubize

eric - 15/08/2017 saa 17:42

iriniryodiniryukuri.bakurikizainyigishozukuri.
Kanda hano umusubize

Mutama - 15/08/2017 saa 13:01

Nabi no nk'abandi Bose.nzi umuyehova wafungishije umugore we kd Bose Ari abayehova Ntibakigire intungane ibyabo birazwi Nzi undi mugabo w'umuyehova usambana kubi.kd aracyasengerayo
Kanda hano umusubize

D.M Man - 15/08/2017 saa 03:57

HARI IGIHE ISI YOSE IZATURWA N' ABAHAMYA BA YEHOVA GUSA ! Yesaya 11:9
Kanda hano umusubize

D.M Man - 15/08/2017 saa 03:52

Nashimiraga umunyamakuru wakoze iyi nkuru, Akenshi ababavuga barababeshyera,Ariko nabonye iyi nkuru yo yose ari Ukuri!
Kanda hano umusubize

yoboka - 14/08/2017 saa 19:23

Hari icyo nshaka ko umenya Kadage, Uzi yuko muma traduction nasomye nka Bible pastorale de maredsous,tra crampon,traduction Louis second,bible annotee she Neuf chattel, bible De Jerusalem, Sainte bible ya King James version,Zose zisoza zivuga ziti"LA Parole etait Dieu, cg me Verbs etait Dieu"traduction du monde nouveau yonyine niyo ifite minuscule iti la Parole etait un dieu"wowe ushobora k uba utazi ibyo wizera ariko uwahimbye iyo secte yanyu afite intego ya Antichrist. Umwuka wera agusobanurire.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2017 saa 15:43

URAKOZE KUBABWIRA NUKO BATUNVAGA.
Kanda hano umusubize

D .M Man - 14/08/2017 saa 19:08

Ndashimira wowe wanditse iyi nkuru , Ni ubwa mbere nasoma inkuru ibavuga uko bari nta byo babongereyeho!
Kanda hano umusubize

Yoboka David - 14/08/2017 saa 07:07

Yohana 1:1 ugakomeza hari orthographe yarahinduwe nk'aho usanga "Jambo yahoranye in Imana kandi Jambo yari imana, mugihe Bibiriya yera ivuga Kadi Jambo yari Imana " I na i, imana (ikigirwamana). yohana 1:3,bo baranditse ngo "ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,kandi nta kintu na kimwe cyabayeho kitanyuze kuri we" ariko bibiriya yera yo ivuga itya "ibintu byose niwe wabiremye,ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe nawe,." Ni byinshi bavandimwe ,gusa mugomba kumenya ko inyigisho zibinyoma zirahari kandi mu madini dusengeramo,ni Umwuka Wera ugomba adusobanurira.
Kanda hano umusubize

KADAGE Joseph - 14/08/2017 saa 11:10

Ndasubiza wowe witwa YOBOKA.Wikibwira ko Bibiriya Yera ariyo yonyine ifite ukuri.Bibles nyinshi zihuza na Bible y'Abahamya ba Yehova. Hariya uvuga muli Yohana 1:3,n'izindi Bibles zivuga nka BIBLE y'Abahamya ba Yehova.Dore ingero nibuze 3:American Standards,Kingdom Interlinear,BYINGTON.Nazo niko zivuga ngo "ibintu byose byabayeho binyuze kuri we" (YESU).Ibi bihuye neza n'ibyo "Bibiliya Yera" ivuga muli Abaheburayo 1:2,havuga ngo "niwe imana yaremesheje isi".Ushobora kuba utazi neza ibivugwa muli Bible yawe (Bibiriya Yera). Nkeka ko utazi ko muli Bible yawe,Abakolosayi 1:15,havuga ko YESU ari "IKIREMWA" cya mbere cy'imana (the first born of all creatures). Ese waba uzi ko BIBIRIYA YERA,ivuga ko YESU ari UMUGARAGU w'imana??Jya ubanza wijye Bible,mbere yo gupinga Abahamya ba Yehova.
Kanda hano umusubize

Yoboka David - 14/08/2017 saa 06:51

nk'uko nta dini narimwe ridafite amakosa cg ubuyobe ,abiyita abahamya ba Yehova mbanenga ibi: 1.ubuhinduzi bw'isi nshya:iyi bibiriya yuzuyemo ibinyoma byinshi urugero; yohana1:1-,harahinduwe kuburyo ntashidikanya ko ari aba anti-Christ, muzakore comparaison na bibiriya year muzabibona, 2.1Timoteyo 3:16 ayo ni amasomo make muzagerageza gusoma mukoresheje bibiriya yera ndetse no iy'ubuhinduzi bw'isi nshya.muzabona iyi myizerere iyo ariyo. Murakoze cyane!
Kanda hano umusubize

D .M Man - 14/08/2017 saa 19:01

Mr David ; Ndagushimira ko Wita kuri Bible ! Gusa ntunyumve nabi , Ibyo uyiziho ni nk Agatonyanga munyanja! Ndakugira inama , ngo Uzafate akanya ibyo wibiwira kuri abo Bahamya , Ubiganireho n Umwe muri bo ! Uzatangazwa no gusanga ukuri gusobanutse kuruta uko ubitekereza!!!
Kanda hano umusubize

D .M Man - 14/08/2017 saa 19:01

Mr David ; Ndagushimira ko Wita kuri Bible ! Gusa ntunyumve nabi , Ibyo uyiziho ni nk Agatonyanga munyanja! Ndakugira inama , ngo Uzafate akanya ibyo wibiwira kuri abo Bahamya , Ubiganireho n Umwe muri bo ! Uzatangazwa no gusanga ukuri gusobanutse kuruta uko ubitekereza!!!
Kanda hano umusubize

D .M Man - 14/08/2017 saa 19:02

Mr David ; Ndagushimira ko Wita kuri Bible ! Gusa ntunyumve nabi , Ibyo uyiziho ni nk Agatonyanga munyanja! Ndakugira inama , ngo Uzafate akanya ibyo wibiwira kuri abo Bahamya , Ubiganireho n Umwe muri bo ! Uzatangazwa no gusanga ukuri gusobanutse kuruta uko ubitekereza!!!
Kanda hano umusubize

D .M Man - 14/08/2017 saa 19:09

Mr David ; Ndagushimira ko Wita kuri Bible ! Gusa ntunyumve nabi , Ibyo uyiziho ni nk Agatonyanga munyanja! Ndakugira inama , ngo Uzafate akanya ibyo wibiwira kuri abo Bahamya , Ubiganireho n Umwe muri bo ! Uzatangazwa no gusanga ukuri gusobanutse kuruta uko ubitekereza!!!
Kanda hano umusubize

Job - 14/08/2017 saa 06:27

Iri niryo dini risigaye ari rizima. Andi yose yaravangiwe. Natangajwe n'ukuntu badashyira amafaranga(amaturo) imbere. N 'ibitabo byabo bihenze babitangira Ubuntu.
Kanda hano umusubize

Pross - 14/08/2017 saa 06:08

Yewana, iyi nkuru niyo 100%, wakoze analyse ku bahamya ba yehova kabisa, gusa icyo wibagiwe ni ukugenda ushyiramo imirongo biblique ibishimangira, ariko wagerageje nako wabikoze
Kanda hano umusubize

NYEMAZI Alphonse - 14/08/2017 saa 05:45

Urakoze cyane munyamakuru.Abahamya ba Yehova batandukanye cyane n'andi madini.Kuva muli 1994,nibo bonyine batashwanye hagati yabo.Nibo bonyine kandi bativanze mu ntambara,muli politike na genocide kuko nta muntu wabo numwe ufungiye genocide (wali umuhamya muli 1994).Barangwa no gukundana,bose bakajya KUBWIRIZA mu mihanda no mu ngo z'abantu nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga.Nibo bonyine babwiriza badasaba amafranga kuko YESU yasize asabye Abakristu nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu " (Matayo 10:8). Intumwa PAWULO nawe yasize adusabye gukora umurimo w'imana tudasaba amafranga,ahubwo tugakora tukitunga (Ibyakozwe 20:33).Iyo wahaga amafranga Abigishwa ba YESU,barakubwiraga ngo "pfana n'ayo mafranga" (Ibyakozwe 8:18-20). ICYACUMI n'UMUSHAHARA abandi banyamadini bitwaza,byari bigenewe gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli KUBARA 18:21,24.Imana nta masambu yabahaga kandi biberaga mu Rusengero rwa Yerusalemu buri gihe,bakora akazi ko GUTAMBA ibitambo.Burya hali amategeko menshi yo muli ISRAEL atareba Abakristu. Urugero,bali bategetswe Gukebwa (gusiramurwa),ndetse imana yababwiye ko udakebwa bazamwica (Itangiriro 17:14).Ariko kuli twe Abakristu,hakebwa ushatse.PAWULO yavuze ko gukebwa kwacu ari ku mutima.Ntabwo ICYACUMI kireba Abakristu kuko YESU yadusabye kubwiriza ku buntu.
Kanda hano umusubize

koko - 30/09/2017 saa 06:07

hahahah mbega umugabo ngo nta muyoheva wakoze genocide ninde wagushutse ese ubundi nirihe dini ryohereje abayoboke babo gukora genocide ko byakorwaga n'abayoboke biryo dini nkuko nabayehova bayikoze,abayehova baravangiwe kuko bizera ibintu bitunvikana bagashyiraho arega ningero nimyaka ngo isi izarangira mu mwaka uyu nuyu,ngo Yezu yimye ingoma mu mwaka uyu nuyu,kandi ntibanamwemera bemera ko ari ikiremwa ukagirango ntibasoma Bible,ese ko muvuga ngo nikiremwa ikiremwa kigereranya n'Imana gute ? Yezu asangiye na se ubumana mujye musoma Bible neza,naho kudatanga amaturo kwanyu uzaperereze nawe umenye aho amafranga mukoresha aturuka kandi muri bake kuri iyi si kandi mugakora ibitabo bihenze mukabitangira ubuntu buretse ko mubigurisha indirect ,hahah sha amadini yashinzwe nabanyamerika muzareba ibyayo kuko abenshi niba anti Christ
Kanda hano umusubize

Elvin - 14/08/2017 saa 05:16

ESE BANTU MWE IBI MURABYERA? NI BA MUBYEMERA MURAHIRWA. KURIYA NI KO KURI. NABAGUSANGA NGO BAGANIRE NAWE UZABAKIRE UBATEGE AMATWI NDETSE UBABAZE WITONZE,BAZAGUSUBIZA IKIBAZO CYOSE WIFUZA BAKORESHEJE IBYANDITSWE(BIBIRIYA) KANDI NUBYIFUZA BAZAGARUKA MUKOMEZE. GUSA NTUKABACE AMAZI BYIBUZE NUBONA BITAKUNYUZE UZABABWIRE IKITAGUSHIMISHIJE BAZAKUBAHA BAGENDE MU MAHORO. NI ABANYAMAHORO KANDI BARITONDA . MBESE UZIGENZURIRE WITONZE.
Kanda hano umusubize

Elvin - 14/08/2017 saa 05:16

ESE BANTU MWE IBI MURABYERA? NI BA MUBYEMERA MURAHIRWA. KURIYA NI KO KURI. NABAGUSANGA NGO BAGANIRE NAWE UZABAKIRE UBATEGE AMATWI NDETSE UBABAZE WITONZE,BAZAGUSUBIZA IKIBAZO CYOSE WIFUZA BAKORESHEJE IBYANDITSWE(BIBIRIYA) KANDI NUBYIFUZA BAZAGARUKA MUKOMEZE. GUSA NTUKABACE AMAZI BYIBUZE NUBONA BITAKUNYUZE UZABABWIRE IKITAGUSHIMISHIJE BAZAKUBAHA BAGENDE MU MAHORO. NI ABANYAMAHORO KANDI BARITONDA . MBESE UZIGENZURIRE WITONZE.
Kanda hano umusubize

- 13/08/2017 saa 18:10

Turabemera Cyaane Pe
Kanda hano umusubize

m.v - 13/08/2017 saa 16:10

Abayohova mbona batangaje uwaba yarabonye abahamya bashwana polisi ikajya kubakiza nkuko Andi madini bimera, Nina bitajya bibaho birashoboka KO bagira ubwumvikane uwaba haricyo azi kuri yongingo yambwira.
Kanda hano umusubize

m.v - 13/08/2017 saa 16:09

Abayohova mbona batangaje uwaba yarabonye abahamya bashwana polisi ikajya kubakiza nkuko Andi madini bimera, Nina bitajya bibaho birashoboka KO bagira ubwumvikane uwaba haricyo azi kuri yongingo yambwira.
Kanda hano umusubize

DjnemG - 13/08/2017 saa 12:48

iyaba isi yose yabaga Abahamya ba Yehova ndavuga ukuri ko isi yakihindura paradizo muburyo bwihuse kuko niryo dini risobanukiwe biblia kd abatabizi bicwa no kutabimenya ndabizi abapinga ni benshi
Kanda hano umusubize

Dj nemG - 12/08/2017 saa 17:47

ubundi isi yose ibaye abahamya ba Yehova paradizo yakizana unyomoza abivuge niryo dini rizi bible kd ritiyemera ureke abirirwa baririmba ijuru nkaho bazijyana (zaburi115:16)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X