Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Agashya mu gitaramo umuhanzi The Ben agiye kongera gukorera i Kigali

Umuhanzi w’umunyarwanda The Ben ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kongera gukorera igitaramo i Kigali nyuma y’icyo aherutse kuhakorera mu ntangiro z’uyu mwaka aho hazaba harimo agashya k’itike izaba igura ibihumbi 830.000 Rwf y’abantu icumi bari kumwe.

The Ben agiye kugaruka kuririmbira I Kigali mu gitaramo gikomeye kiganye n’igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi.

Uyu muhanzi mu minsi ya vuba azaba ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho yatumiwe mu gitaramo cya ‘Gala Night’ kiganye n’igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingangi.

Iki gitaramo kizaba ari ku wa gatandatu tariki ya 26 kanama 2017 habura icyumweru kimwe ngo habe igikorwa nyir’izina cyo kwita izina abana b’ingagi , kizabera muri Convention Center.

Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe bizaba ari ibihumbi 99.600Rwf , hazaba hari n’itike ya VIP igura ibihumbi 830.000 Rwf y’abantu icumi bari kumwe bahabwe imeza yabo bakurikirane iki gitaramo cy’uyu musore.

Kwita izina abana b’ingagi n’igikorwa ngarukamwaka kibera mu Rwanda ku wa gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cyenda , gikunda kubera mu kinigi mu ibanga ry’imisozi y’ibirunga. Kitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyamahanga , abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi.

The Ben yaherukaga I Kigali tariki ya 24 ukoboza 2016 , icyo gihe aza yari amaze imyaka itandatu adakandagiza ikirenge mu rwagasabo. Yaririmbye mu gitaramo cya East African Party cyitabiriwe n’abantu ibihumbi , bamwe bararize ,abandi bataha bakinyotewe n’umuziki w’umwimere uyu musore yabaririmbiye.

Nyuma yaho yakoreye ibindi bitaramo mu Ntara ariko ntiyatinda mu Rwanda aho yahise yerekeza I Kampala , naho yahakoreye igitaramo ahita asubira muri leta zunze ubumwe za Amerika ari naho atuye kuri ubu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jimmy - 14/08/2017 saa 16:38

the welcome again man. Mukur ntswutsmukund Ben ni umusore twemera cyne
Kanda hano umusubize

MURUNGI EMMANUEL - 13/08/2017 saa 10:54

ARAKAZA NEZA ARISANGA OWO MWAMI WAMUZIKA MURWANDA
Kanda hano umusubize

- 16/08/2017 saa 13:15

TURAKWITEGUYE NITWANTAHIMPERA JAMBATISITAMUKA REREKAGISAGARAUMUDUGUDUWATUNDI RO OSARAVISITA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X