Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Senderi yise Haduyi abavuze ko ari mu rukundo n’umukobwa uherutse gufotorwa bari kumwe

umuhanzi Eric Senderi wiyita International Hit,yamaze kwita Haduyi(Abanzi be) abatangaje ko ari mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi uherutse gufotorwa kenshi bari kumwe mu bitaramo bitandukanye.


Mu kiganiro n’umunyamakuru kuri uyu wa Gatandatu,Senderi yumvikanye yamaganira kure amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko noneho yabera yaba ari mu rukundo n’ukobwa utaramenyekanye amazina ye yose.

Senderi abihakana,yavuze ko abo bakobwa baba bifotoranyije,ari abafana be baturuka mu bihugu bitandukanye,by’umwihariko ababarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bityo ngo akaba aribyo bashingiraho bamubeshyera.

Ni nyuma y’uko uyu muhanzi yagiye abazwa kenshi niba afite umukunzi ariko akabyamaganira kure,ndetse akavangamo akavuga ko muganga we yamubujije kuzashaka umugore.

Aha yavuze ko umunsi yabimwemereye aribwo azatangira kubwira inshuti n’abavandimwe maze bakamufasha kwizihiza ibyo birori,ariko ngo mu gihe atarahabwa urwo ruhushya na muganga ngo ntacyo azakora.

Senderi yigeze kuvugwa ko ari mu rukundo na Anita Pendo ariko nyuma aba bombi baza kubihakana,yongera kuvugwa ko yigeze gukundana n’umwe mu bakobwa bamubyiniraga nabwo arabihakana none n’ubu yongeye kugarama iby’urukundo rumuvugwaho.

Kugeza ubu uyu musore ariko ufite abana,avuga ko nyuma y’ibikorwa yari arimo byo kwamamaza uwari umukandida wa FPR Paul Kagame ubu akaba ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda,kuri ubu ngo akomeje ibikorwa bye by’ubuhanzi aho ngo yitegura gukora ibitaramo bitandukanye ndetse no gusohora ibindi bihangano.

Ibi bisa nk’aho ari igisubizo ku kwinjiza ifaranga nyuma y’igihe kitari gito atangaje ko kubera ubushomeri asigaye abyukira mu mujyi rwagati ahazwi nko kwa Rubangura ategereje uwamuha akazi ngo bitewe n’ubushomeri bwari bumwugarije.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X