Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzikazi Mbabazi Phiona abeshya itangazamakuru kugirango amenyekane

Mbabazi Phiona wamenyekaniye mu irushanwa rya Tusker Project Fame ku nshuro yaryo ya 6,yamaze kwiyemerera ko yabeshye itangazamakuru kugirango arusheho kumenyekana.


Ibi yabitangarije kuri KT radio mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ubwo yabazwaga ku rukundo rwavuzwe hagati ye n’umuhanzi Mico The Best ari naho yahereye avuga ko byari ukubeshya kugirango bimufashe kumenyekana arusheho kwigarurira imitima y’abafana.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ubwo yari akiva mu irushanwa rya Tusker Project Fame VI,yari ataramenyekana ahitamo gushaka iturufu imufasha kuzamura izina rye niko guhimba urukundo rwa baringa na Mico The Best maze ngo arahitinga karahava(Aramamara).

Yagize ati"Mbabwije ukuri nta rukundo rwigeze rurangwa hagati yanjye na Mico The Best ahubwo twashakaga kuvugwa cyane bituma tubeshya ko dukundana ariko nyamara nta rwigeze rurangwa hagati yacu."

Uyu muhanzikazi ikimenyetso yatanze nka gihamya cy’uko urwo rukundo rwari balinga ngo n’uko nta foto yabo n’imwe bari kumwe igaragara,ahubwo ngo ni amayeri bahisemo yabafashije kuzamuka kandi koko ngo babigezeho.

Phiona yatunze agatoki abandi bahanzi bagenzi be ko bakoresha ayo mayeri kugirango bamamare ariko ntibabihingutse ngo berure ko ari bwo buryo bakoresha mu gihe we yabashije kubitangaza ku mugaragaro.

Ku byerekeye aho ahagaze mu rukundo uretse ibyo yabeshye hagati ye na Mico,Phiona yatangaje ko kugeza ubu iby’urukundo akibitekerezaho atarabyinjiramo neza kuko ngo ahugiye muri muzika kurusha ibindi.

Mu minsi iri imbere ngo yiteguye gushyira hanze indirimbo ebyiri ariko ngo ni nyuma yo kuririmba mu gitaramo cy’iserukiramuco rya KigaliUp giteganyijwe vuba aha aho azahurira ku rubyiniro rumwe n’icyamamare mu muziki Alpha Brondi

Mbabazi Phiona yamenyekanye nyuma yo kuva muri Tusker Project Fame,indirmbo ze zamenyekanye harimo iyitwa Nkwiyumvamo,Winyibutse

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claude uwihanganye - 13/08/2017 saa 13:04

oohhhhhh!!!!!! nukuri birakwiye disi uwo muhanzikazi byaringombwa peee gusa azarushaho kwamamara navugako nanjye dukundana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X