Monaco cosmetics

Nyuma yo gushaka kwikurishamo nyababyeyi,Wema Sepetu ngo abana n’abatinganyi mu nzu

Wema Sepetu nyuma y’uko avuze ko n’ageza imyaka 32 y’amavuko atarashobora kubyara azahita y’ikurishamo nyababyeyi,kuri ubu icyamaze kumenyekena n’uko abana mu nzu imwe n’abatinganyi.


Nairobnews itangaza ko Sepetu aho atuye i Dar es laam yibanira n’abatinganyi ariko we avuga ko ntacyo bitwaye kuba yabana n’abashuti be baryamana bahuje igitsina kuko ngo ari abantu nk’abandi.

Yagize ati"Kuba mbana n’abatinganyi mu nzu nta kibazo bintera kuko ari abantu nk’abandi"

Abakurikiranira hafi uyu mukinnyi wa Filme zo muri Tanzania bavuga ko kuba yibanira n’abaryamana bahuje igitsina ariyo nzira yahisemo yo kwinezeza mu rwego rwo gushaka ibyishimo nyuma y’uko ashatse urubyaro akarubura.

Sepetu w’imyaka 29 y’amavuko yakundanye n’umuhanzi Diamond Platumz mbere y’uko Zari amwigarurira,icyo gihe yashinjaga uyu musore ko atabyara kuko ngo afite intanga z’ibihuhwa nyamara akimara kubana na Zari yahise amutera inda kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri.

Ibyo byaje kuba igisobanuro cy’uko Sepetu ari ingumba n’ubwo akimara gutandukana na Diamond yaje gukundana n’undi musore witwa Idrissa biza kuvugwa ko amutwitiye hatarashira kabiri maze atangaza ko inda yaje kuvamo.

Ni nyuma y’uko kuva muri Gashyantare 2017, Wema Sepetu yarezwe gucuruza no gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi .

Mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko hari abandi batangabuhamya bategerejwe bemeza ko Wema akoresha urumogi, yaba abo bazatanga ubuhamya ndetse n’inkari zizifashishwa nk’ikimenyetso, bizashyirwa ahagaragara ubwo uru rubanza ruzaba rusubukuwe tariki ya 15 n’iya 16 Kanama 2017.

Ibi bituma ashimangira ko ibyo akora byose ari uburenganzira bwe ariko cyane agahamya ko kwibanira n’abatinganyi nta kibi abibonamo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayizeyedaniel - 16/08/2017 saa 00:50

Nibagusengere
Kanda hano umusubize

Irambona Simon - 18/08/2017 saa 15:40

Roranigwa Kurubugagwace imana yamane natwe kubera kugirango tubeho ntamutahe twatanze kumana ahuri Vuga> AMENI)
Kanda hano umusubize

fiston rugenda - 15/08/2017 saa 06:22

ibintacjobitwaye rwose buriya umuntuwese af ite amahitamwoye ajanye ninyunguze cjangwase ibyo yanjuzemwo.
Kanda hano umusubize

munyamahoro modeste - 14/08/2017 saa 15:34

nihatari ubuzima arikubudandaza
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 14/08/2017 saa 13:04

aba abesha abantu .ngo za kuramwo matrice,ahubwo yakigira bayikuyemo kera
Kanda hano umusubize

Adrien - 14/08/2017 saa 10:52

Ni mubi shahu! jyewe sinararana nawe munzu!!!!! Yewe amaso ntabona kimwe pe! Hariya nimwirwarize uriya jyewe sinamuha nubwo yagerekaho sente, shwi!
Kanda hano umusubize

TWAGIRIMANA cammarade ELISA - 14/08/2017 saa 08:42

Ahaa!! indaya zibaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X