Monaco cosmetics

Safi avuga ko yarenganyirijwe ubusa bigatuma atana n’umukunzi we

Umuhanzi Safi wo muri Urban Boyz yasobanuye iby’amakuru avugwa ko yaba yarabyaye umwana hanze nyamara ngo byanatumye ashwana n’umukunzi we.


Ibyari uburyohe byaje kuvamo amarira hagati ya Safi na Parfine baje gushwana bapfa ko Safi yaba yarabyaye umwana hanze akabihisha uyu mukunzi we nyuma yaje kubimenya agahitamo gushwana nawe.

Nyamara Safi Madiba mu kuganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko yarenganye kuko avuga ko uwo mwana bamwitirira habe ntawe ahubwo ko ari amagambo y’abantu bashaka kugirango babatandukanye .

Safi yabisobanuye agira ati : ‘’ ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa, barabeshya si byo siko bimeze nta mwana mfite, ikindi abantu bagomba kumenya ni uko atari Parfine wabivuze ahubwo byavuzwe n’abandi bantu bashaka kugirango nshwane na we.”

Safi kandi nubwo yababajwe cyane n’itandukana rye na Parfine akomeza yihagararaho avuga bijya bibaho gutandukana nuwo wikundiye ndetse ko no kubasezeranye bibaho nkanswe we na Parfine .

Mu myaka ibiri gusa bari bamaranye, Safi avuga ko nta muntu w’undi wamurutira Parfine kuko ngo umubano bagiranye wari mwiza cyane kuva muri 2015 ubwo Urban Boyz yajyga ijya gukorera ibitaramo i Burayi dore ko ari naho bamenyaniye.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bukuru - 16/08/2017 saa 15:54

manawarebye safikwo mbona ibyeimbwazabigwaniyemo nuyunawenonohobirababaje peeeeeee
Kanda hano umusubize

amani innocent - 16/08/2017 saa 13:49

sha ntarukond uwo bb afite Gii mukarire ufate undi
Kanda hano umusubize

Ndayizeyedaniel - 16/08/2017 saa 00:41

Bizohera Byose
Kanda hano umusubize

Ndayizeye Daniel - 16/08/2017 saa 00:39

Ntakundi Niyihangane Ibyo Bibaho Cyane Kuko Unezerew Uno Munsi Ejo Uzorira
Kanda hano umusubize

Nahishakiye Darius - 15/08/2017 saa 19:05

Uwo Mukobw Numv Ata Rukundo Yakund Umuhung Kuk Uw Wakund Biragor Gutandukan Naw Hovyo!!
Kanda hano umusubize

Claude - 14/08/2017 saa 11:49

Urubyiruko tugiye no kuzareka gushaka ntagushaka igikobwa cyabanye n'ibigabo kuriya ninko gucyura umugore w'indaya, ntakiza yakuzanira nukuguhangayika akugereranya n'abo babanye abona utari champion nk'abo azi cg anagutega iminsi ko yabona n'abandi bagusumbye, ubu ntarushako ni ibiraya mpuzamahanga, biba bikoshesha ngo cherie ntibisobanuye gukora imibonano mpuzabitsina kandi ahubwo ntanikindi gisobanuro bigifite, ntibyigaragaje se no mubirirwa basakuriza imana ngo barasenga iyo bapfanye urusoni ngo barabanye hari ukigenda adatwite sibwo mwumva ngo banze kubasezeranya bakajya kwitsimba ababashyigikiye bakabasezeranya? Aba depite munteko bashyireho guarantie ya divorce turayikeneye, umushake ubuze uko wabigenza akomeze ingeso niba wowe ntayo ugira uhite umuha icyumba cye ye kukuzanira ibihumanya avana hirya no hino, hanyuma itariki nigera wiruhutse kuko izi ngeso batangira ari bato ngo ni ama cherie zirangira aruko nyirabyo apfuye, gatanya ntabintu byinshi
Kanda hano umusubize

Baziga - 14/08/2017 saa 15:56

@ Claude, ibyo uvuga ni ukuri, kubona umukobwa hano iwacu ufata icyemezo cyo kurushinga bataramuhindura urutete ni aha nyagasani, atangira ari mu irushanwa na bagenzibe ngo afite bon gars bakundana ngo w'urungano, uwo bikarangira amweretse ko urukundo rugomba kumumuha wese akamufatira muri ibyo bisazi bita adolescence, akenshi nyuma y'icyo gikorwa ntibabura icyo bapfa bakarekana n'uwo wamufunguye maze ubundi si ukwishumbusha kakahava, sha bagatobagura, abo yikururira, abamutereta, rimwe na rimwe n'ibirwara bikazamo, aba agitinya iki se? Nubwo atakurikira cash, aba avuga ngo babone ko mfite bon gars, ni nk'irushanwa, uri munsi y'imyaka 25 we aba yifitemo ikizere ko atazaharurukwa nagato umushinga uba ari uwo kurongorwa na cheri boyfriend, ugeze 28 niwe agatima gatangira gukubita yumva akeneye aho ajya gutegeka ngo ahavane n'igishoro cy'amasaziro ataraseba, nibwo rero iyo agwiriye umunyantegenke amara kumufatisha akamusoma mubwonko, abona ari inyiga guhuma kuko atirirwa amucurika amucurangura ibyo aba yaratinzemo. Ni akaga gakomeye.
Kanda hano umusubize

saija omurenz - 14/08/2017 saa 11:33

Abeza bavuka burimunsi mwana safi ubundise haramatsiko umufitiye mureke uzabona uwo ufitiye amatsiko kd ntuka reglete turi mwisi wangu
Kanda hano umusubize

Jacky - 14/08/2017 saa 10:49

Ariko sha harya si wowe wabanaga na knoless ibinyamakuru bibaririmba mbere yuko ajya kwa clement? Aski ga we!!!! Uwo nawe nagende biramureba hazaza umurya i number, kera niho bavugaga ngo atari amagara bajya ku isoko: ubu iterambere ryaragakemuye, n'AMAGARA BAJYA KU KIRO ntabintu byinshi, yakujeho se atavuye kubandi cyangwa akuvuyeho ntagiye kubandi biriya byabaye sabagira cg za mbuto zitwa rya nawe, icyo yari agukurikiyeho hari nundi ugikeneye unamurusha icyo wowe wari umukurikiyeho, burya nuko umuntu yiyongoza wasanga kugenda kwe ariyo mahirwe yawe
Kanda hano umusubize

Ishimwe Fiston Alnourd - 14/08/2017 saa 08:42

Kubyo numvise abanyamakuru bagomba gusaba imbabazi Safi
Kanda hano umusubize

Ishimwe Fiston Alnourd - 14/08/2017 saa 08:40

Kubyo numvise abanyamakuru bagomba gusaba imbabazi Safi
Kanda hano umusubize

Ndayizeyedaniel - 16/08/2017 saa 00:42

Wapi Ntambabaz Bamusaba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X