Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umutare Gaby n’umugore we ubu barabarizwa muri Australia

Nyuma y’uko mu minsi ishize Nikuze Gabriel uzwi nka Umutare Gaby yambikanye impeta n’umugore we bakoreye ubukwe mu Rwanda kuri ubu aba bombi bamaze kugera muri Australia akaba ari ho bagiye gukomereza ubuzima.

JPEG - 31.5 kb
Umutare Gabby n’umukunzi we ibyishimo ni byose

Gabby n’umugore we bimukiye muri Australia n’ubusanzwe ariho uyu mukobwa yabarizwaga atarashyigirwa,ariko ku bw’impamvu z’ubukwe akaba yaraje mu Rwanda ngo barangize umuhango nyirizina babone kwimuka burundu nk’uko n’ubundi byakozwe.

Uru rugendo rwakozwe mu ibanga rikomeye kuko inshuti za hafi z’uyu musore ari zo zabimenye gusa ariko aza gukora ibishoboka byose kugirango itangazamakuru ritabimenya.

JPEG - 86 kb
Ubuzima bwa Gabby n’umugore we babukomereje muri Australia

Uku kutabimenyekanisha n’ubusanzwe Umutare yabitangiye mbere ubwo imyiteguro y’ubukwe bwe yatangiye guhwihwiswa ariko wabaza nyiri ubwite akakubwira ko atagishaka kuvugana n’itangazamakuru.

Ni nako byagenze rero ubwo yafataga rutemikirere n’uyu mufasha we ariko aza kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga ari naho benshi baje kubimenyera mu gihe we umubajije ntacyo atangaza.

Muri bike aherutse gutangaza,Gabby yavuze ko umuziki yawufashije hasi ubu icyo arangamiye ni ukwita ku rugo rwe, gusa kugeza ubu ntabwo bizwi niba bazakomereza ubuzima muri Australia cyangwa niba bazabukomereza muri Amerika nkuko byakomeje kuvugwa.

Tariki 16 Nyakanga 2017, nibwo Gabby na Nzere Joyce basezeranye imbere y’Imana biza kuvugwa ko bazajya gutura aho umukobwa yari asanzwe abarizwa ariko bakabihakana kugeza ubwo byagaragaye kuri iyi nshuro.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kuli PAPPY - 15/08/2017 saa 09:01

1. I agree with U: ubu star by'uyu muhungu, chacun avec sa star. Izina lye ni ubwambere ndyumvise!!! Quelle star? 2. I desagree with U: Nawe ubwawe, ubonye uko ugenda kandi wizeye un toit et le minimum syndical twakumva ko wagiye. Erega mujye mubeshya abahinde!!!
Kanda hano umusubize

Aliston - 15/08/2017 saa 05:17

woe x ibyo uvuze nibiki ubundi media wumva ariko umutare numustar tugomba kumeny ubuzima bwe bwarimunsi nibatigufasheho byimenyere kandi nimba ubabaye uzashinge magazine yawe
Kanda hano umusubize

Migambi - 14/08/2017 saa 19:57

Agize imana yibonera ukuntu acaho atagombye kujya kubeshya ko atotezwa kimwe nabamubanjirije.
Kanda hano umusubize

mahoro - 14/08/2017 saa 15:23

@Pappy,wifitemo ishyari ryinshi.ubwirwa niki ko ntabakeneye kumenya amakuru yabo?nibs itari uyakeneye ntiwarinogusoma iyi nkuru.Urugo rihire kuri Umutare&Nzele.urukundo nirwogere.
Kanda hano umusubize

Pappy - 14/08/2017 saa 10:36

Iyi nkuru twasanze ntacyo imariye abanyarwanda, kereka niba hari icyabo yatwaye, tumwifurije uburayi bwiza, tubwire aho kubaka agace runaka bigeze bishyirwa mubikorwa iby'abagiye hagiye benshi kandi hari kugaruka benshi na Rwandair ibiciro yabituye hasi, uze nkwereke abaraye bimuka mugace bajya mukandi, babuze ubukode, abandi bujuje izabo, uwo wagiye rero niba wumva bigufiteho impact ni ibyawe si iby'abasomyi, warangiza ngo ni Super star, wagirango ni bangahe bamuzi c? Hahhhhhhh
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X