Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

‘Abarangi’ bahakanye ko badasenga inzoka


Byukusenge Marceline umwe mu bakuriye Abarangi Kimironko aratangaza ko badasenga inzoka nk’uko abantu benshi babivuga ahubwo ko bavura babifashijwemo n’abamalayika baza bakavura indwara zitandukanye ziri mu bantu igihe babibasabye mu masengesho.

Ibi yabibwiye abanyamakuru ubwo babimubazaga mu giterane ngarukamwaka gihuza abarangi bo mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba. Iki giterane cyabaye mu mpera z’iki cyumweru cyahuje abarangi bahagarariye abandi mu bihugu by’u Rwanda Tanzaniya , Kenya na Uganda, kikaba cyarabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko ahitwa Kibagabaga.

JPEG - 157.5 kb
Kajongi Jean Bosco umuyobozi w’Abarangi mu Rwanda avugana n’abanyamakuru

Marceline Byukusenge avugana n’abanyamakuru yahakanye abavuga ko Abarangi basenga inzoka.

Yavuze ko abavuga ko Abarangi bakorana n’inzoka baba bavuga ibyo batazi.

Ati “Ubu se ko muri hano mwese kandi nkaba nabonye hari n’abanyamakuru ubu hari inzoka mwabonye hano?”

Umuyobozi w’Abarangi ku rwego rw’igihugu Jean Bosco Kajongi yavuze ko uko imyaka ihita indi ikaza ari ko Abarangi bagenda biyongera.

Ngo ku nshuro ya kane babonye abantu benshi bitabiriye umunsi mukuru wabo.
Ati “Uko ibihe bihita ibindi bikaza niko abantu batugana ari benshi baje gukira indwara zari zarababayeho akarande. Ibi ni ibintu byo kwishimira.”

JPEG - 118.2 kb
Bamwe mu bitabiriye igiterane cy’Abarangi bari mu masengesho

Yavuze ko nta mubare w’Abarangi bose uzwi kuko nta bushakashatsi burakorwa ariko ngo bagiye kuzabukora.

Yavuze ko bo Minisiteri y’ubuzima igomba kutabafata nk’abavuzi ba gakondo ahubwo ngo bo bavuza imbaraga z’Imana kuko ngo Satani yirukanwa n’izindi mbaraga z’Imana.

Ati “Twe ntidusenga ahubwo turavura. Dukoresha imbaraga z’Imana.”
Kajongi yavuze ko bafite ibiro bikorera mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Ubusanzwe Abarangi iyo basenga basoza isengesho ryabo bavuga bagira bati “Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo, Amen.”

Ubwo batangiraga iki giteranye mu mpera z’iki cyumweru basenze isengesho ryabo basaba Imana kubaba hafi mu gihe bari bumare bateranye. Basoza isengesho bagira bati “…Tubigusabye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu!”

Indamukanyo y’Abarangi igira iti ‘Ubusingye’, abandi nabo bagasubiza ngo ‘ubusingye’ (ni ijambo risobanura amahoro mu Kinyarwanda).

Indirimbo nta ndirimbo zihariye baririmbye uretse izisanzwe mu Kinyarwanda bashyiramo amagambo ashimira abarangi muri rusange.

Abarangi bavuga ko abamalayika ariko bakoresha abantu bagakiza indwara bo bavuga ko ziba zarananiye abaganga basanzwe.Mu buvuzi bwabo ntibakoresha ibyatsi cyangwa ibindi bintu ibyo aribyo byose keretse amasengesho batura Imana n’abamalayika bayo aribo ‘abarangi’.

Umwe muri bo wavutse muri 1992 wari waje aturutse mu karere ka Huye, Umurenge wa Gishamvu witwa Leon Mayanja yabwiye abanyamakuru ko yigeze kurwara mu mutwe bikomeye ariko abarangi baramuvura arakira.

Ati “ Mu muryango harimo ibibazo by’amarozi, nyuma naje kugira ibikomere bikomeye , abo mu muryango barandoga, hazamo inzangano, umwe mu bavuwe n’Abarangi yaje kubandangira ndaza baramvura ndakira.”

Mu Barangi ngo habamo ba Pasiteri, ba Hadji n’abandi batandukanye. Bose ngo baba baraje mu Barangi bagira ngo baruhuke mu mutwe.

Yemeza ko amaze imyaka 14 akize uburwayi bwo mutwe, ubu akaba amerewe neza.
Mayanja avuga ko n’umubyeyi we nawe yagiye mu Barangi baramuvura kuko ngo yari yararogewe ku nda ye kugira ngo izamuhitane najya kubyara.

Ngo bubahiriza amategeko y’Imana, kandi ngo babaho bafitiye ikizere cy’ejo. Ntago banywa inzoga, itabi, ntibasambana kandi birinda ubusinzi.

Iyo wishe amategeko baguhaye bikugiraho ingaruka ngo nk’uko ubusanzwe iyo muganga aguhaye imiti ntuyikurikize neza bigira ingaruka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hakizimana J.P - 18/09/2017 saa 11:21

Ariko kukidufitamaso tukabatutabona,ninduz'Imana cg ukwikora?Amadiniyose,nabatekamutwe!
Kanda hano umusubize

alexis - 5/10/2017 saa 14:56

jew fite umuvandinwe wanjye agwayigih kinini nwanpa num nkazabarondera
Kanda hano umusubize

- 16/10/2017 saa 11:53

0788525418 /0728525418
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 15/08/2017 saa 18:50

abarungi bakorana n'a shitani kuko bagira urunigi bita urukwanzi barakora za incantations nk'iza ba occultistes,bakoresha ds formules magiques ngo ni muze abo mu mayanja cad ls démons des eaux,abo mu birunga bakoresha iyo urebye ds anges déçhus birukanywe mwijuru selon genèse 6:12 ntabwo umuntu agomba kwambara abamarayika birukanywe mu ijuru njye nababayemo mbere y'intambara ahitwa kwa musengamana,kwa madarina,yohani,kanyanzira aho Uwiringyimana Agatha yajtaga mu rugarama,bajyaga no kwa ndagije i remera,no kwa tante ku kabusunzu no kwa tatu i nyakabanda hafi yo kwa mutwe ni amashitani Ubu narakijijwe nakiriye agakiza kandi Imana yampishuriye KO atagomba kubasubiramo kuko ari imyuka mibi
Kanda hano umusubize

Olivier Ngeyo - 17/08/2017 saa 06:03

Erega Imana Yanga Icyaha Ibyo Nawe Urabizi,none C Niba Abarangi Bataguhatira Gukora Icyaha Ni Iki Cyatuma Uvuga ko Bakorana Na Shitan Erega Shitan Niwe Sebuja Wibibi Naho Imana Ikunda Ukora Ibyiza Ntagendere Munzira Zabanyabyaha,burya N'ijuru Rizajyamo Abanga Icyaha
Kanda hano umusubize

joseph - 23/08/2017 saa 06:25

rafiki ibyowavuze nibyo ariko wavanzemo izindi ndimi ntitwamenye neza umbabariye wakoresha ikinyarwanda gusa tukamenyaneza murakoze
Kanda hano umusubize

Iradukunda Pacifique - 4/09/2017 saa 12:57

Imana Ikubabarire Wakiriye Agakiza Hahahahaha Nkubaze? Imbaragazimana Zisenya Izindi? Ese Warize Kope Abarangi Nimyukamibi? Ahubwo Shika Uhure Ni Isi Izaba Ikubone Kandi Umenyeko Amategekoyimana10/harimo irivugango nuzabeshye cg ubeshyere abandi ok ngenkunda abarangi kandi baramvuyepeeeeeee! ukuri uzakubwire mugenziwawe ikitarukuri nuzakimubwire vamubuyobe THX
Kanda hano umusubize

Mugisha - 15/08/2017 saa 06:29

Muvuge ibyo mushaka ariko Abarangi baravura. Igitangaje nuko bavura mu bihe bitandukanye: namazeyo imyaka 3 kd nabonye haruwo bavura mu cyumweru kimwe, 2, amezi atatu, atandatu cg umwaka, biterwa nuko wubahiriza ibyo bakubujije gukora (ubusinzi, uburaya, ubugambanyi n'ibindi bibi). Bavuye umusore warumaze imyaka 2 i Ndera yarasaze ubu ni muzima, bavuye umugabo warurwaye cancer ku kirenge baramuciye amano 2 nyuma bamusaba kujya kwa muganga gukoresha ibizami bigaragaza ko nta cancer iri mu mubiri we. Bavuey umwana warufite imyaka 5 adahaguruka, yikurura hasi nyuma y'amezi 2 yarahgurutse ubu aragenda. AMAYOBERA ABAMO: nta muti wo kunywa cg wo kwiyuka baguha.
Kanda hano umusubize

Dj Nem-G - 15/08/2017 saa 03:08

Muyoboke Abahamya ba Yehova musenge Imana Yukuri YEHOVA (Jeremiah16:21)kandi mwitandukanye nimyemerere ikocamye kuko ibyo byose biri mubiri gutebutsa umunsi wuburakari bwuwiteka nyamara turi muminsi yanyumaa
Kanda hano umusubize

UKURI - 15/08/2017 saa 16:48

MUYOBOKE UMWAMI YESU KRISTO, KUKO NIWE NZIRA N'UKURI N'UBUGINGO. Abahamya NTA JURU BAFITE bazashyiramo abazabayoboka.
Kanda hano umusubize

martin Muslimu - 10/09/2017 saa 15:23

Yebaba Wee!!! Ubwose Uko Guca Imanza Nukwiki Ko Buriwese Azibarizwa?
Kanda hano umusubize

- 14/08/2017 saa 16:53

njye ndibaza,nabwo bagira indirimbo zabo zihariye konumvaga bavaga vaga ntarimibereye gs bazanye amatorero abyina neza,kbs
Kanda hano umusubize

tete - 14/08/2017 saa 16:19

Have utazagereranya ibyo munzu y'IMANA nibyo murabo barangi bayoborwa numwijimo. Ikindi ibyo munzu y'Imana bamwe ntimwabimenya haribindi mukigenderamo. Bishop Rugagi we bamwe aho bigeze mumurekeraho kwirirwa mumuvuga kuko Imana yamuhamagaye kdi imukoresha iri muruhande rwe. Turamukunda rwose kdi duhagararanye nawe.
Kanda hano umusubize

kiki - 16/08/2017 saa 05:31

Ese wowe ko uje uhamya ngo yahamagawe n' Imana ufite igipimo kikubwira abahamagawe n'Imana tubwire ubibwirwa Niki ko ari imana yabahamagaye CQ ubutamenya bwawe nibwo butuma ushaka kwemeza abantu ko ibyo utekereje byose biba ari ukuri?
Kanda hano umusubize

Rugwe - 14/08/2017 saa 11:36

Jyewe iyo byonyine mbonye umuntu wemera ibintu nka biriya mpita mukuba na zero, kuko aba agaragaza ko mu mutwe we hari amaburo adafunze neza, urugero: Ni ikihe kimuga mwaturanye kitwa kanaka kitatambukaga ubu kiri kugenda kuko bagisengeye? Ninde mukire waguze V8 mubitangaza utakwereka business nazo zo kurwego rudasanzwe yakinnye wowe utapfa no kwigerera? Ni iyihe mpumyi wari uzi mu izina yakanuye itari yarigeze ibona? Ntugasubiremo ibyo wumvanye abandi bantu, vuga wowe ubwawe ibyo wabonye, ibimuga bigendera mutugare, casuality zuzuye isi, kurambarara baboroga ngo barakiza barabishoboye, kuki mubo bakijije ntawe uzimo ufatika? Ni icyuka sha no kokera indushyi mubitekerezo! Ubwo wakumva uvuze ngo hari uwo uzi wafatwaga n'amashitani baramukiza, abo nanjye ndabazi benshi byafataga bitewe n'imihindagurikire y'ibihe baza kwikiza ntawe ubasakurije ntan'icyacumi batanze. Gusa bazahorana abakiriya kuko mu isi indushyi mubitekerezo no kureba hafi zizahoraho, ariko iziriyo uyu munsi sizo uzajya uhasanga ejo. Apuuuuuuuu!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Eric Thierry - 14/08/2017 saa 14:56

Ntago bavuga ,ikimuga cg impumyi bavuga ubana nu bumuga bwo kutabona cg ubana nu bumuga bwo kutagenda.!!
Kanda hano umusubize

aka47 - 16/08/2017 saa 02:16

Ko batabivuga rero genda uhindure nariya magambo yo muri bible avuga impumyi .ikimuga.....
Kanda hano umusubize

vugukuri - 15/08/2017 saa 04:19

Guhakana ko amasengesho ashobora gukiza indwara na bwo ni ubuhakanyi budafite ishingiro.Icyakora iby'abarangi byo ntabwo mbisobanukiwe neza.Yesu yabwiye abigishwa be ko ibimenyetso bizajyana no kwizera harimo no gusengera abarwayi bagakira.Kubihakana ni uguhakana aya magambo ya Yesu.Naho kuvuga ngo ababana n'ubumuga bahora,ibi nibyo koko ariko wibuke ko na Yesu atakijije abarwayi bose cyangwa intumwa? Byaterwaga n'abizeye bakabasanga.None bigaterwa n'aho banyuze.Abarwayi bazahoraho,abakira bakire,abapinga bapinge.Ibi ni bwo buzima bwa buri munsi.Uzabimenya bigusohoyeho.
Kanda hano umusubize

Muhimakazi - 14/08/2017 saa 10:41

Ngo Abarangi, Ngo bishop batanga imigisha y'ibintu byose bikaza, ubukire abagabo, abagore, amahirwe,.... Jugujugu.....Ngo icyacumi, ngo ibiceri bisakuriza imana, Ngo, Ngo, Ngo iby'abapfu birya abapfumu, maze wajya gusanga ukabonamo ibikomerezwa, n'abitwa ko baminuje ye!!!!!! Hahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh, Iya kwakwakwakwakwakwakwakwakwa Hohohohohohohohohihihihi, simbasetse Ndabashinyitse...
Kanda hano umusubize

KADAGE Joseph - 14/08/2017 saa 10:25

Amadini hafi ya yose avuga ko akora ibitangaza.Ariko ibitangaza bavuga ko bakora,usanga ari ibintu bitagaragara ku maso.Bavuga ko bavura umutwe,abadayimoni,sida,etc...Ntibashobora gukiza umuntu waremaye,uwahumye cyangwa ngo bazure uwapfuye.Abigishwa ba YESU,bahagurutsaga abamugaye,bagahumura abahumye,bakazura n'abapfuye.Gihamya yuko aba bose baba babeshya,nuko nta muntu n'umwe dusanzwe tuzi,twabonye bamukiza ubumuga cyangwa bamuzura.Aba bameze kimwe na ba Padiri Obald,Bishop Rugagi,etc... YESU yavuze ko bene aba azabihakana ku munsi w'imperuka (Matayo 7:22,23). Bishop RUGAGI we rwose ntatinya no kuvuga ko asengera abantu bakabona V8 n'amazu ya Etages.Ikindi kizakubwira ko babeshya,nuko basaba amafranga,mu gihe iyo Abigishwa ba YESU bakoraga igitangaza ukabaha amafranga,barakubwiraga ngo "pfana n'ayo mafranga" (Ibyakozwe 8:18-20).
Kanda hano umusubize

Myumusi - 14/08/2017 saa 09:35

Imana Ibahezagire Amen
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X