Monaco cosmetics

Diamond Platnumz ntiyemera ko afitanye inzigo na mugenzi we Alikiba

Muri Tanzania iyo uvuze inkingi za mwamba muri muzika benshi bashyira ku isonga umuhanzi Diamond Platnumz na mugenzi we Alikiba.Aba bahanzi rero ni kenshi byagiye byumvikana ko ari abacyeba ndetse badacana uwaka ariko Diamond we akomeza abihakana.

JPEG - 58 kb
Diamond ngo ntacyo apfa na Alikiba

Icyo uyu mugabo wa Zari ashingiraho ahakana ko adacana uwaka na Alikiba,ni ifoto ye iri mu biro bye aho buri wese ayikubita amaso agatangara yibaza ukuntu umuntu bahanganye yabika ifoto ye agahora ayireba.

Diamond aganira na Cloud fm,yashimangiye ko nta makimbirane afitanye na Alikiba kandi ngo agahora atangazwa n’uko abantu bahora bavuga ko aba bombi ari abanzi nyamara we amubonamo ubushuti bukomeye nk’abahanzi b’abavandimwe.

Gusa agaruka ku by’iyo foto,uyu muhanzi yavuze ko kuba imanitse mu biro bye ari igisobanuro cy’agaciro aha abahanzi bo muri Tanzania no gushakira hamwe icyakorwa ngo umuziki bahuriyemo utere imbere.

Yagize ati “Ntabwo biriya biro ari ibyange cyangwa Rich Mavoko, Harmonize, si ibiro bya Babu Tale, ni ibiro by’umuziki wa Tanzania, biriya biro byashyizweho kugirango dushakire hamwe icyateza imbere umuziki wa Tanzania.”

Diamond yavuze ko usibye n’ifoto ya Alikiba,ngo hari n’andi mafoto y’abahanzi bashatse gushyira muri ibyo biro ariko umwanya uba muto bahitamo gushyiramo iz’abahanzi bagaragaza uruhare rukomeye mu muziki wa Tanzania.

Ibi byose rero ngo bisobanura ko atakwirirwa afata umwanya we ngo arahangana na mugenzi we aho yagashatse uburyo bose bisuganya ngo bazamure umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Nyamara n’ubwo avuga ibi,mu mwaka wa 2014 hatangajwe amakuru ko Diamond ari mu gatsiko kacuze umugambi w’abashatse kwica Alikiba ariko Imana ikaza gukinga ukuboko akarusimbuka.

Icyo gihe ikinyamakuru Amani cyatangaje ko hari abahanzi bacyetsweho uwo mugambi harimo n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ishimwe Fiston Arnould - 14/08/2017 saa 12:38

Kubyo numvise nibyiza kuriwese
Kanda hano umusubize

Maurice - 15/08/2017 saa 12:43

Ifoto siyoyaha garika urukundo muribo?
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Vincent - 29/09/2017 saa 14:50

Arikose Konumva Diamond Avuga Gutyo Alikiba We Niki Yavuze ?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X