Monaco cosmetics

Ese waba ukunda gukora urakaye ,Dore ibintu by’ingenzi ukwiye kwitaho maze ugahorana ibyishimo birenze

Burya biba byiza mu buzima guhora wishimye kuko burya binongera iminsi yawe yo kubaho yiyongera bityo bigatuma muri wowe gahunda zawe zose wumva zigenda neza.


Kuri uyumunsi rero twabateguriye ibintu byingezi byagufasha guhora wishimye maze bigatuma womva utuje neza kabome nubwo wahura n’ibibazo by’ingutu ntibyakunyeganyeza.

1.Kwigirira ikizere cyuko ahazaza hawe ari heza

Wikibwira ko ahazaza ari heza gusa ahubwo byizere ariko unakore kugirango utagira ikizere gishingiye kubusa. guhorana ikizere ko ibyiza biri mbere bikongerera ibyishimo kuko ubawumva aho ugana Atari habi, ahazaza hagufitiye ibyiza byinshi mububiko.

2.Kuganira cyane n’inshuti zawe wizera

Kumarana igihe kinini n’abo ukunda yaba ari ababyeyi,abana,inshuti cyangwa imiryango muganira, mutebya cyangwa mubwirana inkuru zisekeje bituma mwese mukundana, mukabaho mwishimye cyane kandi bikanabafasha kumenyana kuburyo buhagije.

3.Gusinzira bihagije

Bimaze kuba ibintu bisanzwe kumva ko umuntu akeneye kuryama, bitewe n’iterambere ryiruka mu mijyi imwe n’imwe abantu basigaye baryama amasaha make kumunsi, ibi bituma rimwe na rimwe bagira ibibazo bitandukanye bijyanye n’umunaniro bakabaho nabi bigatuma babaho batishimye. Gusinzira bihagije rero bizakurinda izondwara bitumen ubaho unoshimye cyane.

4.Guseka

Guseka bigaragara nk’ikintu cyoroshye, gusa buriya byongera ibyishimo byawe kuburyo buhambaye wowe utabasha kumva. Fata igihe urebe cyangwa wumve ibintu bigusetsa cyane cyangwa uniseke igihe ubona ukoze ibintu bisekeje cyangwa useke abandi.

5.Jya wirinda kwijyereranya naburiwese

Hari abantu bajya kumbuga nkoranyambanga bakareba amafoto y’bandi bantu bakigereranya nabo bakumva bifuje kuba nkabo. Ubundi igihe cyose hazahoraho abantu baturenze, bishatse kuvugako ugiye wigereranya naburiwese wazahora ubikora mpaka ntunanyurwe. Kwigereranya bigabanya ibyishimo byawe kuko uba ubona runaka akurenze. Rekera kwijyereranya rero mazewishime.

6.Gukora imyitozo ngorora mubiri

Ujye wumva buri gihe iyo uvuye mumyitozo ngorora mubiri ukuntu ubumerewe neza, imyitozo nayo ituma umuntu yumva yishimye, bivuzeko Atari myiza kumibiri yacu gusa ahubwo no mubuzima bwacu. Ujye ukunda gukora imyitozo ngorora mubiri rero kugirango ubeho wishimye.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NSABIMANAAIMABLE - 21/09/2017 saa 14:56

Ibyishimo Byarabuze kubera ibitubabaza byiyongera umunsi kuwundi ariko icyo nakongeraho ni kwizerako Imana IZAVANAHO IMIBABARO YOSE
Kanda hano umusubize

Lanny - 30/08/2017 saa 12:36

Improvements to tһis pɑrticular arduous approach to leafning cаn be achieved ƅу makіng use of twߋ major techniques:1. People гeadily multitask tⲟdaү wһіch enable іt to readily testify on the derived beneffits аnd gainbs linked to this. Tһey'll alsߋ appreϲiate tha yоu һave learned not јust the basics. Also visit mү web page :: [web lanuaes->http://www.exgirlfriendpics.org/out.php?url=carrquest.com]
Kanda hano umusubize

Crystle Zeller - 22/08/2017 saa 13:48

Meanwhile, kiosks allow a person to have a chat using a virtual sales associate who are able to provide tips on such topics as the best way to install a new flat-screen television. With their netbooks, children can use the web for research, understand animation, movies and 3D models, create their very own multimedia projects, interact with fellow students as well as achieve a broader perspective by engaging with students from overseas. In addition, they used significant amounts of electricity, generated a lot of heat that was the reason for malfunctions. My site [Microoft Training Clae->https://www.maplereview.org/]
Kanda hano umusubize

- 18/08/2017 saa 23:24

Nibyope muvuze unkuri nahoragambabaye ariko ubugiyekwiga kwiregagiza ibyiyisi godebeko iminsi ajyeyakwiyogera gusamurakoze mujyemudushirigayo igakomezakugirira umuntu akamaro ikibazo wabwirwaniki icutiyaweko ikwizera murakoze.......!!!😁
Kanda hano umusubize

- 24/08/2017 saa 09:52

wowe ndumva twarikimwe
Kanda hano umusubize

arine - 29/08/2017 saa 09:01

murakoze kubwinama mutugira
Kanda hano umusubize

pastor Time - 16/08/2017 saa 09:59

Ikintu gitanga ibyishimo numunezero ni ukugirana ubusabane n`Imana ndetse no kubana n`abandi mu mahoro
Kanda hano umusubize

- 23/08/2017 saa 08:04

Ni ibyukuripe imana niyo yambere.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X