Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore icyo wakora mu gihe urembejwe no gucibwamo utiriwe ugana muganga

Gucibwamo ni uburwyi bwizana butunguranye nk’uko benshi basanzwe babizi,gusa hari abo bwibasira bitewe n’imirire mibi ariko ugasanga batazi uburyo bashobora kubwivuramo batarinze bajya kwa muganga.

Impiswi ni indwara igera kuri buri wese yaba umuto n’umukuru, umukire n’umukene.

Impiswi ahanini ikaba iterwa no kurya ibyo kurya byandujwe na bagiteri zimwe na zimwe cyangwa virusi, bityo mu gifu igogorwa ntirigende neza. Nyamara si ibyo gusa kuko bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe ya antibiyotike, ndetse n’izindi ndiririzi (parasites) zinyuranye.

Ikiranga impiswi ni uko ujya ku musarane inshuro nyinshi ku munsi kandi ukituma umwanda worohereye cyane, rimwe na rimwe bikaba ari nk’amazi.

Nubwo akenshi twihutira kujya kwa muganga gushaka ibinini, hari ibyo wakora uri mu rugo ukivura impiswi.

Ubusanzwe kuvura impiswi bisaba iminsi iri hagati ya 2 na 4, bikaba biterwa n’uwayirwaye ndetse n’ingufu indwara ifite.

Thé vert /Green tea

Iki cyayi kirimo intungamubiri zinyuranye. Kukinywa ubusanzwe bifasha igogorwa kugenda neza bikanafasha amaso kureba neza. By’umwihariko rero kukinywa urwaye bifasha umubiri mu kongera ingufu z’ubudahangarwa bityo mikorobe zitera iyi ndwara zikagenda zipfa buhoro buhoro.

Yogurt (yawurute)

Yawurute izwiho kuba mu byo kurya/kunywa byongerera ingufu ubudahangarwa. Kunywa udukombe 2 twayo ku munsi biri mu byagufasha kurwanya impiswi ku buryo bwihuse.

Umutobe w’indimu

Uyu nawo uri mu miti myiza yo kuvura iyi ndwara. Ukamurira indimu mu mazi y’akazuyazi ubundi ukanywa, ushatse wanavangamo ubuki. Ubinywa 2 cyangwa 3 ku munsi.

Tangawizi

uyu ni umwe mu miti gakondo ya kera. Icyo ukora ni ugufata agace gato kayo, ukagasekura ukavanga n’akayiko gato k’ubuki kugirango biguhe uburyohe. Gusa uramutse ntacyo bigutwaye wayihekenya yonyine ukamira, gusa ibikatsi urabicira. Ukibuka ko udahita unywa amazi ako kanya. Byibuze wayanywa nyuma y’isaha 1.

Imbuto n’imboga

Gusa hano wirinda imbuto n’imboga bifite fibre nyinshi. Ibyo ni nk’intoryi, ibinyomoro, kuko byakongerera. Ikindi wakirinda ni ukunywa inzoga na kawa, umutobe wa pome, amata n’ibiyakomokaho (ukuyemo yawurute), nabyo byongera impiswi, rero urabyirinda. Amazi y’umuceri watetswe watangiye gutogota kimwe n’ibiva ku ngano nk’imigati nabyo birafasha.

Icyakora ukirinda ibirimo amavuta kuko si byiza iyo urwaye impiswi.

Ubuki

Niba uhisemo ubuki koresha ubutanyuze mu mashini, mu yandi magambo, bw’umwimerere. Fata akayiko gato k’ubuki uvangemo agafu ka poivron ufatira hagati y’intoki 2 uhite ubimira. Ntunywe amazi keretse byibuze nyuma y’iminota 30.
Ese impiswi twayirinda?

Icyitonderwa

Nubwo ari indwara wakivura ubwawe nyamara hari ibyo ugomba kwitondera:

Niba impiswi izanye n’umuriro, hakivangamo amaraso, ukagira umwuma, ndetse ukaribwa cyane mu nda, ihutire kugana kwa muganga

Niba ari umwana muto uyirwaye naho ihutire kwa muganga.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jeanpul - 21/09/2017 saa 15:02

nukuri ibyomwibagiwe icyatsi cyitwa umwishwa nicobita impengeri amasaka atetse
Kanda hano umusubize

Habanabakize - 18/09/2017 saa 05:24

murakoze Ku bwunganizi bw'agaciro
Kanda hano umusubize

nzayisenga eric - 18/09/2017 saa 04:22

uyumuntu arasecyeje
Kanda hano umusubize

SAYIDI RAJABU - 16/09/2017 saa 13:37

Eseko nuriye imodoka mperaho nkaruka mwangirinamki?
Kanda hano umusubize

- 31/08/2017 saa 19:21

kurya indazi/amandazi bivura gucibwamo
Kanda hano umusubize

KABANYANA - 23/09/2017 saa 12:33

OYA KURIFITE AMAVUTA .
Kanda hano umusubize

KABANYANA - 23/09/2017 saa 12:44

Niba wahuye nicyo kibazo biragusaba iuku kugirango utanduza abandi gukaraba uvuye muri toyiretiningobwa
Kanda hano umusubize

INNOCENT,BIHUTU - 19/08/2017 saa 09:25

murakoze kbs kutigira inama
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 30/08/2017 saa 18:24

Namwe Murakoze.
Kanda hano umusubize

INNOCENT,BIHUTU - 19/08/2017 saa 09:23

Murakoze kbs
Kanda hano umusubize

Havyarimana - 14/09/2017 saa 18:12

Nukuri Najevyarachikiy Munga Ntimwatwerets Neza Ingen Yabingej
Kanda hano umusubize

- 17/08/2017 saa 07:24

Reka nange ndangire anabyeyi barwaza abana kuruka!Uha umwana soda canada Dry ikiza abanakuruka!! Aho rero sinibuka uko ahoyitwa.Ariko nibaza Ari Sitro Mbega nisoda yatanga wisi. Gingerble
Kanda hano umusubize

- 17/08/2017 saa 07:24

Reka nange ndangire anabyeyi barwaza abana kuruka!Uha umwana soda canada Dry ikiza abanakuruka!! Aho rero sinibuka uko ahoyitwa.Ariko nibaza Ari Sitro Mbega nisoda yatanga wisi. Gingerble
Kanda hano umusubize

Umurerwa Salima - 17/08/2017 saa 13:54

Nonese Ntago Uri Mu Rwanda Cg Ntago Uri Umunyarenda?
Kanda hano umusubize

celestin manirakiza - 16/08/2017 saa 05:17

Amakaranayo ababukoreho uyasekuye ukayakoroga mumazi ukanywa
Kanda hano umusubize

kay - 14/08/2017 saa 21:59

wapi wangu ibo byose uvuze wapi reka nkwereke ikizayikiza umuceri utarimo nagasupu namba ukawurumanga sha nguhaye amasaha 2 uzaba utaka constipation cyangwa amazi yawo
Kanda hano umusubize

sinzabakwira sylvestre - 10/09/2017 saa 16:25

nshuti amazi y'umucel ashobora kubikora neza?waw byabaribyiza kuko arikiribwa buriwese atapfa kubura
Kanda hano umusubize

sinzabakwira sylvestre - 10/09/2017 saa 16:26

nshuti amazi y'umucel ashobora kubikora neza?waw byabaribyiza kuko arikiribwa buriwese atapfa kubura
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X