Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Mu gihe iby’igurwa rya Coutinho bikiri mu rujijo, FC Barcelona yabaye iguze undi mukinnyi

Hamaze iminsi havugwa ko ikipe ya Fc Barcelona ishaka kugura umukinnyi Philippe Coutinho wa Liverpool nk’uzasimbura Neymar werekeje mu ikipe ya Paris Saint Germain, mu gihe uwo mugambi utaranozwa rero iyi kipe yabaye yiguriye undi mukinnyi ukomoka muri Brasil.


Ikipe ya FC Barcelone yamaze kugura Umunya-Brazil, José Paulo Bezerra Maciel Júnior (Paulinho) w’imyaka 29, uyu wakiniraga ikipe ya Guangzhou Evergrande muri shampiyona y’u Bushinwa kuri miliyoni 36,4 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, wanyuze mu makipe atandukanye arimo Tottenham, Corinthians na Baragantino abaye uwa mbere uguzwe n’iyi kipe nyuma y’igenda rya Neymar mu ikipe ya PSG.

Iyi kipe yo muri Espagne ikaba imaze iminsi yifuza abakinnyi batandukanye barimo Philippe Coutinho wa Liverpool, Ousmane Dembele wa Borussia Dortmund mu gihe kandi abafana banasaba ko yagura Paul Dybala wa Juventus mu rwego rwo gusimbuza Neymar waguzwe na Paris Saint-Germain.

Uyu musore w’imyaka 29 abaye umukinnyi wa mbere uhenze kuva Ernest Valverde ageze muri iyi kipe agatangira kugura abakinnyi.

Paulinho byitezwe ko azerekwa abafana ba Barcelone kuwa Kane nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima mu gihe ikipe yamugura yatanga miliyoni 109.1 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi agarutse i Burayi nyuma yo kuhava mu 2015 aguzwe na Evergrande kuri miliyoni 10 z’ama-pound, avuye muri Tottenham, asangayo Luiz Felipe Scolari.

Paulinho ntazagaragara mu mukino wo kwishyura hagati ya Real Madrid na FC Barcelone kuwa Gatatu.

Tubibutse ko uyu Coutinho utegerejwe muri Barcelone atigeze ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi ba Liverpool bari bukine Champions League bikaba ari ikimenyetso cy’uko ashobora kwiyongera kuri uyu mukinnyi waguzwe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rafiki evariste - 15/08/2017 saa 19:03

n'importe quoi zidane va les bastonner encore depuis qu'ils ont chassé eto'o fils rien de bon ne leur arrivera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X