Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

The Ben, Medy, Urban Boys na Phil Peter mu marushanwa akomeye muri Amerika

Bamwe mu byamamare mu Rwanda barimo The Ben, Meddy, Urban Boys na DJ Phil Peter ubu batangiye imyiteguro y’abazahatanira ibihembo by’abantu bakomeye hirya no hino bakomoka muri Afurika ariko ibihembo byabo bigatangirwa muri Amerika muri Best African Super Star Entainment Award.

Muri uyu mwaka wa 2017 mu bahatanira ibihembo hagaragayemo abanyarwanda bahatana mu byiciro binyuranye dore ko The Ben uhatana mu byiciro byinshi aho ari muri bibiri ari byo icyiciro cya Best Male Single. The Ben ari na none mu cyiciro cy’abafite indirimbo nziza igiye guhatana ari yo Habibi.

JPEG - 37.9 kb
Uhereye ibumoso ni Dj Phil Peter, Urban Boys, The Ben na Medy

Urban Boys yo iri mu matsinda akomeye muri Afurika ahatanira igihembo naho Meddy indirimbo ye Ntawamusimbura ikaba iri mu zihatanira igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza.

Undi uri muri aya marushanwa ni DJ Phil Peter uri mu bahatanira igihembo cy’umu Dj mwiza muri Afurika, uyu musore wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru wo radio na TV Isango Star na we yashyizwe muba Dj beza muri Afurika.

Ibi bihembo bitangirwa muri Amerika ari na ho habera ibirori biba bikomeye biteganyijwe gutangwa tariki 21 Ukwakira 2017, Ibi ni ibihembo bihatanirwa na buri muhanzi wese ukomeye w’umunyafurika cyane ko bagiye bahatana mu byiciro binyuranye ndetse n’amazina yose akomeye muri Afurika akaba ari mu bahatana.

Muri aya marushanwa amatora yo yamaze gutangira ubu ukaba wajya kumbuga zitandukanye zikoreshwa n’aba banyarwanda maze ukabasha kubatora ukaba amahirwe.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gody - 17/08/2017 saa 02:49

Ayo marushanwa yateguwe nande? Indirimbo zabo bantu muvuze koko bashobora guhatana kurwego rwafrika ?
Kanda hano umusubize

Anathole - 15/08/2017 saa 07:00

Kubaha imana I would bwenge kandi kuva mubyaha nuko kujijuka
Kanda hano umusubize

Nduwayesu Jean - 15/08/2017 saa 20:59

Nkeneye kumenya byinchi
Kanda hano umusubize

TURIKUMWE - 15/08/2017 saa 22:46

nawamustimbura med.ni.1
Kanda hano umusubize

- 16/08/2017 saa 08:59

Bazajemurwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X