Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umubyimba w’amabere ya Kim Kardashian ukomeje gutuma abakunzi be bacika ururondogoro

Kim Kardashian umugore w’umuraperi Kanye West yongeye gutumabenshi bacika ururondogoro nyuma yo kubona umubyimba w’amabereye atambaye.


Ubwo yari mu mujyi wa Los Angeles muri America kuri uyu wa mbere, uyu mubyeyi w’abana babiri yongeye kugaragaza ko amabere ye ari mu bice bimukururira abakunzi aho byatumye benshi bahuriza hamwe ko bitakwiye kugenda nta karega yambaye.

Akimara kugaragara mu muhanda agenda imoko y’amabere yishushanyije imbere y’akenda yari yambaye, itangazamakuru ryamubajije ikigamijwe, maze asobanura ko ari uburyo bwo kugaragaza imiterere ye nyuma yo kumara igihe afata amafunguro atuma agabanya ibiro.

Uretse kugaragaza ingano y’umubyimba we, uyu mugore ngo ari mu myiteguro yo kwamamariza imwe mu makompanyi akomeye, bityo ngo akaba agomba kurushaho kwigaragaza neza.

Dailymaily yatangaje ko ibyo byose Kardashian yabihuje n’igikorwa akomeje gushingaho agati cyo kwibagisha nyababyeyi agashaka umuntu umubyarira undi mwana wa gatatu hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intanga.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize na bwo yari yagaragaje imyambarire idasanzwe igaragaza akenda k’imbere ariko benshi bavuga ko yibagiwe kwambara akarega amabere.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hayley - 17/08/2017 saa 22:05

Actually no matter if someone doesn't know then its up to other users that they will assist, so here it happens. Feel free to visit my web-site ... [www.voyance-web-cam.fr->http://www.voyance-web-cam.fr/]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X