Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jody Phibi arabyinira ku rukoma nyuma yo kwisanga ku rutonde rw’abahatanira mu bihembo bya Uganda Entertainment Awards

Jody Phibi ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite amajwi y’umwimerere binyuze mu bihangano bye bikunzwe, ibi bikaba ari bimwe mu byatumye yisanga ku rutonde rw’abagomba guhatanira ibihembo bya Uganda Entertainment Awards.


Jody yatangarije Imirasire ko yishimye ku rwego rwo hejuru akimara kumva ko yarenze imipaka akaba agiye guhangana n’abandi bahanzi babarizwa muri Uganda.

Jody ahamya ko kuba yarakoranye indirimbo n’umuhanzi Rabadaba ufite izina rikomeye biri mu byamuhesheje kwisanga kuri urwo rutonde.

Uyu muhanzi avuga ko uruhare rwe nk’umuhanzi yarukoze igisigaye bikaba ari uruhare rw’abafana mu kumushyigikira bityo ibikorwa bye bigasakara hose akarushaho kwamamara.

Jody Phoebe yashyizwe muri category y’abahanzi bakoranye indirimbo nziza na bagenzi babo kurusha izindi mu mwaka (Best Collaboration of the year).

Si we mu nyarwandakazi wenyine wisanze kuri uru rutonde kuko itsinda Charly na Nina na ryo riri mu bahatanira ibi bihembo hagendewe ku ndirimbo yabo (Owooma) bakoranye na Geostady muri category y’indirimbo z’umwaka nziza kurusha izindi (Best Song of the year).

N’aho ku byerekeye kuba yakorana n’abandi bahanzi bakomeye bashobora gufasha izina rye kugera kure harenze, Jody yavuze ko bitari aha hafi kuko agiye kubanza gukorera imbere mu gihugu ubundi ibyo gukorana n’ibyamamare bikaza nyuma.

Aha yashinze agati ku ndirimbo ye Madina aherutse gukora haba mu majwi n’amashusho avuga ko imaze kumuhesha icyerekezo cy’ubuhanzi bwe n’aho akwiye gushyira imbaraga nyuma yo gusanga ikunzwe hanze aha.

Aba nibo bahanzi bahanganye muri cyiciro cy’abahanzi bakoranye indirimbio nziza na bagenzi babo (Collaboration of the year)

Owooma – Geosteady ft Charly and Nina
Body – Rabadaba ft Jody
Akatijjo – Fille and Babaritah
Big Bumper – Kemishan Ft Mun G
Gudi Gude – Radio and weasel ft Khalifah

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Barbra - 17/08/2017 saa 19:16

What's up friends, fastidious paragraph and nice urging commented here, I am genuinely enjoying by these. Stop by my webpage :: [deaura->http://suckhoemoitruong.com.vn/dieu-tra-ban-doc/my-pham-deaura-hang-tram-khach-hang-to-cao-san-pham-khong-chat-luong-id20023n.html]
Kanda hano umusubize

Gudrun - 17/08/2017 saa 12:58

Thank you, I have just been looking for info about this subject for a long time and yours is the best I've discovered till now. But, what concerning the bottom line? Are you positive about the supply? My blog [AttorneyUsaLawyer.com->https://attorneyusalawyer.com]
Kanda hano umusubize

Sammie - 17/08/2017 saa 00:37

A person necessarily help to make seriously posts I would state. That is the very first time I frequented your web page and to this point? I surprised with the analysis you made to create this particular publish amazing. Fantastic activity! my blog post ... [deaura->http://phunuvietnam.vn/luat-doi/hang-tram-phu-nu-nhan-qua-dang-khi-mua-my-pham-gia-dat-post26177.html]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X