Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Sugira Ernest wari witezweho gucungura Amavubi yavunitse bikomeye

Sugira Ernest wari witezweho gucungura Amavubi imbere ya Uganda Cranes muri CHAN 2018 yavunitse bikomeye, ku buryo ashobora kumara hagati y’amezi atandatu n’umwaka adakoza ikirenge ku mupira w’amaguru.

Yari amaze iminsi itatu asinye amasezerano yo gukinira APR FC mu gihe cy’umwaka umwe nyuma yo kwirukanwa na AS Vita Club yari amazemo amezi 12, intego ikaba yari uko yahita yerekeza ku mugabane w’u Burayi cyangwa ahandi mu ikipe ikomeye kurusha izo mu Rwanda.

JPEG - 161.5 kb
Sugira Ernest avunitse atarakora imyitozo na rimwe muri APR FC kuva yayigarukamo

Icyakora burya ngo ‘aho umutindi yanitse ntiriva’, uyu musore yavunitse bikomeye nyuma y’umunsi umwe yongewe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura Uganda Cranes mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Abari bari ku kibuga cy’imyitozo batangarije Imirasire ko Sugira Ernest yavunitse ubwo we na Kayumba Soter bari bamaze guhurira ku mupira wo mu kirere bashaka kuwukinisha umutwe, maze uwo rutahizamu wari ‘wabyukiye ibumoso’, aba ari we uvunika ubwo bamanukaga.

JPEG - 185.2 kb
Sugira Ernest avunitse ari bwo agitandukana na AS Vita Club

Yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, n’aho Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey ahita afata icyemezo cyo gusubika imyitozo, bitewe n’uko abandi bakinnyi bari bafite ubwoba ndetse n’agahinda kubera amagambo Sugira Ernest yavugaga ataka ububabare.

Amwe mu magambo uyu rutahizamu yavugaga ataka kandi arira cyane, hari aho yagiraga ati “Mana we, ubu koko mvunitse nta nakinnye umukino n’umwe?...Mumpamagarire Mama mumumbwirire ibimbayeho…”

JPEG - 70.5 kb
Sugira yahise atabarirwa hafi n’umuganga w’Amavubi, Rutamu Patrick

Amakuru agera ku Imirasira avuga ko Sugira yavunitse igufa ry’imbere ry’ukuguru (Tibia), ku buryo ashobora kuzatangira imyitozo yoroheje nibura nyuma y’amezi atandatu, ubwo hazaba ari muri Gashyantare 2018, ubwo hazaba hasigaye igice cy’umwaka ngo amasezerano ye muri APR FC agree ku musozo.

Sugira Ernest ni rutahizamu wari wiyambajwe na APR FC ngo ayikize abakeba bayo mu mwaka utaha w’imikino, akaba yari ayigarutsemo nyuma y’uko yamwirukanye mu myaka ibiri ishize ashinjwa umusaruro muke.

Ubwo yirukanwaga, yahise asubira muri AS Kigali, azamura urwego rwe rw’imikinire, abasha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya nyuma ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, ari na ho yigaragarije maze ahita yerekeza muri AS Vita Club mu mpeshyi y’umwaka ushize, aguzwe miliyoni 102 z’Amanyarwanda.

JPEG - 74.2 kb
Sugira Ernest yagize ibihe byiza mu ikipe y’igihugu mu 2016
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Joel Meddy - 18/08/2017 saa 08:12

Deben Yadushimije
Kanda hano umusubize

kiza - 16/08/2017 saa 11:20

Niyihangane azakira abasigaye bakore igikwiye nugunsinda
Kanda hano umusubize

Annet - 16/08/2017 saa 10:08

ayikiza abakeba bahe c, intare ntabakeba igira ihora ari intare!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X