Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Luka Modric arahabwa amahirwe yo kuba moteri wa Real Madrid mu kwikiza Fc Barcelona

Nyuma y’uko mu mukino ubanza umukinnyi Christiano Ronaldo yahawe ikarita itukura bigatuma ahanishwa kumara imikino itanu adakina, ubu Luka Modric ni we witezweho kuramira ikipe ya Real Madrid mu kwikiza FC Barcelona mu mukino wo kwishyura.

JPEG - 33 kb
Luka Modric

Ikipe ya FC Barcelone ifite ihurizo rikomeye ryo kwishyura Real Madrid ibitego 3-1 yatsindiwe iwayo mu mukino ubanza wa Super Cup yo mu gihugu cya Espagne.

Iyi kipe yakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura uyu mukino idafite umwe mu bakinnyi bayobakomeye; Andrés Iniesta wavunikiye mu mukino ubanza, agasimburwa ku munota wa 68 w’umukino.

Uyu mukinnyi utakoranye n’abandi imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, ntabwo agaragara muri uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa Gatatu, aho byitezwe ko umwanya we ufatwa na Sergi Roberto n’ubundi wamusimbuye ku Cyumweru.

Ku ruhande rwa Real Madrid, iraza gukina uyu mukino idafite rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo wamaze guhagarikwa imikino itanu nyuma yo kubona ikarita itukura mu mukino ubanza, akaza no gusunika umusifuzi Ricardo de Burgos Bengoetxea.

Zinedine Zidane utoza Real Madrid yavuze ko ibihano byahawe Ronaldo harimo kurengerera cyane.

Amakuru meza kuri Real Madrid ni uko bari buze kuba bagaruye kizigenza wabo mu kibuga hagati, Luka Modric wasibye umukino ubanza nyuma yo kubona amarita atamwemerera kuwukina mu 2014.

Modric byitezwe ko aza gusimbura Matteo Kovacic wari wasigaranye umwanya we ku Cyumweru mu gihe ku ikipe ibanza mu kibuga ishobora kudahinduka dore ko na Cristiano Ronaldo yari yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino ubanza.

Abakinnyi FC Barcelone ijyana gukina na Real Madrid: Ter Stegen, Cillessen, Semedo, Piqué, Rakitic, Busquets, Denis, Luis Suárez, Messi, Mascherano, Deulofeu, Alcácer, Alba, Digne, Sergi Roberto, André Gomes, Aleix Vidal, Umtiti, Aleñá.
Abashobora kubanzamo ku mpande zombi:

Real Madrid: Navas, Carvajal, Varane, Ramos, Marcelo; Casemiro, Kroos, Modric, Isco; Benzema, Bale.

Barcelona: Ter Stegen; Vidal, Pique, Umtiti, Alba, Busquets, Rakitic, Roberto, Denis Suarez, Luis Suarez, Messi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X