Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Danny Vumbi ngo nta nda yateye hanze kandi nta n’iyo ateze gutera

Umuhanzi Danny Vumbi arahakana avuga ko nta nda yateye undi muntu uwo ari we wese utari umugore we kandi ko nta gitekerezo afite cyo kubikora, ibi bikaba bije nyuma y’indirimbo ‘Bango’ aherutse gukora, aho bamwe mu bakunzi be bavugaga ko yaba yarateye inda hanze bikaba byaramuteranyije n’umugore we.

’Bango’ ni indirimbo nshya ya Danny Vumbi aho ayiririmba asa n’uwivuga uburyo yateye inda hanze ariko akabwira uwo yayiteye ko atiteguye kurera uwo mwana.

JPEG - 78.6 kb
Umuhanzi Danny Vumbi ngo abanye neza n’umugore we

Ibi byatumye bamwe mu bafana be bakwirakwiza ibihuha bivuga ko yateye inda ndetse abandi bo bakavuga ko yaba atameranye neza n’umugore avuga ko yamuciye inyuma.

Nyamara ariko Danny Vumbi yahakaniye Imirasire.com ko ibyo bavuga ntaho bihuriye n’ukuri, agahakana yivuye inyuma ko nta nda yateye hanze ko kandi ntayo ateze gutera.

Aseka cyane yagize ati “ ’wapi’ wapi ntabwo nateye inda njyewe … kandi n’iyo byaba ari byo ntabwo nabishyira mu ndirimbo”

Ngo kuba yararirimbye Bango yari agamije kwigisha urubyiruko ruzi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko iyo itabungabunzwe neza iteza ibibazo.

Ku kibazo cy’uko yaba atameranye neza n’umugore we bapfa iyi ndirimbo, Danny Vumbi yisekera cyane yagize ati “Umugore wanjye yayakiriye neza ari mu bantu bayikunze ndetse mbere y’uko nyisohora yansabaga buri gihe kuyisohora.”

Umufasha wa Danny Vumbi avugana n’itangazamakuru yavuze ko amagambo umugabo we yakoresheje mu ndirimbo nshya ‘Bango’ avuga ko yateye umukobwa inda kubera gukora imibonano idakingiye nta mpungenge amuteye kuko ngo agamije kwigisha urubyiruko kubyirinda.

Yavuze ko amagambo umugabo we yakoresheje yari agamije kuburira urubyiruko ko nirukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ruzahura n’ingaruka zitandukanye harimo no gutera inda zititeguwe.

Ati: “Ibiri muri iriya ndirimbo ni ibintu bisanzwe kuko ni ubuzima busanzwe. Hari abatera inda ntibabe ‘responsable’, ntibabyemere, rero yagira ngo abagire inama ku bahungu kuko bagomba kumenya ko niba yarabonanye n’umuntu hashobora kuvamo n’umwana.”

Yavuze ko iriya ndirimbo inogeye amatwi kandi icuranze neza.
Amwe mu magambo ari muri Bango asaba abasore bateye inda abakobwa kuba abagabo bakiyemeza kuzarera abana kuko ngo ‘ni ko kuba umugabo.’


Gusa ngo buri wese azayumva ukwe bitewe n’uko ugutwi kwe guhitamo, ariko kuri we yemera ko ari nziza haba mu njyana no mu butumwa burimo.

Kanda munsi wiyumvire indirimbo Bango

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

pitha mugabo - 17/08/2017 saa 07:36

Dani we KOKO indirimbo igirwa n'amagambo abiri gusa urananiwe PE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X