Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ishimwe J Luc yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise "Urumuri" (Reba Video)

Umuhanzi J.Luc Ishimwe wamenyekanye mu ndirimbo ’uze njye nkomora’, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise "Urumuri" avugamo ko kuri iki gihe hasigaye hari abatekamutwe beshi ariko bikaba bitabagaragaraho inyuma.


Iyi ndirimbo kimwe n’izindi Jean Luc akunda gushyira hanze asobanura ko ahanini agendera ku butumwa sosiyete yifuza bityo akaboneraho kububasangiza atibagiwe n’injyana iryoheye amatwi bakeneye.

Uri uwanjye, uze njye nkomora, nimpagera n’izindi ndirimbo zirimo n’iyi "Urumuri" Jean Luc yazisohoye nyuma y’uko izina rye ryamenyekanye akimara kugira imikoranire ye n’umuhanzi King James wamufashije kuzamuka muri muzika nyarwanda, aho yabashije gutsinda irushanwa yari yateguye bimuhesha gutangira kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda.

Akunze guhamya ko icyerekezo cye muri muzika ngo ari ukuba umuhanzi ufite icyo amariye sosiyete atari uwifitiye akamaro gusa, ibi bishatse kuvuga ko ngo ubutumwa buri mu bihangano bye bigomba guhindura benshi mu buryo bwiza.

Aboneraho gusaba abakunzi be kumuhora hafi ndetse bakajya banasaba ibihangano bye ku bitangazamakuru bitandukanye batibagiwe no kumugira inama.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alan - 17/08/2017 saa 15:34

Keep it up bro !!! Let sky be yo limit
Kanda hano umusubize

bosco - 16/08/2017 saa 14:17

wow ! courage brother.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X