Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Miss Teta Sandra ngo urwo yakundaga Dereck ntaho rwagiye n’ubwo batandukanye

Miss Teta Sandra avuga ko urwo yakundaga umuhanzi Dereck wo mu itsinda rya Active ntaho rwagiye n’ubwo batandukanye.

Umukobwa w’umunyamideli Miss Teta Sandra wari umukunzi wa Dereck ubarizwa mu itsinda rya Active ngo yaba akimufitiye agakundo nonwa n’ubwo batandukanye.

Umuhanzi Dereck wo muri Active wigeze gukundana n’uwahoze ari Miss w’icyahoze ari SFB nyuma y’imyaka ibiri bakaza gutandukana, ubu noneho Sandra yaba yaguruye akanunu k’urukundo kuri uyu musore ubwo yandikaga amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza ku munsi w’amavuko we (Birthday) maze bigatungura cyane Dereck kubona ko akimuzirikana.

Nyamara havugwaga ko aba bombi baba bashaka kongera gusubirana kuko n’ubundi mu itandukana ryabo ntakintu kigarara bapfuye, kuko Dereck ubwo yabitangazaga atigeze agira byinshi abivugaho.

Teta Sandra bakundanye imyaka ibiri na we yafashe iya mbere mu kwerekana ko akizirikana uyu musore abinyuza ku rubuga rwe rwa Instagram yandikaho amagambo amwifuriza kugira umunsi mwiza wo kwishimira itariki yavukiyeho amusabira n’umugisha ku Mana.

Kuri iki kimenyetso gikomeye Sandra yagaragarije uyu musore byatumye abantu benshi bavuga amagambo menshi bavuga ko n’ubundi aho umuntu yaraye kizira kuhanyura udakomanze, gusa bakongera bakavuga ko baba bashaka no kongera gukundana.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwase kendra - 17/08/2017 saa 07:11

nice kbs mukomereze aho ubundi mwapfuye icyiii???????????????????????????????????????????????????????????????????????
Kanda hano umusubize

ORIVIER - 19/08/2017 saa 08:17

shabiriguhurakbsa
Kanda hano umusubize

Eddy - 16/08/2017 saa 18:24

muravugaa ese nkibyo bungura iki ??? byigisha iki??? ubu muba mwumva ari inkuru ishishikaje cyaneeeee?!!!!!!!!!!?????? professionalism is very needed for some writers
Kanda hano umusubize

kabana - 16/08/2017 saa 15:24

Wowe wanditse iyi nkuru uri mumutima wa Teta ? Mujye mwandika ibintu muri objective. Kumwifuriza isabukuru nziza sibyo byatuma uvuga ngo «Urwo yakundaga Derek ntaho rwagiye ». Nizeye neza ko atakubwiye ibyo atekereza mbere yokumwifuriza umunsi mwiza !!!!
Kanda hano umusubize

value - 17/08/2017 saa 17:31

Mwana Inkuru Ziba Zabaye Nkeya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X