Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Christiano Ronaldo yagiriwe inama yo kugana abapfumu

Inkuru yatangaje abantu benshi ndetse ikomeje kugenda ivugwa cyane mu gihugu cya Portugal ni uko ngo Christiano Ronaldo yaba yaravumwe ndetse ngo ibiri kumubaho byose bikaba bituruka ku mbaraga z’umwijima, bikaba byavuzwe n’umupfumu ukomoka muri Portugali witwa Fernando Nogueira uzwi nka “Fafe.”

Ikinyamakuru 101 Great goals kivuga ko uyu mupfumu yahanuye ko Christiano Ronaldo akomeje kugendwaho n’imyuka mibi ngo imuterereza guhora mu bibazo kandi ngo iyo myuka ikaba ishingiye ku buzima bwe bwite.

JPEG - 74.1 kb
Cristiano Ronaldo ubwo yahagarikwaga imikino itanu nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Intandaro ngo ni uko Cr7 yanze kujya gushyingura Papa we umubyara ubwo yapfaga mu 2005. Uyu mupfumu akomeza avuga ko ibibazo birimo gushinjwa kunyereza imisoro no guhagarikwa imikino itanu bitewe n’ikosa mu mukino wa Super cup byose ngo biri guturuka kuri uwo muvumo bityo akaba yamugiriye inama yo kugana umuvuzi gakondo cyangwa yaba nta we afite akegera uyu mupfumu akamuha intsinzi (protection).

Tugenekereje mu kinyarwanda, yagize ati: ”Niba we (Christiano) cyangwa umuryango we bafite umuvuzi ukomeye yamuvura agakira. Gusa nanjye ndashaka kumuvura nta mafaranga mwatse”.

JPEG - 68.8 kb
Cristiano Ronaldo ahabwa ikarita itukura

Abantu benshi bakaba bakomeje gutangazwa n’amagambo y’uyu mupfumu ndetse banibaza niba koko ibyo avuga ari ukuri cyangwa niba ari ibihuha.

Mu minsi ishize Christiano Ronaldo yahamijwe ibyaha byo kunyereza imisoro ya leta anahanishwa igihano cy’igifungo gisubitswe ndetse no kuriha iyo misoro yanyereje hariho n’ihazabu.

Ubwo ikipe akinira ya Real Madrid yakinaga na FC Barcelona umukino wa Super Cup na none Christiano Ronaldo na bwo yahawe ikarita itukura ndetse anahagarikwa imikino itanu, azira gusunika umusifuzi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

seba - 22/08/2017 saa 12:30

namanyanga
Kanda hano umusubize

Ndagijimana Eric - 18/08/2017 saa 19:24

Niyizere, Imana Iramusubiza.
Kanda hano umusubize

mpagazehe - 19/08/2017 saa 18:25

ronaldo ndumva bitoroshe
Kanda hano umusubize

- 18/08/2017 saa 09:20

baramubeshyera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X