Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Bishop Masengo yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Itorero ry’Impande enye

Bishop Masengo wagiriwe icyizere akongera kuyobora Itorero rya mpande enye (Foursquare) mu Rwanda mu myaka 5 yavuze ko kwizerwa n’Imana biri hejuru y’ibindi byose.

Uyu mukozi w’Imana Bishop Masengo yagaragaje uburemere n’agaciro gakomeye aha kuba yongeye kugirirwa icyizere akayobora iri torero rya Foursquare mu Rwanda aho avuga ko ari amasezerano ndetse n’icyizere Imana ikomeje kumugirira.

JPEG - 51.3 kb
Dr Bishop Masengo

Dr Bishop Masengo yabivuze muri aya magambo ati: “Ntabwo abantu bakugirira icyizere Imana itakikugiriye, rero kwizerwa n’Imana ni iby’agaciro kurusha ibindi byose bibaho ku Isi.”

Ubu buyobozi bumara imyaka 5 Bishop Masengo yavuze ko bitewe n’igihe Manda imara we ashobora no kuzamara imyaka nka 60 akiyobora kubera icyizere agirirwa n’Imana.

Dr Bishop Masengo yagarutse ku kibazo cy’amatorero menshi mu Rwanda atajya agira manda avuga ko bitagakwiye, ahubwo ko bazajya bareka maze bakagirirwa icyizere n’Imana bakazajya batorwa maze bikanyura mu mucyo, yavuze ko biriya bifatwa nko kwikubira ubuyobozi.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yvette - 1/09/2017 saa 15:13

bazabonishyano abiyita abakozibimananyamarataribo
Kanda hano umusubize

denyse - 18/08/2017 saa 14:19

Nibyiza ariko imbere yImana tuzabazwa byinshi iyo muvuga ko yigiriye ikizere Kuko mubantu bo uko abakirisito Be bamuvuga hanze ntibyoroshye Yigije abanyarwanda batari abanyamulenge ku ruhande bamwe akabahagarika nta nteguza nta kirego nta torwa unabimibajije nawe ubwe ntiyagusobanurira mu buryo busobanutse so aba bishop bamwe usanga mu byukuri bakuru kiye icyubahiro amafaranga uzabibwirwa nubuzima bwo mu mwuka Abakirisito baho baba babayeho uzabibwira nuko hari abakirisito baroga ariko Pastor nta shake ko bivugwaho byiza guhamagarwa nImana ukayoborwa nUmwuka wera ntiwiyoboye Ubundi Ukamagana irondakoko Murakoze
Kanda hano umusubize

GAHAKWA Jean - 16/08/2017 saa 13:33

Tujye twitondera ijambo UMUKOZI W'IMANA.Ushatse wese avuga ko yashyizweho n'imana. Ariko Bible yita "Abakozi b'inda zabo",abantu bakoresha BIBLE kugirango barye amafranga y'abantu (Romans 16:18).Ubundi UMUKRISTU NYAKURI,agomba "kwigana YESU n'Abigishwa be".YESU yakoraga umurimo w'imana ku buntu.Niyo mpamvu yasize adusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).PAWULO nawe,yakoreraga imana,adasaba amafranga.Ahubwo yakoraga n' indi mirimo isanzwe,kugirango yitunge (Ibyakozwe 20:33).Intumwa za YESU iyo wazihaga amafranga zimaze gukora igitangaza,zarakubwiraga ngo :"gapfane n'ayo mafranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20). Aba ba Bishop na Apotres bose,biyita ko ari ABAKOZI B'IMANA.Nyamara utabahe umushahara wa buri kwezi n'icyacumi,ntabwo wakongera kubabona mu nsengero zabo. Kubera ko batigana YESU n'Abigishwa be,ntabwo rwose ari abakozi b'imana. ICYACUMI cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga ABALEWI kubera ko imana itabahaga amasambu nk'abandi bantu.Bali bategetswe gutamba ibitambo buri munsi mu Rusengero rwa Yerusalemu.Nta kandi kazi bakoraga (Kubara 18:21-24).Ntabwo Pastor cyangwa Bishop ari ABALEWI.Mujye mushishoza kuko biyita abakozi b'imana kugirango barye amafranga yanyu.Mujye mubabaza impamvu batigana Abahamya ba Yehova,ngo bajye mu mihanda n'ingo z'abantu kubwiriza ku buntu,nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga.
Kanda hano umusubize

becccace - 17/08/2017 saa 13:36

urakagabo shya ujye ubabwira bareke kuyobya ubwoko bw'IMANA
Kanda hano umusubize

najejo - 17/08/2017 saa 20:49

nukuri ubisobanuye neza cyane
Kanda hano umusubize

- 10/09/2017 saa 16:04

Ntugacire abakozi bimana urubanza niba harabiyita abakozi bImana ataribo sibyawe kubacira urubanza
Kanda hano umusubize

- 10/09/2017 saa 16:06

Wewe ubuza abantu gutanga1/10 ufite ikibazo soma Malaki3-1
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X